Digiqole ad

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Ismaila Diarra yerekanywe

 Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Ismaila Diarra yerekanywe

Ismaila Diarra yerekwa abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016 nimugoroba nibwo rutahizamu mushya wa Rayon sports, umunyaMali Ismaila Diarra yaretswe itangazamakuru, binemezwa ko azagaragara ku mukino wa Gicumbi ku munsi wa 10 wa Shampionat nisubukurwa.

Ismaila Diarra yerekwa weretswe uyu munsi yahawe nimero 31
Ismaila Diarra yerekwa weretswe uyu munsi yahawe nimero 31

Shampiyona y’u Rwanda biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa gatanu. Rayon sports izaba yerekeza i Gicumbi.

Iminsi ibiri mbere y’uyu mukino, Rayon sports yateguye ikiganiro n’abanyamakuru, kitabiriwe n’umunyambanga wayo Olivier Gakwaya n’umutoza Ivan Jacky Mineart, kapiteni Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame.

Mu kwerekana uyu mukinnyi umutoza Jacky Mineart yatangaje ko ari we wamwirambagirije.

Mineart yagize ati “Uyu rutahizamu twarabanye ndamuzi. Namutoje amezi atandatu muri Sporting Club Djoliba muri Mali. Ntabwo ari rutahizamu utsinda gusa, ahubwo anafasha mu mukino rusange w’ikipe. Simuzanye ngo asimbure Devis (Kasirye) ahubwo ni uwo bagomba guhanganira umwanya.”

Davis Kasirye we ntabwo aranagera mu myitozo. Aheruka muri Rayon mu gushyingo 2015.

Nkuko Umunyamabanga wa Rayon sports yabitangaje, uyu rutahizamu w’umugande yamaze guhagarikwa kubera imyitwarire mibi.

Kapiteni wa Rayon Sports Jean Luc Ndayishimiye yatangaje ko nubwo hari ibyo komite igomba bagenzi be itarabaha (imishahara), ngo umwuka ni mwiza kandi biteguye umukino wa Gicumbi.

Bakame yagize ati “Bamaze kuduha ukwezi kumwe. Kandi n’ayandi batwijeje ko bazayaduha mbere y’umukino wa Gicumbi. Ikipe dukinira turayizi tuzi ko nta handi Rayon ikura, ni mu bafana gusa kandi amezi abiri arashize nta mukino dukina ngo twegere abo bafana. Ibyo rero ntibyaduca intege, twe turiteguye, Gicumbi itwitege.”

Uyu rutahizamu mushya wa Rayon sports, yanze kugira byinshi atangariza itangazamakuru, kuko ngo nta byinshi azi kuri ruhago y’u Rwanda.

Gusa ngo icyo yijeje abafana ba Rayon sports, ni ukubafasha gutwara igikombe cya shampiyona, kuko ngo niyo ntego yasanze mu ikipe.

Umutoza we yasabye abanyamakuru ko iminsi ibiri mbere ya buri mukino, yazajya ahura n’itangazamakuru, bikaba mu buryo buhoraho, akaba ari naho azajya atangariza abakinnyi 18 azakoresha.

Ku mukino wa Gicumbi, Rayon sports abakinnyi 18 izakoresha ni :

Ndayishimiye Jean Luc Bakame ,Munezero Fiston, Manzi Thierry, Mugenzi Cedric, Tubane James, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyonkuru Vivien, Imanishimwe Emmanuel, Fabrice Fabrice, Ndacyayisenga Alexis, Nsengiyumva Moustapha, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Matser, Gahonzire Olave, Nshuti Dominique Savio, Bashunga Abouba na Ismaila Diarra

Rayon sports izakina na Gicumbi kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016, kuri stade ya Gicumbi.

Olivier Gakwaya avuga ko Davis Kasirye yahagaritswe kubera imyitwarire mibi
Olivier Gakwaya avuga ko Davis Kasirye yahagaritswe kubera imyitwarire mibi
Jacky Minaert avuga ko yazanye uyu musore kuko amuzi neza
Jacky Minaert avuga ko yazanye uyu musore kuko amuzi neza
Bakame (iburyo) avuga ko biteguye cyane umukino wa Gicumbi
Bakame (iburyo) avuga ko biteguye cyane umukino wa Gicumbi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Tubari inyuma. Mudukinire umukino mwiza kandi aba bakinnyi bashya babe abo kumenyereza neza abana bacu nitbabe abo kubicaza. Ibikobwe tuzabitwara. Njye nabasaba kugira projet sportif nziza kandi ikwiriye kuba iyo mu gihe kenda kuba kinini nk’imyaka 3 cyangwa 5 bitewe n’aho dushaka gutangirira. kugira objectif yo gutwara igikombe ni byiza ariko njye nahitamo kugira projet nziza yanyizeza kuzatwara ibikombe byinshi mu minsi iri imbere. murebere kuri za Barcelona, n’iyo batagitwaye rimwe uba uzi ko ejo ari icyabo kuko projet yo isobanutse.
    Ibihe byiza

  • karibu muri RAYON SPORTS FC!

  • Jye ndibariza ibya licence y’uyu mukinnyi kuko FERWAFA ndayizi irakureka ukajya mu itangzamakuru wenda hari ibyo wibagiwe byarangira ikagukoza isoni.

    Mwarikutubwira ko yarangije kubona licence naho ibyo kuzakina na Gicumbi niba afite licence nta kibazo cyabamo kuko n’abandi bari bamaze amezi 2 bicaye.

    • Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasobanuriye itangazamakuru ko ibyangombwa byuzuye yamaze kubibona, kandi ko yemerewe gukinira iyi kipe guhera ku munsi wa 10 wa shampiyona, ku mukino uzabahuza na Gicumbi kuri uyu wa gatanu.

  • ndasaba ubuyobozi bwa RAYON SPORT kudufasha kubona ama card yayo nkabanyeshuri
    tudafite ubushobozi buhagije,ndetse no gutekereza kutugurisha amagezi,kugiciro
    kidahambaye,naho igikombe cyo tuzagipeza paka.

  • Arakaza neza muri gikundiro

Comments are closed.

en_USEnglish