Amavubi ashobora gukina na Iles Maurices nta Tuyisenge na Sugira
Amavubi agiye guhura na Iles Maurices mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ‘AFCON 2017’, ariko kubera ibibazo by’imvune ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest bashobora kudakina iyi mikino.
Tariki 26 Werurwe 2016 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzahuza u Rwanda n’ibirwa bya Maurices uzabera kuri Stade George V iherereye i Port Louis. Iminsi itatu gusa nyuma yaho, nibwo hazaba umukino wo kwishyura i Kigali.
Mu mpera z’icyumweru gishize umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry yarebye umukino wahuje AZAM FC na Young Africans zo mu gihugu cya Tanzania.
Nkuko yabitangarije Umuseke ngo Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa AZAM FC yakinnye iminota 90 kandi yitwara neza ku buryo abona azafasha Amavubi mu gihe kiri imbere.
Gusa kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima we ntiyakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune, ariko ngo ntabwo izamubuza kugaragara mu mukino w’Amavubi na Iles Maurices.
Nyuma yaho, McKinstry yanarebye umukino wahuje Gor Mahia na AFC Leopards i Nairobi muri Kenya. Sibomana Abouba wa Gor Mahia yakinnye umukino wose kandi ngo ari ku rwego rwiza, ariko Tuyisenge Jacques we ntabwo yakinnye uyu mukino.
McKinstry avuga ko bigoye ko yazakoresha Tuyisenge ku mukino wa Maurice. Ati “Nifuza kuzaba mfite Jacques kuko ni umukinnyi mwiza ariko iminsi yagiye. Harabura iminsi itandatu gusa nkahamagara abakinnyi nzakoresha kandi sinkeka ko azaba amaze gukinira ikipe ye imikino ibiri byibura. Natangiye gushaka uwamusimbura muri iyi mikino.”
Sugira Ernest nawe nyuma ya CHAN amaze gukina umukino umwe gusa agasiba imikino itatu muri AS Kigali kubera imvune.
McKinstry kuri uyu rutahizamu avuga ko ahangayikishijwe no kuba uyu nawe afite ikibazo cy’imvune, ariko we ngo afite ikizere ko azaba yakize akazamukoresha.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
nacyo bazaba bakize bazawutera too kiri Miles mouris
Comments are closed.