Digiqole ad

Kenya: Abasilamu batabaye Abakristu banga kwitandukanya nabo

 Kenya: Abasilamu batabaye Abakristu banga kwitandukanya nabo

Kenya – Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi yagabweho igitero n’abarwanyi bo mu mutwe wa Al-shabab, Abayisilamu bari muri iyo modoka banga kwitandukanya n’Abakilisitu ngo kuko babonaga ko bagiye kwicwa, maze wicamo abantu babiri, batatu barakomereka cyane.

Uwakomerekejwe n'ibitero

Abarwanyibinjiye muri Bus itwara abagenzi yavaga mu murwa mukuru Nairobi yerekeza mu Mujyi wa Mandera uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba, maze bategeka abagenzi kuvamo Abayisilamu bakitandukanya n’abatari Abayisilamu.

Abayisilamu ngo bahise bamenya ko ari Al-Shabab ibafashe, kandi ko nta kindi bagambiriye atari ukwica abatari Abayisilamu, ngo nibwo bahisomo nabo kwanga kwivangura nk’uko bitangazwa na DailyNation.

Abari bahari bavuze ko aba barwanyi bavuze ko bagiye kubarasa bose niba batitandukanije. Babiri nibo bishwe, abandi batatu barakomereka cyane.

Umwe muri abo bishwe ngo yari agerageje kwiruka ubwo bari bababwiye kuva mu modoka.

Nk’uko umushoferi wari utwaye iyi modoka yabitangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza ‘BBC’ dukesha iyi nkuru, ngo aba barwanyi bamaze kubona ko aba bagenzi bunze ubumwe bahitamo kwigendera.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, abarwanyi bo mutwe wa Al-Shabab bafashe bus yari itwaye abagenzi gutyo bicamo 28 batari Abayisilamu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mana Tabara ubwoko bwawe uburinde umwanzi ubacamo ibice agambiriye ko bamarana.

    Bose babe umwe Dawe! Evangile selon Saint Jean 17.9-11

    Tubigusabye twizeye impuhwe zawe; kubwa Yezu Kristu Umwana WAWE n’UMWAMI wacu. Amen

Comments are closed.

en_USEnglish