Digiqole ad

Valens Ndayisenga na Bonavanture bageze South Africa muri Dimension Data

 Valens Ndayisenga na Bonavanture bageze South Africa muri Dimension Data

Mu rugendo rwabo bahagurukanye na Adrien Niyonshuti umaze iminsi mu biruhuko iwabo mu Rwanda

Kuri iki cyumweru nibwo abasore babiri b’abanyaRwanda, Valens Ndayisenga na Bonavanture Uwizeyimana bageze muri Afurika y’epfo, aho bagiye gukina nk’ababigize umwuga, muri Dimension Data. Aba bahashyitse amahoro.

Mu rugendo rwabo bahagurukanye na Adrien Niyonshuti umaze iminsi mu biruhuko iwabo mu Rwanda
Mu rugendo rwabo bahagurukanye na Adrien Niyonshuti umaze iminsi mu biruhuko iwabo mu Rwanda

Valens Ndayisenga wakiniraga Les Amis Sportif y’i Rwamagana na Bonavanture Uwizeyimana wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu, bamaze gusinya umwaka umwe w’amasezerano mu ikipe yabigize umwuga yo muri Afurika y’epfo, Dimension Data, yahoze yitwa MTN Qhubeka.
Aba basore bazamenyerezwa na mugenzi wabo, Adrien Niyonshuti, watangiye gukinira iyi kipe kuva muri 2009 n’ubu ari ho akina.

 

Aba basore bazaba bakina muri Dimension Data ya kabiri, igizwe n’abakinnyi icumi, izitabira amarushanwa yo muri Africa imbere. Muri iyi kipe harimo kandi abanyaAfurika y’Epfo batandatu, n’Abanya Eritrea babiri.

 

Aba bose bakahatanira kuzamurwa mu ikipe ya mbere, irimo Adrien Niyonshuti, Daniel Teklehaimanot, Debesay Mekseb na Mark Cavendish (iyi kipe yamuguze imukuye muri Sky Team yatwaye Tour De France). Iyi kipe ya mbere niyo izitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi (World Tour).

 

Valens Ndayisenga yabwiye Umuseke ko we na mugenzi wabo bari kugenda bagera ku nzozi zabo.

 

Ndayisenga yagize ati: “Ubu twageze yo amahoro. Umwaka w’amasezerano turashaka kuwukoramo ibishoboka, kandi ibyiza biri imbere. Turakomeye bihagije, kandi tuzagera no mu makipe manini kurushaho

 

Aba biyongereye kuri Jean Bosco Nsengimana na Hadi Janvier nabo babonye ikipe y’ababigize umwuga, Bike Aid yo mu Budage.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish