Komisiyo zikorera mu Nteko Nshingamategeko zatoye abayobozi
Kuri uyu wa 7/6/2016 Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite watoye abayobozi ba Komisiyo icyenda zifite inshingano zitandukanye na komisiyo ishinzwe imyifatire y’Abadepite n’ubudahangarwa bwabo n’ababungirije.
Hon Musabyimana Samuel yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imikorere y’Umutwe w’abadepite imyifatire ndetse n’ubudahangarwa bw’Abadepite.
Iyi komisiyo ikaba ariyo ishizwe kumenya imyitwarire y’abadepite harimo no kuba bakebura uri kwitwara nabi mu nshingano ze.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, PAC yongeye kuyoborwa na Nkusi Juvenal watowe adahari, ndetse yongeye kungirizwa na Hon Karenzi Theoneste.
Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu; iyobowe na Hon Kayiranga Alfred Rwasa.
Komisiyo y’Ubukungu n‘Ubucuruzi iyobowe na Hon Bazatoha Adolphe wungirijwe na Kantengwa Juliana.
Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, iyobowe na Hon Mukazibera Agnes wungirijwe na Nyirahirwa Veneranda.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, iyobowe na Hon Mutimura Zenon.
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, iyobowe na Hon Mureshyankwano M. Rose.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside; iyobowe na Hon Byabarumwanzi François.
Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu; iyobowe na Hon Mukayuhi Rwaka Constance.
Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije; iyobowe na Nyirarukundo Ignacienne.
Izi Komisiyo zatoye abayobozi ni izihoraho zikaba zifite agaciro kanini mu Nteko Nshingamategeko kuko imirimo y’ Inteko Rusange iba yabanje guca muri za komisiyo, haba ari amwe mu mategeko ndetse n’imishinga runaka y’amategeko yose iba igomba kubanza guca muri komisiyo mbere y’uko igera mu nteko rusange.
Komisiyo kandi nizo zisesengura n’amategeko ya Guverinoma.
Hatowe abagize za komisiyo hagati muri mandat ya bagenzi babo, kuko ngo bigengwa n’itegeko ngenga ry’Inteko Nshingamategeko mu Mutwe w’Abadepite.
Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile yavuze ko kuba batora abayobozi ba komisiyo mbere y’uko manda zirangira ari ukungira ngo babe baha umuntu ubwisanzure kuko hari ubwo agera muri komisiyo runaka akaba ariho yisanga akabasha kuhatanga umusaruru.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW