Digiqole ad

Tanzania mu mukwabo wo kwirukana abanyamahanga bakora nta byangombwa

 Tanzania mu mukwabo wo kwirukana abanyamahanga bakora nta byangombwa

Abanyamahanga benshi ngo binjiriye ku byangombwa by’ubukerarugendo (Photo:AFP).

Mu gihugu cya Tanzania batangiye umukwabo wo kugenzura, no kwirukana abanyamahanga bose bakorera muri iki gihugu nta byangombwa bibibemerera.

Abanyamahanga benshi ngo binjiriye ku byangombwa by'ubukerarugendo (Photo:AFP).
Abanyamahanga benshi ngo binjiriye ku byangombwa by’ubukerarugendo (Photo:AFP).

Abanyamahanga benshi biganjemo abo mu bihugu bituranye na Tanzaniya nibo ngo bashobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro, dore ko ngo n’ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu by’igihe kirere bihenze cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri ishinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu, Hamad Kisauni yavuze ko iki kibazo cyahagurukiwe nyuma yo gutahura ko hari abanyamahanga benshi bakorera muri iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania byatangaje ko bizi abanyamahanga basaga 350 bakorera mu murwa mukuru Dar es salaam honyine nta byangombwa byemewe n’amategeko bafite.

Iyi mikwabo kandi yatangiye nyuma y’iminsi micye Minisiteri ishinzwe abakozi itegetse Komiseri ushinzwe akazi gusiba ibyangombwa byose byo gukorera muri kiriya gihugu by’igihe gito.

Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Hamad Masauni yatangarije ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania ko Leta itakomeza kurebera ibona abenegihugu babura akazi karimo gukorwa n’abanyamahanga batanabifitiye ibyangombwa.

Yagize ati “Leta ntishobora kwicara ngo iceceke mu gihe urubyiruko rwaba rubura akazi, kandi akazi bakabaye bakora karimo gakorwa n’abanyamahanga.”

Kubijyanye n’ibyangombwa byo gukorera mu gihugu by’igihe gito byamaze gukurwaho, Masauni yavuze ko Leta izahita itegura byihuse ubundi buryo buzajya bufasha abanyamahanga bashaka gukorera akazi muri iki gihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri w’umurimo Jenista Mhagama n’umwungirije Anthony Mavunde bakoze ingendo zitunguranye mu bigo binyuranye, basanga harimo abanyamahanga benshi babikorera nta byangombwa byemewe na leta bafite.

Mu maperereza yakozwe basanze ibigo byinshi bikorwamo n’abanyamabahanga baba binjiye mu gihugu ku byangombwa bya ba mukerarugendo bikarangira bahise bihaguma bakora akazi. Abenshi ngo ni abakomoka mu bihugu bituranye n’iki gihugu cyane cyane Uganda na Kenya.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • No mu Rwanda “operation” nk’iyi yari ikwiye gukorwa, kuko usanga hari abanyamahanga bakora akazi hano mu Rwanda batabitiye ibyangombwa kandi nyamara hari abanyarwanda benshi bariho bashomera kandi bashobora gukora ako kazi.

    Mu gihe abanyarwanda basabwa gukora ngo biteze imbere ubwabo bateza n’igihugu cyabo imbere, ntabwo byumvikana ukuntu imirimo imwe abanyarwanda ubwabo bashoboye gukora usanga ihabwa abanyamahanga mu buryo budasobanutse.

    Ntabwo mu Rwanda twanze ko abanyamahanga bahabwa imirimo, ariko kandi ntabwo byaba byiza abanyamahanga bahawe imirimo myinshi ishobora gukorwa n’abanyarwanda ubwabo. Ibi byumvikane neza ko no mu bindi bihugu byose ku isi abenegihugu baza mbere mu itangwa ry’akazi baba bashoboye.

  • Twatunzwe n’ abanyahanga mubuhunzi sha!
    Ibyo baduhaye byatweretse ko umuntu ari nk’ undi! Sigaho

  • Abari muri EAC ntabwo ari abanyamahanga niyo mpamvu imiryango nkiyo ijyaho igahuza ibihugu mubufatanye naho iyo utangiye kurobanura utishimira abanyamahanga uba ugaragaje ko ufite ivangura.Aamateka ajye abigisha ubundi ahari amahoro abantu basangira byose.

Comments are closed.

en_USEnglish