Kera kabaye….Rayon sports igiye guhemba
*Umukinnyi n’umukozi wa Rayon babwiye Umuseke ko nibadahembwa batazagaruka ku kazi
*Rayon nta mukinnyi izagura muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi
*Umutoza wabo Jacky Minaert ngo aragaruka mu kazi muri iki cyumweru
Rayon sports Fc yaherukaga guhemba abakinnyi bayo mu Ukwakira 2015, ubu ngo kuri uyu wa kane iratanga ibirarane yari ifitiye abakozi bayo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwadutangarije ko impamvu batinze guhemba, ari ikibazo cy’amikoro cyakomotse ahanini ku kuba shampiyona yarahagaze, bityo ntibakomeza kubona amafaranga, by’umwihariko aturuka ku bibuga, ava mu baterankunga bayo, ndetse n’ayo bakura mu bafana.
Iyi kipe ngo irahemba kuri uyu wa kane, tariki ya 14 Mutarama 2016. Nkuko tubikesha umuvugizi wa Rayon sports, akaba n’umunyamabanga wayo, Gakwaya yatubwiye ko bitoroshye ko bahita bahemba ibyo birarane by’amezi abiri.
Gakwaya Olivier aganira n’Umuseke yagize ati “abakinnyi bazaba babonye amafaranga mbere y’uyu wa kane, kuko ari wo munsi biteganyijwe ko bazatangira imyitozo. Ni nabwo umutoza (umubiligi, Yvan Jacky Mineart ) azagera mu Rwanda. Bityo abakinnyi bacu batari mu ikipe y’igihugu bazagera i Nyanza kuri uyu wa kane aho bazahita batangira imyitozo.”
Abakinnyi babiri, n’umwe mu bari muri ‘staff’ ya Rayon sports baganiriye n’Umuseke, batubwiye ko mu gihe badahawe amafaranga yabo badashobora kwitabira imyitozo.
Uyu munyamabanga wa Rayon sports, yabwiye Umuseke ko nubwo turi mu minsi y’igura n’igurushwa ry’abakinnyi, bo nta gahunda yo kongeramo amaraso mashya bafite, bidatewe n’uko badafite ubushobozi gusa, ahubwo kuko bafite ikipe nziza kandi yuzuye.
Shampiyona y’u Rwanda yahagaze ku munsi wayo wa cyenda(9), kubera imyiteguro ya CHAN. yahagaze Rayon sports iri ku mwanya wa kabiri, n’amanota 18, aho irushwa amanota atatu n’iya mbere, AS Kigali.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ibya Olivier tuzabibara bibaye. Gusa baramuttse bahembye byaba ari byiza kuko rayon niyo iduha ibyishimo. Kudahembera igihe rero bituma abakinnyi bacu badatanga umusaruro twari twiteze. Ikirima ni ikiri mu nda.
Dore iki nicyo kibazo mpora nibaza kuri Rayon. Izagura abatoza n’abakinnyi beza nibyo nibasha kubabona,ariko bizaba bimaze iki na none kugura umukinnyi n’iyo yaba adakomeye ariko wenda kubera umutoza mwiza ejo cg ejobundi akaba amubyajemo umukinnyi w’igitangaza ariko mutazamugumana cg ngo mumutange nibura mu bihugu bashobora kubaha amafaranga kugirango namwe mumucuruze,ibyo bimaze iki koko? Ibyo kandi bijyana no kugenda k’umutoza kuko akenshi nawe aba yagezweho n’izo ngaruka z’amikoro ya ntayo. Ubu koko mubona bitabagayisha kuba mwarabaye irerero ry’ibikona? Mwabanje mukiga uburyo mwakemura ikibazo cy’amikoro mu buryo burambye. Ubu kweli niba munanirwa guhemba abana banyu b’abanyarwanda muhemba dukeya,muzashobora aba stars muba mwifuza kuvana hanze kugirango mubashe guhangana n’iki gikona ndetse na za Police na AS Kigali n’izindi nka Mukura? Kiyovu yo siniriwe nyivuga kuko ni kimwe na Rayon. Ubu se ibi mubamo bizarangira ryari? Abantu b’abagabo bari muri Rayon koko mwananiwe guhuza umugambi? Yewe,ni uko bidashoboka iyi kipe uwayiha Nyakubahwa Perezida wacu ngo murebe ko mu myaka itarenze 3 itaba imaze kugera ku rwego nk’urwa za YANGA na SIMBA! Ariko se byaranabananiye nibura kuba mwakora ingendo-shuri muri Tanzania ngo musure ziriya kipe zaho navuze mumenye uko zo zabigenje? Oya murakabije rwose. Niba muba munashaka kuyicuruzamo,ntekereza ko imaze kumera neza aribwo namwe mwajya mubona menshi.
Ariko se bariya baherwe bayiyobora bagiye bahemba abakinnyi noneho cash zazaboneka ku bibuga rayon ikabishyura aho guhora muri urwo umva rayon ndayikunda ni uko ndi umukene ,koko mwabonye umuntu ukora atariye
Nsubize aba batanze ibitekerezo ahrimo na K.M, rayon ntiyabuze nta rimwe amaRwf yo guhemba. Ahubwo hari groupe nini y’abantu bagize Rayon akarima kabo. atanzwe yose yigira mu mifuka yabo. ikibabaje harimo n’abafite inyenyeri ku ntugu. uko byagenda kose iki kibazo cy’imishara ntikizapfa gikemutse.wabyemera utabyemera, kuko kuyisenya basanze bitakunda, biba ngombwa ko batangira kuyigenza uko.
Ikipe ntibuze amafaranga uhereye ku bafana bayo. Ahubwo hari abantu babonye ko ikipe igiye gukomera biherewe ku misanzu iciye uri MTN bahita babikata. None abafana babuze aho bacisha amafaranga yabo.
Abo bagabo bafite inyenyeri bashaka gusenya ikipe baribeshya kuko minayisenya izahita ijyana n’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Rayon sport ikwiye kubanza kugira ibikorwa remezo:
1)inzu yo kubamo
2)imodoka yayo
ibikorwa biyinjiriza (imyambaro igurishwa,supermarket,radio cg TV ,…)
gusa ifite amasiha rusahuzi.
ibi nibinanirana bazayihe umuntu ayigure gusa nabyo biragoye wakwibaza ngo azayigura nande?abayiriraho ntibayirekura.rayon yagakwiye kuba ifite imari shingiro wagereranya n’iza younger Africans,Azam fc….
gusa isenywa n’abakeeba bayuhishemo
Abo bakinnyi baba aba star nyuma bakagenda ngo bakurikiye amafranga muri APR,POLICE….muge mubareka bagende ariko bahita bazima.Urugero:Bokota,Djamal,Cedric,nuyu mutype uherutse kujya muri APR baracyavugwa?abakinnyi bacu ni abana cyane ntibyaruta ugafata make ariko ugahama mu ikipe ukina ukazavamo ujya ahantu hari inoti nyinshi kd n umupira wawe ukazamuka!reba abagiye neza(Kagere,Fuadi,Kanombe,Abouba..)
Comments are closed.