Digiqole ad

Gor Mahia yaba iri gushakisha Ernest Sugira

 Gor Mahia yaba iri gushakisha Ernest Sugira

Sugira Ernest yigaragaje cyane muri CHAN ishize

Gor Mahia ifite igikombe cya Shampionat muri Kenya ubu ngo yaba yaratangiye kwegera ikipe ya AS Kigali mu buryo busanzwe ngo ibe yabaguranira ku mukinnyi Ernest Sugira mu kwezi kwa gatandatu.

Sugira Ernest yigaragaje cyane muri CHAN ishize
Sugira Ernest yigaragaje cyane muri CHAN ishize

Lordvick Aduda ukora ibyo kwitegereza, kugura no kugurisha abakinnyi ngo yaba ari we watangiye kwinjira muri uyu mugambi. Uyu mugabo akaba ari nawe wakoze gahunda yo gusinyisha Jacques Tuyisenge muri iyi kipe yo muri Kenya.

Isoko ry’igihe gito ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Kenya rizafungura mu kwa gatandatu. Aduda ngo arifuza ko iki gihe kizagera bamaze kumvikana by’ibanze na Sugira nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Soka cyo muri Kenya.

Gor Mahia ariko ngo izarwanira uyu mukinnyi na AS Vita Club yo muri DR Congo itozwa na Florent Ibenge washimye uyu mukinnyi mu mikino ya CHAN iheruka mu Rwanda.

Gor Mahia imaranye iminsi ibibazo mu gutsinda, ubu yatsinze igitego kimwe gusa mu mikino ine iheruka. Tuyisenge Jacques baherutse kugura ngo asimbure Michael Olunga wagiye Iburayi, ntabwo arakira imvune akinira ikipe y’igihugu.

Sugira akaba yaratsindiye Amavubi ibitego bitatu muri CHAN, ndetse kugeza ubu akaba amaze gutsindira AS Kigali ibitego bitandatu mu minsi 13 ya shampionat iri kuba.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish