Digiqole ad

Urukingo rw’ubusinzi ruri kugeragezwa

Uru rukingo ruri kugeragezwa muri Kaminuza y’i Santiago mu gihugu cya Chili muri Amerika y’epfo, rukazajya rufasha umuntu kutanywa inzoga z’umurengera.

Ubusinzi buri inyuma y'ibibazo byinshi mu miryango myinshi
Ubusinzi buri inyuma y'ibibazo byinshi mu miryango myinshi

Abahanga mu buvuzi muri Chili, bahereye ku misemburo y’umwijima yitwa aldéhydes déshydrogénases, bari kugerageza buryo uru rukingo ryzajya rutuma umuntu igihe asomye ka manyinya, narenza ikigero iyi misemburo itangira gukora cyane, azajya ahita asesemwa bityo ntagire indi yongera gusoma.

Imisemburo ya aldéhydes déshydrogénases ivuburwa n’umwijima, ubusanzwe  niyo ivunika cyane mu gihe nyiri umwijima ari kwirohamo Alcohol.

Igerageza ryakorewe ku mbeba ryagaragaje ko urwo rukingo ruzagabanya gufata ku bisindisha ku gipimo cya 50%. Abakora ubushakashatsi barifuza ko ku muntu icyo gipimo cyagabanuka kugera kuri 95%.

Ubusinzi ni kimwe mu bibazo byugarije imiryango myinshi ku Isi, buri inyuma y’indwara z’umwijima, gutembera nabi kw’amaraso, indwara zo mu mutwe, n’izindi.

Uru rukingo nirutangira gukoreshwa, rukazafasha cyane kugabanya cyane interuro ivugirwa mu kabari ngo: “Zanirindi”

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • aha ubwo namwe muraje nkiya gatera

  • aha, aka noneho ni agashya pe!! ubwo se bizashoboka??

Comments are closed.

en_USEnglish