Digiqole ad

Abakinnyi ba Rayon Sports ngo bishimiye ‘ukwigumuura’ kw’abafana

 Abakinnyi ba Rayon Sports ngo bishimiye ‘ukwigumuura’ kw’abafana

Nyuma yo guha ikipe ibihumbi 850 Frw, bongeye bayiha Ibihumbi 500 frw

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeje gukora ibisa nko kwigaragambya. Bafashe umwanzuro ko kumukino w’ikipe yabo bazajya baguma hanze ya stade bagakusanya amafaranga bari bagiye kugura amatike, bakayihera abakinnyi. Ibi ngo bishimisha abakinnyi, kandi bigaragaza ko hari ababazirukana.

Nyuma yo guha ikipe ibihumbi 850 Frw, bongeye bayiha Ibihumbi 500 frw
Nyuma yo guha ikipe ibihumbi 850 Frw, bongeye bayiha Ibihumbi 500 frw

Nyuma yo gukusanya ibihumbi 850 000Rwf ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Espoir FC bakayihera abakinnyi, abafana bahise babona ko ari gahunda nziza, kuko abakinnyi babo bahise batsinda Musanze 3-0 mu mukino wakurikiyeho.

Byatumye batangiza indi gahunda ngo yo kujya baguma hanze ya stade Rayon sports yakiniyeho ayo bari kwishyura binjira ahubwo bakayakusanya bakayihera abakinnyi mu ntoki.

Umwe muri abo bafana Sesonga Clement yabwiye Umuseke iby’iyi gahunda bafashe ngo igamije kunaniza abayobozi b’ikipe bafata nabi umutungo w’ikipe uva mu bafana.

Sesonga yagize ati: “Twe dusanzwe twishyura imikino kwitabira turi benshi ahanini tuba dushaka ko ikipe yacu yagira icyo ibona. Abakinnyi bacu bagahembwa neza kandi ku gihe. Ariko abayobozi bacu ntibakora ibyo tubifuzaho.

Amafaranga dutanga ntabwo agera ku bo agenewe, abakinnyi badushimisha tuba twifuza ko nabo badukinira bishimye. Ariko ayo duhora dutanga aranyerezwa. Twe rero twahisemo kujya tuyakusanya, tukayihera Bakame (kapiteni wa Rayon), akayagabanya bagenzi be.”

Mu mpera z’iki cyumweru, Rayon sports yatsinze Musanze 3-0. Abafana bishyize hamwe bakusanya ibihumbi 500 frw, bayaha abakinnyi babo nk’agahimbazamusyi kuko babashimishije. Ibi ngo byashimishije abakinnyi cyane.

Umukinnyi wa Rayon Sports utashatse ko tumutangaza, yatubwiye ati: “Aba bafana ni sawa sha!!! Bituma byibuze tubona ko dushyigikiwe. Ko se basanzwe bayatanga ntatugereho, kuyatwihera ni sawa!!!”

Olivier Gakwaya umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamabanga wayo avuga ko ibi abafana bakora nk’ubuyobozi batabibona nko kwigumura ahubwo ngo ni ukwishyirahamwe bagafasha ikipe yabo.

Gakwaya avuga ko babona ibi ari ibisanzwe kandi nta gishya gihari kuko Rayon Sports iri kwitegura umukino utaha n’ikipe y’Amagaju, umukino w’ikirarane wasubitswe kubera imvura kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • man iyi gahunda twatangiye nintakuka kko twe dukeneye intsinzi ariko ubuyobozi ntibushaka intsinzi.rero ubu tugiye kurenga kubaha prime twinjire nomumishahara murwego rwo kwereka abakinyi ko ikipe ariyacu aba fans

  • Hahahaaaa,buriya Gakwaya we ntiyabaari inyuma y’ibyo abo bafana bakora?Ahubwo, ba Rusahurira mu nduru nibamuvumbura ko abihishemo, muzaba mwumva. Oh, RAYON!

  • Iyi gahunda ni nziza, mushireho compte izajya ijyaho amafaranga, habeho abantu byibura mirono itanu bagomba kujya bajya kubikuza bari kumwe, twikorere gahunda yo guhemba. ibi muzajye mubikora hari umukino w’igikuke murebe ko amafaranga atazaboneka, nanjye nayatanga.

  • ibi byatuma hari benshi bitabira mu gihe icyo batanze bazi neza ko kigera kubo kigenewe

  • iyi gahunda ndayishyigikiye.ahubwo hajyeho konti natwe abari Kure tujye dukomaho.

  • Muduhe account number iyi gahunda ni sawa

  • uwo mugambi turawushyigicyiye.ahubwo tubyitabire naho barusahuzi ibyabo bizajya ahagatagara.mureke tujye inyuma ya gikundiro yacu.

  • Nanjye ibi ndabishyigikiye. Ariko tugomba gutekereza uburyo nyabwo buhoraho bwo gushyigikira ikipe yacu.
    N’abari kure tudashobora kuza kuri stade mwatubwira uko twashyigikira abakinnyi.

  • Nagera nemeye abafana ba Gasenyi, nanjye iyo ticket nzajya nyitanga kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish