Digiqole ad

U Rwanda rwazamutse imyanya 6 ku rutonde rushya rwa FIFA

 U Rwanda rwazamutse imyanya 6 ku rutonde rushya rwa FIFA

u Rwanda rwafashe umwanya mwiza rutigeze rujyaho

*Mu kwa mbere u Rwanda nicyo gihugu cyakinnye imikino myinshi ku isi

Ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA, ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandatu ruva ku mwanya wa 91 rwariho mu kwezi kwa 12/2015 rugera ku mwanya wa 85 w’ukwezi kwa mbere 2016 gushize.

Urutonde rwa Mutarama 2016 rusohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, rugaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakinnye imikino myinshi kurusha ibindi ku isi.

Muri Mutarama ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino itandatu, itsinda itatu, itsindwa ibiri inganya umwe.

Ububiligi buracyayoboye urutonde ku rwego rw’Isi, bukurikiwe na Argentine, Espagne, Ubudage, Chile, Brazil, Portugal, Columbia, Ubwongereza na Autriche mu myanya 10 ya mbere.

Muri Afurika, Cote d’Ivoire ikurikiwe na Algeria, Ghana, Cape Verde, Tunisia, Senegal, Congo Brazaville, Guinea, Misiri na Cameroun mu 10 bya mbere.

Umwanya mwiza u Rwanda rwagize kuva mu 1993 ni uwa 64 rwagezeho muri Werurwe 2015 mu gihe umwanya mubi ari uwa 178 muri Nyakanga 1999.

10 bya mbere ku Isi

10 bya mbere muri Africa

12

Uko mu karere ibihugu bikurikirana

13

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish