Digiqole ad

Harorimana James aratabarizwa ngo yivuze Kanseri y’umuhogo

Harorimana James, utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, akeneye ubufasha ngo ashobore kwivuza kanseri yo mu muhogo  yitwa Lymphome lymphoblastique yamufashe hakaba hashize amezi 3 abimenye.

James Harorimana utabaza ngo abashe kwivuza/photo orinfor
James Harorimana utabaza ngo abashe kwivuza/photo orinfor

Harorimana James, akeneye ubufasha bw’umuntu uwo ariwe wese  ufite umutima w’impuhwe ngo ashobore kwivuza kanseri yo mu muhogo arwaye.

Nyuma yo kwivuza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akoherezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faiçal, bamubwiye ko afite kanseri tariki ya 24/10/2011, kandi ko mu Rwanda nta muganga w’inzobere uhari wamuvura, ko n’ujya aza kuvura mu Rwanda  bene izo ndwara ari impuguke ituruka  hanze iza  rimwe rimwe igasubirayo.

Harorimana ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yavuze ko nta handi ashobora kuba yakwivuza ngo agabanyirizwe ububabare afite usibye mu gihugu cy’Ubuhinde aho bimusaba 10 000$

Nyamara ariko ubu bushobozi afite, mu gihe indwara yo ikomeje kumubabaza kuko yatangiye kumva ububare mu gituza, mu mutwe ndetse akaba atakibasha kugira icyo ashobora kurya usibye utuntu tworoheje nk’imineke n’ibiryo banombye cyane ubundi akanywa n’utuzi.

Ikindi gikomereye Harorimana ni ukubona ibitotsi, mu ijoro asinzira gusa isaha imwe bitewe n’ububabare afite. Kuvuga bigenda bimunanira  bitewe no kubabara mu muhogo.

Umwe mu baganga wavuganye  akaba avuga ko ubwoko bw’iyi kanseri bwihuta cyane, bimwe mu bice by’umuhogo wa Harerimana bikaba byaramaze kuba ikinya, bitagishobora gukora.

Ubaye ufite umutima wo gufasha ubuzima bwa Harerimana James, wabaza umufasha we witwa  Uwantege Béatrice kuri 07 82 17 87 88 cyangwa 07 88 77 39 75 y’umuhungu we witwa Ngenzi Joseph.

Numero za konti wagezaho inkunga yawe ni 130-2029249 yo muri COGEBANQUE.  Amafranga akenewe ngo ashobore kuvurwa angana n’ibihumbi 10 by’amadorari y’amerika ni ukuvuga  asaga miliyoni 6.000.000 z’amanyarwanda.

Source :orinfor

Corneille k.ntihabose
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • ntibavuze se ababishinzwe ngo ntamuntu uzongera kwivuriza hanze??? ngo dufite ibikoresho ndetse ninzobere z abaganga???

  • Bonjour,nukuri uyo muryango urababaje kndi ukwiye gufashwa byukuri nange ndawuha inkunga y’amasengesho, nako nshobora kubona nahamagara uriya muhunguwe nkakamugezaho, mugire umutima utabara Imana izabishura

  • Imana ishobora byose na kanseri zirakira basenge bihane niba badakijijwe ubundi ubushake bw’Imana bukore. naho ubundi ubufasha ntawahamya ko buzabineka!Akire mu izina rya Yesu ushobora byose.

  • Imana ibafashe nukuri ubufasha nange ndabemeye kuko uyu mubiri dufite nicyondo gusa ikibazo mfite none se nta deadline ko cancer yihuta cyane bamubwiye ko yaba yageze mu buhinde ryari ko bikomeye?
    murakoze icyo namusaba nugusenga yizeye gukira natanakira ku mubiri azakire ku mutima yibonere ijuru turabahamagara mwihangane

  • Njye nta mafaranga mfite ariko banyegereye nabayobora aho bashobora kwivuza kuko nanjye icyo kibazo nahuye nacyo kandi ubu ndimo gukira uretse ko wenda ibyanjye bidasa n’ibye neza ariko nabazwe inshuro 4 hariya nawe bamubaze nyuma nza kujya Mulago Hospital bankorera radiotherapy ubu ububabare nari mfite bwaragabanutse nishyuye 1.000 dollars nashaka contacts za Muganga nazimuha.Humura bitera ubwoba ariko mu kwizera nta kidashoboka

  • Byaragaraye ko Minisiteri y’Ubuzima itagira icyo ivuga cyangwa ikora ku barwayi b’indembe bakeneye ubufasha bwihuse,ngirango muribuka ibyavuzwe murupfu rwa Jessica Igihozo,turasaba ko muri budget lines za Ministry of Health bongeramo nindi ijyanye no gutabara aho bibaye ngombwa.Uyu mugabo arimo arapfa jyewe niko mbibona,so dukore iki kubufatanye n’iyi Minisiteri kugirango avurwe???Canser afite ubu irimo kwangiza umubiri wose kubera ko U Rwanda n’Abanyarwanda babuze 6.000.000 Rwf?dukore ibishoboka byose vraiment uyu mugabo avurwe kuko nakira ashobora kuzagira icyo amarira abanyarwanda kuko ufite ubuzima ntacyo atakora!Murakoze

  • Ariko ubwo MINISANTE ntacyo iba yumva koko? Nitange ayo mafranga byihuse kandi imwijyanire kumuvuza hakiri kare, ubundi ayakusanijwe azasubzwe mu kigega cya MINISANTE ariko umurwayi yatabawe kare, bitabaye ibyo agiye kuba Jessica ku gahuru da! Ubuzima ntacyo butubwiye

  • Uyu mugabo akwiye gutabarwa kandi Abanyarwanda umutima wo gutabara turawusanganywe. Rero reka dushyire hamwe James yivuze, Imana ayibinere mu nkunga tumutera ngo ububabare bushire ndetse anakire. Umuseke namwe mudufashe kandi namwe mwifasha: dore kuri facefook iyo umuntu asangiye n’abandi inkuru zanyi ntihagaragara title y’inkuru ahubwo hakagaragara umuseke.com. website yonyine idahagize. Mugerageze kandi Imana ihe umugisha buri wese wikora ku mufuka ndetse no ku mutima asengera James. Mwa bantu b’Imana, idini risura abarwayi, imfungwa rigafasha imfubyi n’izindi mbabare iryo ni ryo dini ry’ukuri. Imana ikize James!

  • nonese wowe NKUNDA ALAIN ko mbona uvuga ibintu wagira ngo urabeshya waba ufite ubutabazi ntutange CONTACTS zawe? nta e-mail, Telephone, yenda se nta Murenge, Akagali….?????Minisante yo se ivuga iki kuri uyu mubyeyi di????? mureke turebe defaillance?????

    • niba ukunda gusura uru rubuga kanda ku gitekerezo cyawe urabona e-mail yanjye. Ntabwo rwose mbeshya ahubwo uriya muvandimwe niba arembye koko azabishyiremo imbaraga kuko iyo nkunga ari gusaba ishobora kuzaboneka ntacyo bikimumariye kuko buriya burwayo iyo ubimenye ni byiza guhita utangira kwivuza ako kanya uko utinda niko bwangiza aho buba bwafashe. Ibyo nkubwira byambayeho kandi ubu numva birimo kuza. Sawa nubwo waketse ko ndi umubeshyi sibyo nahamagaye umugungu we ngirango muhuze n’umuganga wamvuye wa Mulago Hospital mbona ntanyitayeho.

  • iyi nkuru irababaje gusa agahwa kari wundi karahandurika uzarebe ko MINISANTE iGIRA icyo ikora.njye iyi government iransetsa.ubwo abaturage bazajya gukusanya inkunga uyu mugabo bitaramurenze?ihangane James

  • Uyu mugabo arababaye kyane,ndetse aranababaje.Leta yacu niyibuke ko umutungo ukomeye ifite ari umuturage. ndibaza ko MINISANTE yakabaye ifata iya mbere ikavuza uyu mugabo kuko aya mafrs akenewe si menshi kuburyo umuntu yategereza kuremba kdi baraho babibona.nihategerezwa inkunga z’abantu kugiti kyabo,uyu mugabo azaba ageze kure hatagira igaruriro.
    IMANA imufashe

  • Yesu umukiza w’imibiri amukize, kuko niwe ushobora byose, arihano kw’isi yakijije abameze nk’awe, aba ariwe uhungiraho kuko afite kuguha ubuzima bwanone ndetse n’ubwiteka, yesu agusure kandi agukize James, niko nsenze, kandi igucire inzira wowe udashoboye, Imana igukize.

  • ubu se amajipe bagendamo agura angahe kweli bagende muri kikumi ariko abaturage bavurwe kuko niwo mutungo w’igihugu

  • ubu se amajipe bagendamo agura angahe kweli bagende muri kikumi ariko abaturage bavurwe kuko niwo mutungo w’igihugu

  • uyu mugabo niyihangane kandi tramusengera azabone ubu bufasha. gusa ministre y’ubuzima izashyire kuri mutuelle de sante amafaranga azajya akoreshwa mu kuvuza abantu bananiranye murwanda kandi rwose twayatanga cg izageze icyo kibazo muri cabinet bajye bagitegurira budget abantu begukomeza kuducika bareba. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish