Digiqole ad

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Ibengwa ry’abakobwa ahanini ngo riterwa n’amakosa 5 nyamukuru akorwa n’abakobwa mugihe cyo gukundana no kurambagizwa.

Ushobora kwibaza impamvu umukobwa ashobora kuba afite uburanga (ari mwiza), amafaranga, imyitwarire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko yakundana n’umusore ntibamarane kabiri ukabona uwo bakundanye bamaranye igihe gito ntahitemo kumugira umufasha(‘amushyire mu mago’)

Itondere ayo makosa kuko yakuvuramo kugumirwa
Itondere ayo makosa kuko yakuvuramo kugumirwa

Ibi rero ngo ntakindi kibitera  bituruka kuri amwe mumakosa akorwa muri urwo rugendo rw’urukundo bikaba byanaviramo umukobwa kugumirwa by’igihe kinini bishobora no kumuviramo guhera ku ishyiga

Amwe muri ayo makosa ni aya akurikira:


1.Kwibwirako hari ibyangombwa byogukundwa utujuje

Ibi ngo bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira n’umusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha, atitaye kubindi bibi wiyiziho, ukumvako ko akubeshya. Ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.

Ibi ngo bituma abasore barambirwa bakigendera kandi kandi burya abasore benshi ngo baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.

 

2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka (bamwe babyita kwiyemera kw’inkumi)

Abakobwa usanga bifuza gukundwa n’abasore beza,  kugirango nibabereka bagenzi babao “bemere” nyamara ngo ntibita ku mico yabo basore bita “bogari” (beau gar)

Usanga umukobwa akundana n’umusore mwiza,  aba basore nabo ngo kenshi  biruka mubakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo kandi ngo ugasanga imico yabo atari na myiza.

Nyamara ugasanga nyamwari yamwiziritseho kabone nubwo aziko uwo muhungu ari rubebe, aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize ‘ashwi’ ngo afite ‘bogari’ bityo bityo umukobwa bikazarangira abuze ‘bogari’ abuze nababandi basanzwe bamuryanira inzara
3. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose, 24/24h

Akubonamo nk’utagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira n’abandi no kwishimira ibyo akunda.

Iyo ubikoze gutya yumvako ushaka kumugira imfungwa, bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye n’impamvu akajya kwishakira uzamureka agahumeka kandi akamufata nk’umutu uri muri society.

ubucuti bwiza ni ubutanga umutekano, kwisanzura gukora akazi neza, kuganira n’incuti kwishimira ibyo ukunda  ubundi hagafatwa igihe cyo kubisangira muri kumwe urukundo rukarushaho kuryoha no gukura.

4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe murukundo

Iki ngo ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose ngo gishobora kuba intandaro yo kwangwa n’abasore batari bake,  bikazatuma ugumirwa kuko ngo mugihe ubona abasore bose ukumva ntakibazo kuko ari incuti z’incuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse n’ibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero ukababwira utugambo dusize umunyu, menyako bidashimisha abasore namba

Biba bibaha ishusho y’umugore uzaba we ko ushobora kuzamuca inyuma n’ibindi, nukora ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore kuko yazagusangira na benshi aha rero ngo bisaba kwitwararika bose ukababona nk’abasanzwe.
5. Kwihagararaho mu makosa

Aha ngo usanga hari abakobwa benshi baba bafite incuti zabo nkuko gukora ikosa ari ibisanzwe byabaho yaba, yakoze ikintu umusore ntakishimire ugasanga aho gusaba imbabazi mu mgaguru mashya ahubwo yihagazeho akumvako atari ikosa akiterera mubirere.

Iki ngo ni ikintu gikomeye umuhungu w’incuti areberaho niba uzamucira bugufi murugo nacyane ko abagabo bababifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi, rero nubona umusore agusezereye akisangira undi ni uko iyondangagaciro yo gucabugufi ngo usabire ikosa imbabazi wiyoroheje iba yabuze.

Niba rero uri umukobwa wifuza kuzashyirwa murugo ugakora umuryango ariko ukaba hari amakosa amwe muyavuzwe ujya ukora murukundo ubwo utangire kwikosora no kugira icyo uhindura naho ubundi ngo bitabaye ibyo ushobora kuzasazira iwanyu.

Source:ivillage.com

Solange Umurerwa
UM– USEKE.COM

19 Comments

  • Ingingo ya 2 niyo i00/100 kabisa nzi inkumi byagiye bibaho sana ziraza inyanza none ubu nta nuwabereka inyinya ikindi mwibagiwe ni umugore ufite inoti nyinshi abagabo bakamutinya kandi nibyo bigezweho i kgli n’ahandi abakobwa bariguyeho nzi umushinga uhemba akayabo ariko ubu hakoramo inkumi za 35ans 40 na 50ans byarabacanze wagira ngo ni umuzimu wateye aho hantu sinari nzi ko ninoti ziteza ibibazo kuriya
    thanks guys

  • buriya rero niyo ufite ro {frw}menshi uri umu baby bishobora kukuviramo imyaku pe!kuko abasore baragutinya

  • Umuseke ndabashimiye cyane Murabantu babahanga cyane. Njyewe nkumuntu wakundanye ukinakundana nsanze izingingo mwavuze zose arizo ariko cyane cyane ingingo ya:
    2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka (bamwe babyita kwiyemera kw’inkumi)
    4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe murukundo
    5. Kwihagararaho mu makosa
    Njyewe ni experience yambayeho ku mukobwa nakunze, musaba urukundo ararumpa ndamukunda cyane bigezaho nawe ankunda birenze igipimo umugani wa wa muhanzi, ariko zimwe murizingingo navuze zatumye urukundo namukundaga nagereranya muri percentage ya 95% rwashize kuburyo nasigaye numva ntarukundo na ruke mufitiye nagato kandi we akinkunda nako urukundo yankundaga kuri we rwariyongeraga umunsi ku munsi bitewe nuburyo namukundaga, namwitagaho, namuteteshaga, namuhaga icyubahiro gikomeye, nukumwitaho kubintu byose(social love, economic support, respect).
    Ariko akaba yarafite ingeso murizimwe zavuzwe haruguru nananiwe kwihanganira rwarukundo namukundaga rwageraga kuri 95% rwagezaho rumanuka rugera nko kuri 30% kandi we bitewe nuko namukundaga rwariyongeraga buri munsi, namusezereye ubwambere yanga kubyakira ansaba imbabazi cyane ndamubabarira turasubirana, ariko ntiyacika kuri za ngeso ze ndongera ndamusezerera ansaba imbabazi ariko kuko narimaze kurambirwa ndanga. Nanubu aracyankunda ashaka ko dusubirana ariko ntibishoboka kuko namwikuyemo wese.
    Bakobwa bashiki bacu izinama cg se izingingo zatanzwe aha hejuru muzizirikane cyane zababauza abakunzi.

  • Vraiment, ingingo ya 2 niyo 100% kuko rwose abenshi tubuze inkumi kubera uko dusa kandi atari natwe twigize uko turi, ngo ntabwo turi beau gar,…gusa nanjye inama naha bashiki bacu nukureba ufite umutima wo kubaka aho kwita cyane kuri ba bandi basa neza inyuma,kuko burya uzareba akenshi nabo baba biyemera gusa kugirango bemeze izo nkumi. Imana ifashe bashiki bacu mu kureba kure.

  • Umuseke we ndabemera kabisa wagirango rwose mureba ibyo abantu baba batekereza kabisa.

  • Ndabashimiye cyane umuseke imana ibahe umugisha kubwinama muduhaye ibyo byose mbona abakobwa tubiterwa nabagenzi bacu iyo umuko bwa mugenzi wawe akubwirako atakunda umuhungu umeze gutya nawe uhita wumva ushaka umuhungu wuburanga iyo ngingo 2 itumereye nabi kdi nkuko mubivuze umuhungu wuburanga agira amakosa arenze uburangambwe kubwibyo icyo navuga nuko abakobwa twahinduka kdi tukabifashwamo nogusenga murakoze

  • umuseke mukozecyane izinama mugirabashyikibacu ninzizaz itumabamenya icobakomuzima bwabobahindura imyitwarire nibyobibwira murakoze mukozemuhugure impandezose haribyinshitutazi dukeneyekumenya murukundo imana ibahe umugishya mukomerezaho

  • DUSHIMWE IZO NAMA MUDAHWEMA GUHA ABAKUNZI BANYU GUSA BENE UKUBWIRWA BIKOSORE MUZATUBWIRE NO KUBAHUNGU UKO BYIFASHE

  • Gukunda akabari cyane urikumwe n’abo aba abeshya ngo ni abo muri famille, ni abana biganye, ugasanga kandi abo bana biganye abenshi ari abahungu hahahaaa inkumi we! ni ikibazo pe

  • ku ri iyingingo ya 4 muranyemeje kuko nanjye umukobwa ufite iri kosa mpita mukatira byihuse

  • ndibwirako uwimpuhwe christine haribenshi muribashiki bacu musangiye igitekerezo icyangombwa nukujya mugerageza kugira inama bagenzi banyu kuko abakobwa bamwe ndisobanura sibose ariko abenshi ntibamenya kwifatira umwanzuro murukundo usanga bagisha inama zidashira bagenzibabo uko babona inshuti yumuhungu bakundana kandi igisubizo baba bifuza kumenya cyiba cyiganisha kuburanga. inama mbagira nuko bajya batekereza bakagerageza kureba hirya yibyo turebesha amaso kuko niho hihishe urukundo nyakuri ndavuga umutima nubwo bigoye nahubundi hazagire abaduha ubuhamya bwukuntu uburanga bwumusore bwamufashije kubaka urugorwe rugakomera.Abazafata izinama nkitwaro bizabafasha.

  • Ndashima umuseke kurizo nama muha aba baby. Umuhungu hari byinshi ashobora kwihanganira ariko ingingo ya 4 njye yarananiye yatumye ndwana na Rosine, 1 naramubwiye kuri sms ko ntabikunda. 2 namubwiye face to face. 3 twaratonganye tubipfa turatandukana ansaba imbabazi turasubirana. Ubwa 4 twaritwasohokanye, umva ibiganiro eh, dore bakanaka ,Eh uriyamutipe ndamuzi tujye hariya bari, Me : tugumehano nihohatuje. She: rekambasuhuze. Me: ntakibazo. Amaze plus de 15 min yicaranye nabo atangira kundembuza. Nditahira 6mn aba angeze nundi mutipe ngobaje kumufasha gusaba imbabazi nananiwe kwihangana namukubise urushyi wamutipe amutaho. Twembi twaritwanyoye, twahise dushwana kugeza ubu numva naramwikuyemo burundu. Kungingo ya 4 we yishimiraga nabatipe atazi. Turinko munzira she: uriya mutipe sacyeye se? Me: uramuzi se? She: oya ariko nkunda kumubona ahora acye sana, reka mucokoze akaba aragiye. Ahaa!

  • yewe umuseke muri aba1!rwose ingingo ya 4 rwose niyo ahubwo ireba n’abagore kuko usanga umugore warunaka yirirwa y’iganirira nabasore kuri za fcb cg face 2 face ngaho ngo bariganye,ngo barakoranye,ngo bahuriye ahantu,………. Kndi rwose mbabwize ukuri nta mugabo numwe bishimisha ahubwo abenshi barenzaho. My sisters mube menge dore ubuzima busigaye butoroshye!

  • izi nama zose ndazemera cyane kdi twe abakobwa turabikora

  • Ibinga mugomba kumenya ni uko umukobwa arinda arongorwa agitegereje umusore uruta uwo afite.

  • Imana niyo itanga byose ! ntukite ku byo abantu bavuga cg ubona. umusore mwiza ni uwamenye Imana. kuko niwita kubyo abantu bavuga cg ubona ntawe uzabona . inama nakugira tegereza wihanganye igihe cyawe nikigera Imana izaguha umusore mwiza kandi mukundane pe ! kuko Imana yacu ntabwo itanga pirate ! Thanks

    • urakoze cyane kuko unsubije agatege naho kwiheba cyagwa kwita kubyo abantu bavuga byo wapfa, reka ntegereze igisubizo IMANA izampa kuko niyo inzzi kandi irankunda ,yandemye iziko izampa ikinkwiye cyose

  • benedata, ndabashimiye ibyo nibyo rwose,ariko urukundo ruruta byose, iyo ukunda umuntu by’ukuri, simbona undi wamukurutira aho yaturuka! izo ngingo zose utazishobora nta rukundo aba afite!kandi hari abantu babaho nta RUKUNDO, uretse ko ntabyita Kubaho!dusabe inema z’URUKUNDO!!!

  • ni ukwitonda ubwibone bukagabanuka tukubahana kandi tukagira objectifs mu buzima

Comments are closed.

en_USEnglish