Digiqole ad

6.5% by’abakozi bo mungo bari munsi y’imyaka 16-CLADHO

 6.5% by’abakozi bo mungo bari munsi y’imyaka 16-CLADHO

Ubushakahsatsi bwakozwe n’umuryango “CLADHO” uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buragaragaza ko 6.5% by’abakozi bo mu ngo bari munsi y’imyaka 16 amategeko y’u Rwanda ateganya ko ugomba kuba ufite kugira ngo ube wahabwa akazi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere 15 tw’u Rwanda, muri uyu mwaka bugaragaza kandi ko uretse abo 6.5 bari munsi y’imyaka 16, abandi basigaye ngo biganje mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16-20.

Mu gukora ubu bushakashatsi CLADHO yabajije abakozi bo mu ngo b’ibitsina byombi 248; Muri bo 59.2% ni abakora imirimo inyuranye mu rugo, mu gihe 16.1% bo ari abakozi bita ku bana b’abakoresha babo.

Mu babajijwe, 87% bakandagiye mu ishuri bituma bazi byibura gusoma no kwandika, kandi ngo bavuga ko baramutse babonye amahirwe basubira mu ishuri.

Ubuyobozi bwa CLADHO bwabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko bakoze ubu bushakashatsi bagamije kureba imibereho y’abakozi bo murugo ndetse n’imiterere y’imirimo bakora. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abenshi mu bakozi bo mu rugo baba baravuye mu ishuri kubera ubukene, ubupfubyi n’inyota y’ubuzima bwo mu mujyi.

CLADHO ikavuga ko nubwo imibare ari mito, hari abakozi bo mungo yagiye ifasha kwiga amashuri anyuranye arimo n’ay’imyuga; Bityo igasaba abakoresha babo kujya babaha umwanya n’amahirwe byo kwitabira amahugurwa n’amasomo anyuranye batanga, n’atangwa n’indi miryango inyuranye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish