Twiteguye gutanga inkunga yose twasabwa na Congo mu nzira y’amatora – Mushikiwabo
Kuri uyu wa kane, mu kiganiro cya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders n’uw’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru, bavuze ko ibihugu byombi byiteguye gukorana mu kuzamura ishoboramari n’umutekano urambye mu karere, by’umwihariko Louise Mushikiwabo abajijwe icyo u Rwanda rwiteguye gukora ngo amatora muri Congo azagende neza, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora icyo ruzasabwa cyose rubiganiriyeho na Congo Kinshasa.
Iki kiganiro cyaje nyuma y’ibiganiro mu muhezo hagati ya ba Minisitiri bombi b’Ububanyi n’Amahanga, aho bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ishoramari U Bubiligi bushaka gukomeza gufatanyamo n’u Rwanda, ndetse ngo Didier Reynders yaganiriye na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ku bibazo bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda n’u Bubiligi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure no ku bijyanye n’amateka y’imanza za Arusha u Rwanda rwifuza ko yabikwa mu Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba na Visi Minisitiri w’intebe mu Bubiligi Didier Reynders yabwiye abanyamakuru mu ijambo rigufi ko yazanywe no kuganira n’u Rwanda ku bibazo biri mu karere haba impunzi z’Abarundi, amatora muri Congo Kinshasa n’ibindi.
Aba ba Minisitiri babajijwe igikwiye gukorwa kugira ngo amahoro aboneke haba mu Burundi no muri Congo Kinshasa, by’umwihariko umusanzu wa buri gihugu muri iyo nzira y’amahoro.
Didier Reinders, yavuze ko igihugu cye kiri gufasha mu myiteguro y’amatora yo muri Congo Kinshasa bareba uko abo bireba bose bajya mu biganiro bagategura ayo matora.
Ati “Nzajya i Kinshasa kuganira n’abo bose bireba baba abanyapolitiki, abo mu miryango itari iya Leta, by’umwihariko CENI (Commission Electorale Nationale Independante), ariko i Bruxelles dutegereje kubonana n’abahagarariye inzego n’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Congo kugira ngo turebe uko bakwinjira muri uwo mu rurongo wo gutegura amatora.”
Yavuze ko hari ibintu bifatika byo kwigwaho, birimo abatora bashya bagera kuri miliyoni umunani bagomba kubona impapuro zo gutoreraho, kuganira ku gihe amatora azaberaho, n’ubwoko bw’amatora azakorwa, ibyo ngo batangiye kubiganiraho n’inzego z’ubuyobozi muri Congo n’abatavuga rumwe na Leta n’inzego zishinzwe amatora.
Yagize ati “Turita cyane kandi ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo, aho bigaragara ko hari intambwe yatewe ariko twitaye ku mitwe yitwaje intwaro ikihavugwa yaba FDLR, ADF NALU muri Beni…. hari ubushake bwo kugira igikorwa haba ari MONUSCO n’ingabo za Leta ya Congo kuri iyo mitwe y’inyeshyamba.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko ku cyo u Rwanda rwiteguye gukora ngo amahoro mu Burundi no muri Congo Kinshasa, agerweho, yavuze ko mbere na mbere bireba ibyo bihugu ubwabyo.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Si u Rwanda si n’u Bubiligigi bizakemura ibibazo by’u Burundi cyangwa ibyo muri Congo n’ahandi, mu buryo bworoshye turi abafatanyabikorwa, turi inshuti, k’u Rwanda turi abaturanyi ba hafi, dushishikajwe n’amahoro arambye mu karere, ibyo bivuze ko dushobora kugira inkunga dutanga igihe ari ngombwa. Ariko, amatora hari ubwo haba ibihe bikomeye haba muri Congo Kinshasa, muri America n’ahandi, ubwo rero icya mbere ni abo bireba mu bihugu birimo amatora barebwa n’imyiteguro irebana n’amatora n’ibizakurikira.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudakunda ko amatora yivangwamo n’ibindi bihugu, ko ikibazo cyose cyaba mbere cyangwa nyuma y’amatora kireba beneyo.
Ati “Uruhare mu gihe cy’amatora ni urw’abaturage n’ibihugu bireba, navuga ko u Rwanda rudakunda uburyo bw’amatora yivangwamo n’ibihugu byinshi, turi igihugu cy’inshuti, gituranye na Congo Kinshasa, twiteguye gukorana n’abavandimwe bo muri Congo ku bw’amahoro arambye mu gihugu cyacu, muri Congo Kinshasa no mu karere kose.
Icyo twakora ni ugutanga inkunga nk’uko Minisitiri Reinders yabivuze, ari kuvugana n’abantu hano, mu Bubiligi turi mu biganiro bihoraho n’inshuti zacu muri Congo, mu karere, ariko mu by’ukuri inzira z’amatora ni uruhare rw’ibihugu ubwabyo, duhari ngo dutange umusanzu igihe ari ngombwa.”
Hakorwa iki ngo amatora muri Congo atazagenda nk’uko i Burundi yakurikiwe n’imvururu?
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Reinders yagize ati “Si nkunda kuvuga ku bishobora kuba, muri Congo simbona byacitse ihari kuko ntibiraba, mba nshaka kubona ibintu biriho ni byo mbasha kugira icyo mvugaho.
Icyo nshaka kuvugaho nk’uko mugenzi wanjye (Mushikiwabo) yabivuze, ni uko icyo dukora ari ugufasha abantu mu rugendo rwabo, bireba Abanyekongo kumenya uko amatora azaba, nk’uko bireba Abarundi ubwabo kumenya uko bazava mu mvururu binyuze mu biganiro hagati yabo.”
Reynders yongeye kuvuga ko U Bubiligi buri gufashwa mu gushyiraho uburyo amatora yazakorwamo n’uburyo bwo kubahiriza ibikubiye mu Itegeko Nshinga rihari.
Ati “Ubu sinamenya ibizaba ngo mvuge ku bintu bishobora kuba cyangwa bitazanabaho.”
Minisitiri Mushikiwabo, we yavuze ko Referendum yabaye mu Rwanda ari inzira yifujwe n’Abanyarwanda, bakorana cyane n’Inteko Ishinga Amategeko, hagendewe ku buryo itegeko ryariho icyo gihe ryari rimeze.
Ati “Ntabwo turi inzobere (titulaire) mu gukunda Referendum (kuvugurura itegeko nshinga), ni uburyo buba ahantu… ni uguhitamo kwa politiki kubaho, kuri hariya… ntabwo twiziritse ku kugira Referendum.”
Yongeraho ati “Ikindi navuga ni uko twifuza ibyiza ku nshuti zacu zo muri Congo, ku myanzuro bazafatank’igihugu cyigenga, turiteguye nituba dusabwe kugira umusanzu dutanga mu nzira y’amatora. Nanavuga ko turajwe inshinga no kubona Congo Kinshasa itekanye, akarere gatekanye, nitugira icyo dusabwa icyo aricyo cyose cyafasha tuzabisuzumana na bagenzi bacu bo muri Congo.”
Didier Reynders yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016, yari yanabonanye n’Umuhuza w’Abarundi Benjamin Mukapa, uruzinduko rwe ararukomereza muri Congo Kinshasa kuganira na bo ku matora bateganya.
Photos/Faustin Nkurunziza
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ariko jyewe nkunda Cyane Mushikiwabo.
@Blaise, ntabwo ariko utubwiye icyo ukundira mushikiwabo. Umukunda se kubera “sa beauté physique”(?) cyangwa umukundira ko ari umuyobozi uzi ubwenge kandi ukora neza. (?)
iyo point ya kabili, uzi ubwenge kandi ukora neza…Mushikiwabo arashoboye peee nange ndamukunda cyane.
@ Minasi, iyo uyu mudamu wumva avuga uhita ubona ubuhanga bwe ndabimukundira, niwe Rwandan Iron lady ikindi kandi ni namwiza rwose.
Ububiligi nk’igihugu cyakolonije u Rwanda, Uburundi na Congo-Kinshasa, bwari bukwiye kwitwara neza kandi bukirinda kugira uruhande bubogamiraho mu makimbirane asigaye arangwa muri bimwe muri ibyo bihugu.
Ububiligi bwari bukwiye kwirinda gutanga amasomo ashingiye ku mitegekere muri ibyo bihugu, kuko ahanini usanga Leta mbirigi nayo atari miseke igoroye. Ububiligi bukwiye gusa gutanga inkunga busabwa mu gushaka umuti w’ibibazo aho kwiha gushaka gutegeka abayobozi b’ibyo bihugu icyo bagomba gukora.
Minister ntimwigore rwose nta nkunga n’imwe Congo izabasaba mu by’amatora. Izo nkunga mushaka gutanga mubanze muzifashishe abaturage banyu bari kwicwa n’inzara naho Congo yo muyireke irihagije. Inkunga mwatanze mugihe cyashize twarazibonye. Yari umukunzi w’urubuga umuseke hano mu minembwe.
Ntayo mwari mubonye !!!!!aho mu Minembwe n’ubwo nzi ko Minembwe ari Mu mitwe yanyu kuko u Rwanda ntacyo rwakungukira muri Nyakatisi rwaraziciye!!!
Mu, ariko mwagiye muba “Aba diplomate” ubwo se urabwira abana, wabonye aba bayobozi batazi ibyo bavuga, niba ntacyo bazabaza urwanda, nakazi kabo kuvuga ngo barifashije, barihagije, natwe ntacyo tuzabasaba rwose, rero jyuba inyangamugayo
Ububiligi bugomba kwirinda gushyigikira “Opposition burundaise” kuko bishobora gutera imbogamizi mu mishyikirano Leta igirana n’abatayemera cyangwa abayirwanya.
MWIGEZE MWUMVA CONGO IBATABAZA?
ARIKO MUZAGEZA RYARI KWIYENZA NO GOSHOTORANA MWABANYARWANDA MWE? NIMWITE KUMATORA YANYU CONGO MUYIREKE IMANA IRAYIZI
ICYO MUSHAKA KIRAZWI NA KERA KOSE NTIMWABURAGA IBYO MWITWAZA. NGO MUSHIKIWABO!!!! NI MUSHIKI WABACONGOMANI C?
njye ndibwira ko yavugaga inkunga y’ibitekerezo naho ibindi nibwirako baturusha pe(munyumve neza ba congolais namwe na congolaises simvuze ko tubarusha gutekereza cyane ko mfite abaganga benshi yewe na hano iwacu barahari bigisha bavuga,…)icyo navugaga nuko ku bukungu byo muraturusha pe kubafasha ntibyakunda kuko niyo twabaha budget yacu nibwirako yaba agatonyanga nkurikije ukuntu igihugu cyanyu kingana n’ubwinshi bw’abagituye Ndumva ngo mudukubye inshuro 89zose ARIKO BURIYA MUDUHAYEHO HARI IKIBAZO WENDA TUKAZAJYA TUGABANA IBYO TWASARUYE KO ARICYO ABANTU BABANIRA
Comments are closed.