Digiqole ad

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

 Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Eric Nshimiyimana ni umwe mu batoza bagaragara no mu mirimo yo mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015.

Eric Nshimiyimana ni umwe mu batoza bagaragara no mu mirimo yo mu rusengero
Eric Nshimiyimana ni umwe mu batoza bagaragara no mu mirimo yo mu rusengero

Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana cyane, kandi anatoza umupira w’amaguru ukunze kuvugwamo amarozi no gukorana n’imbaraga z’umwijima, ngo bimufasha kandi bifasha na bagenzi be bakorana, baba abatoza n’abakinnyi.

Eric agikina yari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, ndetse ngo buri cyumweru yajyaga muri Misa ya mbere. Gusa, amaze gukura ngo hari ibyo yasobanukiwe, byaje gutuma ubu yarabaye umurokore ndetse akaba yarongeyemo imbaraga mu kwegerana n’Imana.

Yabwiye Umuseke ati “Iyo usenga ugira amahoro cyane, kandi n’ubwenge buturuka ku Mana, hari ukuntu wumva ko ugenda utera imbere cyane kurusha kuba utari mu Mana.”

Umutoza Eric, yatangiye gusengera muri ‘New Jerusalem Church’, Kicukiro, kuva muri 2010. Nubwo ngo atangira gusengerayo atari agamije kuba umudiyakoni, ngo uko yagiye yinjira mu Mana hari ibintu yagiye asobanukirwa, biza gutuma nawe yumva yahabwa inshingano mu rusengero.

Ati “Ntabwo ari buri muntu bafata bakamubwira ngo ubaye umudiyakoni, bisaba ko nawe uba ubyiyumvamo, bakareba ukuntu wifata, ibigaragaza ko uri umukirisitu atari mu rusengero gusa, ahubwo no hanze baragukurikirana, ubundi bakagusengera.

Ugomba kuba ufite imyifatire myiza, kandi bagukurikirana igihe cy’umwaka cyangwa imyaka ibiri. Badusengeye turi benshi ntabwo arinjye gusa.

Umurimo ni ugukorera Imana, kuba umudiyakoni ni icyizere baba bakongereye, ubundi ukaba wakora imirimo yose yaba ikenewe mu rugensero, mbese nawe uba ugize inshingano mu rusengero.”

Nshimiyimana wamenyakanye ari umukinnyi wa APR FC na Kiyovu Sports n’Amavubi avuga kandi ko kuba umudiyakoni bitazabangamira izindi nshingano z’imirimo afite mu buzima busanzwe, kuko ngo ubudiyakozi ari imirimo azajya akora mu gihe atari mu mirimo isanzwe akora yo gutoza.

Nshimiyimana avuga ko gukizwa kwe, ndetse n’inshingano yahawe mu rusengero bizabera urugero n’isomo abakinnyi n’abatoza bakorana, bityo nabo bakaba bahindukirira Imana bakava mu migenzo n’ingeso mbi.

Eric Nshimiyimana mu rusengero umunsi ahabwa imirimo mishya mu itorero
Eric Nshimiyimana mu rusengero umunsi ahabwa imirimo mishya mu itorero
Nshimiyimana hamwe n'abandi bahawe uyu murimo w'Ubudiyakoni
Nshimiyimana hamwe n’abandi bahawe uyu murimo w’Ubudiyakoni
Nshimiyimana yafatanyije na Kayiranga Baptiste gutoza ikipe y'igihugu mu gihe gishize
Nshimiyimana yafatanyije na Kayiranga Baptiste gutoza ikipe y’igihugu mu gihe gishize. Photo/JP Nkurunziza/Umuseke
 Yibukwa cyane kandi muri CAN 2004 muri Tuniziya aho yari umwe mu bakinnyi beza bo hagati b'Amavubi
Yibukwa cyane kandi muri CAN 2004 muri Tuniziya aho yari umwe mu bakinnyi beza bo hagati b’Amavubi. Photo/unidentified source

Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nibyiza ko abatoza bacu bamenya imana bityo bigatuma batoza neza

  • Karenzi nanjye ndabyemera kabisa ko Eric ari inyangamugayo, kandi akunda Imana cyane pe.
    Aba bantu bakibaze neza kumuha imirimo mu itorero ryabo, bitumye tunarimenye ntitwari tunarizi ahubwo.
    Eric we rwose ni umuntu muzima buri wese yaha ikizere, ureke ba babaya bo muri APR babuze icyo bamushinja bakavuga ngo ajya mu barozi…apuuu

  • Imana ishimwe kandi ikwishimire mu mirimo yawe izanakubashishe ,kuberako mu murimo wäImana satan iraturwanya cyane,humura kandi wibuke ko Jesus yanesheje i Gologota ku musaraba . Tukwifurije imirimo myiza

  • Ni ubyagaciro gukora umurimo w’Imana kuko bitanga amahoro yo mu mutima.Uwiteka Imana yodusezernye ko nituyegera nayo izatwegera iduhe ibirenze ibyo dutekereza.Eric wayisemwo neza kandi Uwiteka agufashe muri uwo murimo mushya .

  • Azagabanye amatiku nabyo bizamifasha

  • Wahisemo neza pe. Imana nyiribihe izakwitura.

  • nibyiza ko nibyamamare bimenya Imana turabyishimiye pee

Comments are closed.

en_USEnglish