AS Kigali na Rayon Sports zanganyije, zikomeza kuyobora urutonde
Ikipe ya Rayon Sports yaniwe gutsinda ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, yanganyije n’ikpe ya Bugesera 1-1. Ni mu mikino y’umunsi wa 11 yabaye kuri uyu wa kabiri.
Uyu mukino wok u munsi wa 11 wa shampiyona waberaga I Nyamirambo kuri stade ya Kigali, benshi bakekaga ko uri bworohere ikipe ya Rayon Sports, yari iherutse kwitwara neza, igatsindira Gicumbi iwayo ibitego 2-0, byatsinzwe na Ismaila Dialla.
Kuri uyu mukino si ko byaje kugenda kuko Rayon Sports yerekanye urwego ruri hasi cyane, nubwo yagiye ihusha amahirwe amwe ni amwe, ugereranije na AS Muhanga.
Igice cya mbere cyari kitaryoheye ijisho na gato, cyarangiye Rayon Sports iteye mu izamu inshuro 1, mu gihe ikipe ya AS Muhanga, itateyemo umupira ni umwe werekeza mu izamu.
Igice cya kabiri, habayeho impinduka ku mpande zombi, cyane cyane ku ikipe ya Rayon Sports, ariko ntibyagira icyo byongera ku migendekere y’umukino.
Umutoza Ivan Minnaert aganira n’itangazamakuru, yagaragaje ko atigeze yishimira na gato, uko abasore be bitwaye.
Yagize ati: ” Oya ntabwo twavuze ko tuzabatsinda byoroshye mu mikino tuzakina. Gusa uyu munsi byose twakoraga, byagendaga gahoro cyane.Abakinnyi banjye bapimaga ibiro 200 uyu munsi. Mu gice cya mbere ni uko byari bimeze.Mu minota 30 ya mbere twagize amahirwe 3 cg 4 twagombaga gutsinda ariko siko byagenze. Ni ibintu bitesha umutwe kubonaaaa… ku muntu ushyize mu kibuga, ukeka ko hari ibyo agiye guhindura, ugakeka ko hari icyo agiye kongera mu mukino..ariko bikanga”
Ku ruhande rw’umutoza wa AS Muhanga, Eduard wabonaga inota rya 3 mu manota 33 yagakwiye kuba yarasaruye, yatangarije abanyamakuru ko hari icyizere ko mu minsi iri mbere, bizagenda neza, nyuma yo gutangira nabi shampiyona.
Edward utoza Muhanga yagize ati:” Ntabwo twari twiteguye na gato kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ariko nyuma twisanze tubonye aya mahirwe, biratugora cyane.” ” Imikino ibanza yaratugoye bikomeye, ariko ubu mfite icyizere ko ibintu bizagenda neza mu minsi iri mbere, kuko komite yamaze kubonyizeza.”
AS Muhanga, yamaze kongeramo abandi bakinnyi batandukanye, basanzwe bamenyereye shampiyona y’aha mu Rwanda, barimo Omar Hitimana wakinnye uyu mukino, na Hategekimana Bonavanture uzwi nka Gangi, ndetse na Rutahizamu Bokota Labama.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe ya AS Kigali ya mbere mu rutonde rwa shampiyona yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, ikipe ya Sunrise inganya 1-1 na Gicumbi, Marines mu mukino wayihuzaga na Etincelles baturanye, iyitsinda 1-0.
Kuri uyu wa gatatu:
15H30:
Police vs Espoir (Kicukiro)
Musanze FC vs Mukura (Ubworoherane)
Rwamagana vs Kiyovu Sports (Rwamagana)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Dore kandi byabindi twamaganye biragarutse! CHAN 2016 irarangiye none dusubiye mubivuzo byacu! nigute Bakame yambara umwenda w’Amavubi ufite logo ya FERWAFA akawambara muri match ya championat aho bagenzi be bambaye logo ya Rayon Sport, ntihagire umuntu n’umwe umubuza? that’s mediocrity! ibi bintu birandya nkabura uko mbigenza rwose
Wabibonye nawe wana!!!!!!!!!! Njye nari nanze kubivuga!
Ni gute umuzamu w’ikipe akina yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu??????
Oohhhh Rayon! Bakwangira iki Rayon
Bagaragaza we nabibonye sha! ariko se nk’ubu tuzakor’iki ngo ubuswa n’ubujiji biba muri FERWAFA bacike burundu? ubu ntabwo bibuka uburyo abantu bo muri CAF bagenzuraga akantu kose? batekerezako Bakame yari kwambara umupira uriho logo ya Rayon Sport muri match y’Amavubi bakamwemerera? ntibibaho ndakurahiye. Ariko hano umuzamu aza yambaye umupira wa Chelsea akawambara rwose ntakibazo, bamwe bakambara amasogisi ya Adidas abandi Puma kandi bari muri team imwe, ahwiiiiiiiii ! sha nikimwe no gutekesha ifiriti amamesa hamwe n’ubuto warangiza ukavugango ntacyo byose n’amavuta! amamesa afite ibyo ateka, n’ubuto bukagira ibyo buteka. Tekereza De Gea yambaye umupira wa Spain muri match ya Manchester United?
Ariko na Rayon si shyashya ni gute umukinnyi wabo yambara umwenda(jersey) utari uwa Rayon bakamwemerera?? Cg bakoresha commande za jersey ntibashiremo jersey ya Goalkeeper no muli Police nabonye Emery ajya yambara umupira yambaraga muli AS Kigali. Mwikubite agashyi
Comments are closed.