Digiqole ad

Danny Vumbi yataramiye impunzi i Mahama

 Danny Vumbi yataramiye impunzi i Mahama

Kuri uyu wa gatatu, umuhanzi Danny Vumbi yataramiye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’i Mahama, mu rwego rwo kuzifuriza iminsi mikuru isoza umwaka myiza.

Danny Vumbi aririmbira impunzi z'i Mahama.
Danny Vumbi aririmbira impunzi z’i Mahama.

Iyi gahunda yateguwe mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwifatanya n’aba bahunze ibihugu byabo gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Kuri uyu munsi hakusanyijwe inkunga zigizwe n’ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho by’imikino birimo imipira, imyambaro, inkweto n’ibindi byahawe izi mpunzi.

Mu nkambi zitandukanye kandi abahanzi batandukanye bataramanye n’impunzi kuri uyu munsi mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Mu nkambi y’i Mahama mu Karere ka Kirehe, habaye imyidagaduro ikomeye yaranzwe n’imbyino z’itorero ry’abana b’Abarundi, hamwe n’umuhanzi Danny Vumbi uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri iki gihe.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zikaba zagaragaje ibyishimo kubwo kuba abayobozi bazishinzwe bazirikanye kuza kubifuriza iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka.

Impunzi zishimiye uburyo Danny Vumbi yabaririmbiye.
Impunzi zishimiye uburyo Danny Vumbi yabaririmbiye.
Urubyiruko, abana bato n'abakuru mu nkambi ya Mahama ngo bakunda Vumvi.
Urubyiruko, abana bato n’abakuru mu nkambi ya Mahama ngo bakunda Vumvi.
Ibyishimo byari byose ku bana bato, nabo baboneyeho bakabyinira bagenzi bababo.
Ibyishimo byari byose ku bana bato, nabo baboneyeho bakabyinira bagenzi bababo.
Byari ibyishimo muri iyi nkambi.
Byari ibyishimo muri iyi nkambi.
Abana b'Abarundikazi babyinira abashyitsi bari babasuye.
Abana b’Abarundikazi babyinira abashyitsi bari babasuye.
Wabaye n'umwanya wo kwishimana n'abayobozi babasura kenshi, Minisitiri Seraphine Mukantabana, ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda (uri hagati y'umuzungu n'umupolisi) abyinana n'impunzi.
Wabaye n’umwanya wo kwishimana n’abayobozi babasura kenshi, Minisitiri Seraphine Mukantabana, ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda (uri hagati y’umuzungu n’umupolisi) abyinana n’impunzi.
Abayobozi banyuranye babyinana n'impunzi z'abarundi.
Abayobozi banyuranye babyinana n’impunzi z’abarundi.
Abana bato banahawe impano.
Abana bato banahawe impano.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish