Digiqole ad

Karongi: rwiyemezamirimo yataye inzu 6 za MINISANTE atazirangije hashize imyaka 5

 Karongi: rwiyemezamirimo yataye inzu 6 za MINISANTE atazirangije hashize imyaka 5

*Isoko ryo kubaka izo nzu ryatanzwe na MINISANTE mu 2012  

*LATIGE Ltd yibakaga izo nzu yagiranye amasezerano Dr Ndagijimana Uziel ataranjya muri MINECOFIN

Inyubako esheshatu zirimo  inzu yo kubyarizamo yari yatangiye kubakwa ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga, n’izindi eshanu zagenewe gukorerwamo n’abaganga bafasha abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, muri gahunda ya  VCT (Voluntary Counseling Treatment) zatawe na rwiyemezamirimo agenda zituzuye, ubu zatangiye gusenyuka kubera igihe kinini gishize.

Iyi yari igenewe kuzaba iyo kubyarizamo ariko ikigunda cyarayirenze Iyi yari igenewe kuzaba iy'ababyeyi baje kubyara ariko yabaye igihuku (ikizu kitabamo abantu)
Iyi yari igenewe kuzaba iyo kubyarizamo ariko ikigunda cyarayirenze Iyi yari igenewe kuzaba iy’ababyeyi baje kubyara ariko yabaye igihuku (ikizu kitabamo abantu)

Rwiyemezamirimo yataye izi nzu ziri mu mirenge ya Mubuga, Rwankuba na Gishyita mu karere ka Karongi, yari yakoranye amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima ihagarariwe na Dr Ndagijimana Uziel wari Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE atarajya gukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Inyubako yari yagenewe kwakira abagore bagiye kubyara, yari yatangiye kubakwa mu Kigo Nderabuzima cya Mubuga igeze ku isakaro niho bayitaye igeze.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima, Soeur  Uwamugira Anastasie  yabwiye Umuseke ko kuba iyi nyubako itaruzuye byatumye bakomeza  kubyaza mu buryo butari bwiza kuko iyo bakoresha ari nto kandi ishaje, ngo yubatswe mbere ya 1959.

Ati “Urabyumva nawe impamvu bari batekereje kuyiduha ni uko iyo twari dufite itari ijyanye n’igihe, ubu turabyariza muri ‘condition’ zitari zo. Icyo twifuza ni uko MINISANTE yasubukura ibi bikorwa bikarangira, kuko imyaka itanu ni myinshi.”

Nizeyimana Abdu umukozi w’Akarere  ka Karongi ushinzwe Ubuzima, avuga ko ari byo, ngo izo nyubako ni ikibazo gikomeye ku bikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima muri rusange.

Ati “MINISANTE ni yo yatanze isoko tubona barwiyemezamirimo baragenda babireka gahoro gahoro kugeza bahagaritse imirimo burundu.”

Akomeza avuga ko bagerageje gukora ubuvugizi nk’Akarere  muri Minisiteri y’Ubuzima, ngo bababwira ko bizasubukurwa mu ngengo y’imari ya 2015/16, ariko ngo ntibyakozwe.

Ubwo mu kwezi kwa Werurwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasuraga ibitaro bya Kibuye, ngo bongeye (Akarere) kumugezaho iki kibazo, yemera ko noneho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha  2016/17 ibi bikorwa bizakorwa, na bo ngo baracyategereje.

Kudindira kw’imyubakire y’izi nzu uretse gutuma ababyaza bagikorera mu nzu zitajyanye n’igihe, byatumye n’abafite ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA, bakomeza gutegereza kuzabona aho ababitaho bazakorera.

Iyi nzu yari kuba maternite bayitaye igeze ku isakaro
Iyi nzu yari kuba maternite bayitaye igeze ku isakaro
Rwiyemezamirimo Kampani yitwa LATIGE Ltd yataye inzu enye muri esheshatu
Kompani yitwa LATIGE Ltd yataye inzu enye muri esheshatu, ubu zamezemo ibyatsi
Ikigo nderabuzima kibyariza mu nzu yubatswe mbere ya 1959
Ikigo nderabuzima kibyariza mu nzu yubatswe mbere ya 1959

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.R/Karongi

12 Comments

  • UMENYA BA RWIYEMEZAMIRIMO BAGIRA UBUDAHANGARWA; UBU WASANGA AFITE IRINDI SOKO ARIMO GUKORA AHANDI HANTU….

    • Mbere yo gusohora iyi nyandiko byari byiza kubaza ibisobanuro MINISANTE bityo hagasohoka inyandiko yuzuye.

      – Kuri Maternite ya Mubuga, Rwiyemezamirimo LATIGEN yananiwe imirimo kugeza aho MINISANTE isesa amasezerano. MINISANTE irateganya gukomeza imirimo hakoreshejwe ingengo y’Imali itangira mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka wa 2016.

      Kuri ziriya nyubako za VCT, Rwiyemezamirimo LA PROVIDENCE yagiranye ibibazo na Banki ye bituma imirimo ihagarara ariko ubu abifashijwemo na MINISANTE ikibazo cyaracyemutse ubu bumvikanye uko imirimo yakomeza.

  • barwiyemezamirimo nikobabaye bagenda bambura wabakorera ntibaguhembe yewe byarayoberanye ukobizagenda nahareta

  • Iyo uwatanze isoko mbere ahindutse hakaza undi, haba haje n’umushyikirano mushya wo kwimenyekanisha bundi bushya nyine. Ariko n’iyo hatabayeho izo mpinduka, usanga amasoko nk’ariya rwiyemezamirimo yisobanura mu rwego rwa Ministeri, yagera mu karere azubakamo na ho bakamubaza uwo ari we akabibwira, abayobozi b’akarere bamara kumumenya n’ushinzwe ibikorwa remezo akamubwira ko iby’umushinga we atari abizi kandiagomba kumugenzura, akabivuga, yagera mu murenge na Gitifu akamubaza ikimugenza, akakivuga, akajya gutangira amaze gutanga aruta avansi bamuhaye iyo ari umushinga mutoya nk’uriya. Kandi na Gitifu w’akagari ukoreramo ntimuba mugomba guhura muri pause ngo ugende utamubajije uko yiriwe. Konti zamara gukama bataragera ku cyiciro cyo guhabwa andi mafaranga, cyangwa ayo babonye ntavanemo imyenda bafashe, bakambura abaturage bakoresheje ubundi bakayabangira ingata.

    • Muzi leta ya Habyarimana ijya guhirima? ikintu cyose wakoraga wagombaga kubuzwi.Ubwira abumva ntavunika.

  • Izo company ziba zifite benezo bohejuru ubundi bagashyiraho abayobozi bitwa barwiyemeza mirimo kandi ari baringa. Abatype bamara gukuramo ayabo abamwita barwiyemeza mirimo ntibashobore gukomeza. Ugerageje kubikurikirana akoraho agashya intoki kubera nyine byabifi binini byihishe inyuma ya company. Ubwo nukuzategereza HE tajye i Karongi akaba ariwe ukemura icyo ikibazo kukowe intokeze zidashya.

    • U re right. Kuko ntiwambwirako igihombo nk’icyi Leta iba itakizi. Ahubwo biterwa naba biri inyuma. Uwariye million 1 baramufunga naho uwariye za million magana ntakorweho kuko aba yaratumwe na runaka. Thank u Umuseke mujye mubatugaragariza.

  • Ibi bintu byagakwiye gukurikiranwa kuko ni amafaranga ya Leta aba yarahatikiriye?Barashaka kuyishyira ku zindi ngengo z’imali se iyari iyagenewe yagiye he?bisobanuke neza kandi ababigizemo uruhare bakwiye kubibazwa

  • Nyamara uyu rwiyemezamirimo ashobora kuba arengana! None se niba Minisante itaramuhaye amafaranga ya avance bari bumvikanye yari gukomeza gukoresha abakozi adahemba ntibamuvunire umuheto? Wasanga nyamara byose byarapfiriye hagati ya Mininfra na Minisante! Ntimukumve urw’umwe!

  • Ushobora gusanga na Leta nayo ibifitemo uruhare cyane cyane ko akenshi ikunze kwica amasezerano nyamara ba Rwiyemezamirimo ntibayandike mu binyamakuru!

  • Ikosa ni irya leta itarishyuye entreprise yubakaga.

  • Ibi bintu birakabije cyane rwose.Imishinga myinshi igenewe abaturage igenda idindira kubera abantu bamwe nabamwe kubw’inyungu zabo.ubundi tugahora dutegereje ngo Umunsi H.E yasuye intara iyi niyi nibwo biza cyemuka. ariko nabonye hari nibyo batinya kumubwira kubera babandi ba byihishe Inyuma.
    byarantangaje ukuntu H.E yasuye Rubavu akarinda ahava ntanumwe uhingukije ikibazo cy’Isoko rya Gisenyi.

Comments are closed.

en_USEnglish