Muhanga: Umukozi w’akarere yahamwe no kwakira ruswa akatirwa imyaka 3
Uruki rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye umwe mu bakozi b’akarere bari bakurikiranyweho kurya ruswa igifungo cy’imyaka itatu muri gereza nyuma yo kumuhamya icyaha, uwitwa Mpagaritswenimana we yarekuwe.
Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere hamwe na Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije bari bafungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye bakekwaho kwakira ruswa ya Frw 180 000.
Aya mafaranga ngo yatanzwe n’umuturage washakaga ko bamuha serivisi, akaba yari asanzwe akora ibyo gucukura amabuye y’agaciro.
Aba baregwa bahakana ibyo bashinjwa kuva batabwa muri yombi ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2016 ubwo bari mu kabari gaherereye mu kagali ka Gahogo ahitwa kuri Plateau bari gusangira n’uwitwa Kaberuka, ari nawe ubashinja kumwaka ruswa.
Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwahamije icyaha Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere cyo kwakira ruswa, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu.
Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije we yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho ndetse urukiko rutegeka ko afungurwa.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
nibabe bakibitse cyari cyaratuzengereje na Ex Mayor w’ubukungu bafatanyije kandi ubuyobozi bwareberaga cyari cyarigwijeho imituuuungo ibirombe byose by’amatafari ahubwo bazasubiremo imitangirwe yabyo kuko ibyinshi ni ibye. Bravo ubutabera
IBIFARANGA BYOSE YAHURUTUYE SE ARABIHOMBYE MUBE MWITONZE BISHOBORA KUBA ABACAMANZA BAJIJISHA NGO BAZAMUREKURIRE MU BUJURIRE. NONE SE AZAHOMBA AYO YABARUNDIYE. REKA TUREBE. NATWE BAKORANA TWARI TWARUMIWE NIBA AKORERA MU GIHUGU KIRWANYA RUSWA
Bravo ku butabera yari kuba asebeje inzego zamuSHE CYANE pOLICE KUKO YARI AMAZE GUPANGA N’ABAMUSHINJAGA NABO YARABAHAYE INOTE. Byari bikabije kubona umuntu yirirwa arenga ku mabwiriza y’imyitwarire yaka ruswa kandi ari umukozi wa Leta. Yari yatanze za miliyoni none barazimize aranawuneraaaa yoooooooo. iby’ abapfu biribwa n’abapfumu genda genda jyana ayo wariye imyaka itabarika
sha ba uruhutse rata kwaka ruswa n’abandi baryeho gato kuko warukabije.uko ungana uko usa rwose byari bitandukanye n’ibyo ukora waka ruswa kandi ku ngufu rwose
ohhhh yatse benshi ruswa aribeshya ayaka ingwe ubwo ntiyari azi uwo yayatse. nta nubwo ari ruswa gusa ahubwo yagiye anadusaba kumuha aho tuba twasabye dushaka gukora. twumvaga azashyira akagaragara
hari benshi babuze akazi kandi batapfa kurya ruswa none we arahembwa akanasaruza ku ngufu. nabandi nibabahige barebe kuko ni benshi bafite iyo ngeso
Ko mbona benshi bari bamuzi kuki mutafashije Police ngo mumutangaze kandi hari uburyo bwinshi?
Comments are closed.