Digiqole ad

Min.Mushikiwabo na Perezida Magufuli basabye Abarundi kujya mu biganiro

 Min.Mushikiwabo na Perezida Magufuli basabye Abarundi kujya mu biganiro

Minsitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida John Magufuli kuwa gatatu.

Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Tanzania, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ubutwererane Louis Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli ku kibazo cy’u Burundi, abayobozi bombi basabye Abarundi gushakira umuti w’ibibazo byabo mu bibiganiro bya Politiki.

Minsitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida John Magufuli kuwa gatatu.
Minsitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida John Magufuli kuwa gatatu.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’itumanaho bya Perezida wa Tanzania riravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imibanire y’u Rwanda na Tanzania, ndetse n’ikibazo cy’u Burundi.

Ibiri bya Perezida Magufuli bivuga ko Perezida Magufuli na Minisitiri Mushikiwabo bemeranyijwe ko ibiganiro bya Politiki aribwo buryo bwiza kandi bukwiye kwifashishwa kugira ngo ibibazo bikomeje gutuma abaturage bapfa bigabanyuke mu Burundi.

Abayobozi bombi ngo bemeranyijwe ko ibiganiro aribyo byonyine byafasha Abarundi kubaho mu mahoro, no gukomeza ibikorwa bibateza imbere mu ituze.

By’umwihariko kandi, Minisitiri Louis Mushikiwabo yagejeje kuri Perezida Magufuli ubutumwa bwa mugenziwe Paul Kagame w’u Rwanda, wamushimiye akazi amaze gukora muri Tanzania mu gihe gito amaze atorewe kuyobora Tanzania; Ndetse akanamwizeza ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye na Tanzania muri Politiki, mu bukungu n’iterambere hagati y’ibihugu byombi nk’uko byahoze, nk’inshuti n’abaturanyi.

Ikinyamakuru Dailynew cyo muri Tanzania, kivuga ko Leta ya Dar Es Salaam yizeye ko ibiganiro hagati y’impande zose zitavuga rumwe biteganyijwe tariki 28 Ukuboza, i Kampala muri Uganda bizagenda neza.

Mu gihe, tariki 08 Mutarama 2016, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bazahurira Arusha muri Tanzania bategure inama y’akarere ku kibazo cy’u Burundi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • byiza cyane ubwo abayobozi b’aka karere batajya babura kugira icyo bavuga ku burundi bufite umutekano muke cyane ahari inzira y’amahoro izagarura byinshi

  • Imana rwose ifashe Abarundi bitazaba no,ibyabye I Rwanda! Abasenga mujye kumavi!!

Comments are closed.

en_USEnglish