APR FC ngo ijyanye muri Swaziland ikizere cyo kugera kure
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016 nibwo APR FC yerekeza muri Swaziland mu mikino na Mbabane Swallows muri ‘CAF Champions League’. Ikizere ngo ni cyose ko noneho bazagera kure muri iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere muri Africa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016 nibwo APR FC yerekeza muri Swaziland mu mikino na Mbabane Swallows muri ‘CAF Champions League’. Ikizere ngo ni cyose ko noneho bazagera kure muri iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere muri Africa.
Umukino ubanza wa APR FC na Mbabane Swallows uzaba ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 kuri Sitade ya Somhlolo National Stadium.
Umutoza wa APR Emmanuel Rubona ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yabwiye Umuseke ko bazajyana muri Swaziland intego yo kugera kure.
Rubona ati “Uyu mwaka twatomboye ikipe yo muri Swaziland. Tuyikuyemo twakina n’izakomeza hagati ya Yanga yo muri Tanzania n’indi yo mu birwa bya Maurice. Urumva ko nta kipe y’abarabu irimo. Tuzagerageza kwitwara neza kuri iyi mikino. Nyuma, nibwo twakongera tukiha izindi ntego.”
Rubona avuga ko APR FC izakina uwo mukino idafite umukinnyi, Mwiseneza Djamal yavunitse muri shampiyona APR FC ikina na Rayon Sports muri Gashyantare 2015, ndetse na Rwigema Yves wavunikiye mu myitozo.
Uyu mutoza kandi azahangana no kuba hari abakinnyi agenderaho atabonye umwanya uhagije wo gukorana imyitozo nabo.
Uru rugendo ruje nyuma y’iminsi ibiri gusa hasojwe igikombe cya Afurika CHAN 2016, cyaberaga mu Rwanda. APR FC yari ifite abakinnyi 9 muri iri rushanwa.
Aba ni; Jean claude Ndori, Olivier Kwizera, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Faustin Usengimana, Michel Rusheshangonga, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Jean claude Iranzi.
Umukino wo kwishyura hagati yayo makipe uzabera mu Rwanda hagati y’ itariki ya 26 na 28 Gashyantare 2016.
Ikipe izasezerera indi hagati ya APR FC na Mbabane Swallows izahura na Yanga Africans yo muri Tanzania cyangwa Cercle de Joachim yo mu birwa bya Mauritius.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
ariko uwo mutoza yarasaze? none c intego yo kugera kure avuga niyihe? kuriwe nasezerere iyo muri swaziland kuko niyo apr fc yaba idafite umutoza yayisezerera ubundi aze abakeba baduhondagurishe ibitego.
Hari byinshi nibaza kuri football yacu bikanyobera. Ibi ni nabyo binyereka ko tugifite urugendo rurerure!!
1. Aba bakinnyi nibo bakinnye mondial y’abana, ariko abo bakinanye ubu nibo bakinnyi isi ihanze amaso mu makipe akomeye y’i Burayi, kandi ko ko ukabonako ari abakinnyi. None twe abacu niba hariya ariho bagezaga bakaba bari gusubira inyuma byaranyobeye. Nabonye ibyo Rusheshangoga yakinnye muri Can na mbere yaho gato, nyoberwa noba ariwe nzi muri 2014-2015. Emery na Faustin bari ba myugariro ndumirwa. Aho kujya imbere basubira inyuma (My point of view/Mon Point de vue)
2. APR rero nayo mbona hari uko yica umupira, ni gute yafata abakinnyi bose beza bakina ku mwanya umwe (Urugero:Olivier na Ndori), hanyuma bamwe bakicara ku gatebe, kandi n’ubundi ntibitange umusaruro ufatika, haba kuri equipe cg se ku gihugu muri rusange.
3. Ese kuba amakipe yacu noneho agiye kujya aba isoko ry’ibihugu duturanye noneho hari ubwo tuzareng aumutaru. Iyo Yanga bavuga bazakina (Nibivana kwa Muswati ni ubwo ari ikibonobono) umukinnyi wese mwiza bashaka muri APR ntibarara bamutwaye, iturusha ingufu. Nkibaza nti ese ayo ma company atera inkunga iyo maquipe, habuze iki ngo natwe atere inkunga izacu tuve gutega amaboko kuri budget ya leta (Army, Police, districts, ….)
4. Ese aho politike yo gukinisha abanyagihugu, kandi abo tuzakina nabo bo bakoresha abaturutse impande zose, harimo n’abanyarwanda (Haruna muri Yanga,….), yo ntiyaba ikibazo kizatuma tutarenga umutaru?
Njye rero mbona hakiri byinshi byo kunoza kugirango tugera aho za Toutpuissant na Vita zageze, aho twafungura miryango, ntidugere mu kirwa kitinjirwamo kandi gisohora ibyiza.
Ese nibarize imbaraga zashyizwe muri generation yakinnye Mondial zarengeye he? ko mpamya ko zikomeje, igihugu cyabyungukiramo. Nonese tuzategerezako abo basaza ngo hatangire abandi? Kuko nibura twabonye umusaruro wabo, iyo rero haba hari n’abandi bari kuzamuka bafite ingufu nkizo bakuru babo bafite, mpamya ndashidikanya ko byazagera aho tugira abakinnyi benshi bashoboye, hanyuma abanyamahanga bagahezwa kuko dufite bensho bashoboye, atari ukubabuza ku itegeko. Ni ubwo nta bushakashatsi nakoze ariko nkeka byagorana kujya gukina muri Bresil uturutse ahandi, kurusha ko yo itanga abakinnyi bajya hanze, kandi igakomeza ikabaho ikomeye.
FARWAFA na Minisiteri baracyafite byinshi byo gukora.
Comments are closed.