Amavu n’amavuko y’imitako bita imigongo
Abanyarwanda bo hambere bagiraga uburyo bunyuranye bakoreshaga mu gusukura amazu bifashishije imitako y’amako atandukanye.
Imwe mu mitako bakoreshaga harimo imitako bitaga imigongo. Imigongo ikaba ikomoka ku mwami Kakira ka Kimenyi cya Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka Migongo (Ubu ni tumwe mu duce tugize intara y’iburasirazuba).
GACURIGWEGWE Speciose,umukecuru w’imyaka 71,akomoka mu karere ka Kirehe,yakomeje gukora iyi mitako avuga ko ikomoka mu muryango we,dore ko ari ubuvivi bwa Kakira wahoze ari umwami w’igisaka cya migong,ari naho haje kuva iri zina ry’imitako. Imigongo ni imitako y’umwihariko w’I Gisaka.
GACURIGWEGWE Speciose, Mu kiganiro n’Umuseke.com avuga ko we n’abandi bakecuru bibumbiye muri koperative Abakundamuco ba Nyarubuye,bagize igitekerezo cyo gukomeza gukora imigongo,kubwo kubumbatira umuco w’abasokuruza,kuko imigongo ifite n’agaciro muri iki gihe,cyane cyane mu gutaka.
N’ubwo hari abandi usanga bakora imigongo mu ibumba, GACURIGWEGWE Speciose avuga ko bahisemo gukomeza gukora imigongo,bakoresheje amase y’inyana ikiri kwibere kuko n’abasokuruza bayibanje ariyo bakoreshaga kandi ugasanga aho biyitakishije hafite umucyo.
GACURIGWEGWE Speciose avuga ko mu bihe byo hambere, imigongo bayishushanyaga ku nkuta z’inzu,ku rusika rw’uruhimbi no ku nsika z’uburiri.
Gusa imigongo bakora muri iki gihe, bayikora bifashishije utubaho, hanyuma bakadushushanyaho bakoresheje amase y’inyana.Kugira ngo ijyane n’igihe,bakayisigaho irange.
Imitako y’imigongo usanga irimo amoko atandukanye, bitewe n’icyo uwayikoze yashatse gusobanura.Kuko n’ubwo iba ari imitako iba inafite ubusobanuro bwo mu buzima busazwe.Habaho imigongo y’Itangaza,Ubukokora,Ingondo,umuraza.
Uretse kuba imigongo yarakoreshwaga mu gutaka hagamijwe isuku, yanakoreshwaga mu guca Imanzi no mu gutaka umubiri kugira ngo urusheho kugira ubwiza.
Imigongo bakaba barayitakaga ku maboko, mu gituza no ku ijosi, cyane cyane ko hari ibice batambaragaho ibyambaro,bityo bakabitaka kugira ngo bagaragare neza.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM