Digiqole ad

Basket: Muri Shampionat hongewemo ikipe nshya y’abatarengeje imyaka 18

 Basket: Muri Shampionat hongewemo ikipe nshya y’abatarengeje imyaka 18

Bamwe mu basore bagize iyi kipe

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA) ryatangaje kuri uyu wa gatatu ko ryinjije ikipe nshya muri shampionat, iyi ikaba ari ikipe igizwe n’abasore batarengeje imyaka 18 bategurirwa kuzatorwamo abazaba bagize ikipe y’igihugu ya U18 bazahagararira u Rwanda mu mikino yabo ny’Africa izabera mu Rwanda muri uyu mwaka.

Bamwe mu basore bagize iyi kipe
Bamwe mu basore bagize iyi kipe yashyizwe muri shampionat ya Basket

Umukino wa mbere w’iyi kipe muri shampionat izawukina kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri stade Amahoro saa munani z’amanywa.

FERWABA ivuga ko iyi kipe izahita itangira gukina muri shampionat ya 2016 kugera ngo abagize iyi kipe barusheho kwitegura iriya mikino nyafrica.

Shampionat y’u Rwanda ya Basketball irakomeza muri iyi week end ije hateganyijwe imikino izahuza UGB vs Espoir BBC na Patriots BBC vs IPRC-Kigali kuwa gatanu kuri stade Amahoro, na Rusizi vs APR, SCK vs IPRC-South (kuri CSK mu Rugunga ) hamwe n’iyi kipe nshya muri shampionat izakina na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye imikino izabera kuri stade Amahoro kuwa gatandatu.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18 ikora imyitozo guhera saa mbili za mu gitondo kugeza saa ine(10h00′) muri Petit stade Amahoro. Batozwa n’umutoza w’igihugu Moïse Mutokambali.

Iyi kipe ikora imyitozo buri munsi mu gitondo kuri stade Amahoro
Iyi kipe ikora imyitozo buri munsi mu gitondo kuri stade Amahoro
 Iri gutozwa na Moïse Mutokambali usanzwe atoza ikipe y'igihugu nkuru
Iri gutozwa na Moïse Mutokambali usanzwe atoza ikipe y’igihugu nkuru

UM– USEKE.RW

en_USEnglish