Digiqole ad

Rubavu: Hotel yari kwakira amakipe muri CHAN yafunzwe kubera umwanda

 Rubavu: Hotel yari kwakira amakipe muri CHAN yafunzwe kubera umwanda

Kuri Stipp Hotels i Rubavu hafunzwe

Stipp Hotel yo mu Karere ka Rubavu yari iteganyijwe kwakira amakipe ya Mali na Zimbabwe muri CHAN yafunzwe kubera umwanda nk’uko bitangazwa na KigaliToday.

Kuri Stipp Hotels i Rubavu hafunzwe
Kuri Stipp Hotels i Rubavu hafunzwe

Tariki 11 Mutarama 2015 nibwo abakozi b’akarere ka Rubavu bashinzwe isuku bagenzura imyeteguro y’imikino ya CHAN, bafashe icyemezo cyo gufunga Stipp Hotel kubera kudashyira mu bikorwa ibyo yari yasabwe.

Umwe mubakozi bakoze igenzura utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yafunzwe kubera kutuzuza ibyo yasabwe kandi hashize igihe, twakoze amanama yo kwetegura imikino ya CHAN cyane cyane mu mahotel azakira abakinnyi n’abandi bazitabira CHAN.


Stipp Hotel ibyo yasabwe ntiyashoboye kubishyira mu bikorwa duhitamo kuyifunga ngo ibanze ibyuzuze.

Amakipe ya Mali na Zimbabwe zaje kwitabira imikino ya CHAN izatangira tariki 16 Mutarama 2015, zashakiwe ahandi zigomba kuzaba harimo Hotel nshya yitwa Western Mountain.

Bimwe mu bikorwa Stipp Hotel ishinjwa kuba itarujuje birimo kuva ahajya umwanda w’ubwiherero hari haruzuye ntibagabanye umwanda, isuku yo mu gikoni, isukuaho bamesera n’isuku yo hanze.

Stipp Hotel yafunzwe niyo yari imaze iminsi icumbikiye ikipe y’igihugu Amavubi mu mwiherero wo kwitegura imazemo iminsi i Rubavu.


UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubwo nta kantu yamuhaye

  • Sha wishinja abantu kudatanga akantu kuko na nyiri STIPP ubwe su mugabo warenganywa ngo bishirire aho iba utanamuzi !!!!

    Ahubwo staff ya STIPP HOTEL niyikosore vuba bwangu itiyangiriza izina.

  • Babimye akantu none babajyanye muri Hohel itaruzura. None Stipps ni iyihe yindi hotel iyirusha isuk i Rubavu. Muzatangira se n’abafana ra? Meya, ese ntiwigiye kuri Bahame? ari he? Ruriye bandi rutakwibagiwe.

  • Kuki uwo muyobozi adashaka ko izina rye rimenyekana?niba ari mukuri ntiyagombye kugira impungenge.nge simpazi,ariko iki cyemezo kiranshisha,gishobora kuba kitagendeye kukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish