Digiqole ad

V.Ndayisenga na B. Uwizeyimana batangajwe nk’abakinnyi bashya ba Dimension Data

 V.Ndayisenga na B. Uwizeyimana batangajwe nk’abakinnyi bashya ba Dimension Data

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare 2016, nibwo abasore babiri b’abanyaRwanda, Valens Ndayisenga na Bonavanture Uwizeyimana berekanwe ku mugaragaragaro mu ikipe yo gusiganwa ku magare yabigize umwuga muri Afurika y’epfo, Dimension Data ya kabiri.

Bonaventure Uwizeyimana wakiniraga amagare i Rubavu ubu yatangiye kubikina by'umwuga muri South Africa
Bonaventure Uwizeyimana wakiniraga amagare i Rubavu ubu yatangiye kubikina by’umwuga muri South Africa

Ibinyujije ku rubuga rwayo, Team Dimension Data yatangaje ko ishyizeho iyi kipe ya kabiri, mu rwego rwo kuzamura impano nshya ziba zimaze kwigaragaza muri Afurika, ari nako bakomeza ahazaza h’ikipe yabo, cyane ko abayijyamo ari abatarengeje imyaka 23.

Iyi kipe ya kabiri izajya yitwa ‘Team Dimension Data for Qhubeka Continental’. Ibi bivuga ko izajya yibanda ku marushanwa y’imbere muri Afurika cyane. ikazajya yambara imyenda y’umukara.

Biteganyijwe ko hagati muri Werurwe 2016, aribwo aba bakinnyi 10, harimo abanyaRwanda babiri, abanyaAfurika y’Epfo batandatu, n’Abanya Eritrea babiri, bazava muri Afurika y’Epfo bakajya kwitoreza , i Lucca ho mu Butaliyani.

Abasore bagize ‘Team Dimension Data for Qhubeka Continental’ ni:  Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Amanuel Gebreigzabhier, Metkel Eyob, Jayde Julius, Keagan Girdlestone, Nicholas Dlamini, Ryan Gibbons, Shameeg Salie  na Stefan de Bod.

Valens Ndayisenga wakiniraga Les Amis Sportif y’i Rwamagana na Bonavanture Uwizeyimana wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu, basanze yo mugenzi wabo, Adrien Niyonshuti, watangiye gukinira iyi kipe kuva muri 2009 n’ubu ari ho akina.

Aba bose bakahatanira kuzamurwa mu ikipe ya mbere, ‘Team Dimension Data for Qhubeka (World Tour)’.

Iyi, irimo ibindi bihangange byo muri Afurika nka:  Adrien Niyonshuti, Daniel Teklehaimanot, Debesay Mekseb,Merhawi Kudus,Natnael Berhane, n’ibindi bihangange mu mukino w’amagare nka Mark Cavendish (wavuye muri Sky Team yatwaye Tour De France). Iyi kipe ya mbere yo, izitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi (World Tour) yambaye imyenda y’umweru.

Ikipe ya Dimension Data ya kabiri irimo Ndayisenga na Uwizeyimana
Ikipe ya Dimension Data ya kabiri irimo Ndayisenga na Uwizeyimana
Valens Ndayisenga w'i Rwamagana wegukanye Tour du Rwanda 2015
Valens Ndayisenga w’i Rwamagana wegukanye Tour du Rwanda 2015
Muri iyi kipe bari kumwe na Amanuel-Gebreigzabheir niwe wabaye umukinnyi mwiza ahazamuka muri Tour du Rwanda2016
Muri iyi kipe bari kumwe na Amanuel-Gebreigzabheir niwe wabaye umukinnyi mwiza ahazamuka muri Tour du Rwanda2016
Team Dimension Data ya mbere niyo Niyonshuti azakinira
Team Dimension Data ya mbere niyo Niyonshuti azakinira

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish