Robert Ndatimana yagejejwe imbere y’ubutabera
Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo kuri uyu wa mbere yahagejejwe ahagana saa mbili za mugitondo, saa cyenda nibwo yinjiye ngo abanze kubazwa n’ubushinjacyaha. Nyuma y’isaha imwe yasohotse. Ku rukiko hagaragaye bamwe mu bakinanye n’uyu musore mu makipe ya Rayon Sports, Isonga FC n’Amavubi. Hagaragaye kandi umukobwa watewe inda, ababyeyi be ndetse na mushiki wa Robert Ndatimana n’umubyeyi wabo. Uyu musore w’imyaka 22 arashinjwa gutera inda umwana w’imyaka 16.
Abakinnyi ba APR benshi nibo bagaragaye ku rukiko mu gitondo, nyuma n’abandi ba Police FC na bamwe ba Rayon Sports bahageze, ndetse n’umutoza Mbusa Kombi Billy watozaga Rayon yahageze bose bagaragaza kuza gushyigikira uyu mukinnyi mugenzi wabo.
Nyuma yo gutegereza umwanya munini ko agerwaho, Robert Ndatimana ukinira Police FC, saa cyenda yinjiye mu cyumba ngo abazwe n’ubushinjacyaha, nka nyuma y’isaha imwe ari mo yasohotse.
Umuseke wavuganye n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha atangaza ko uyu musore byageze hagati akavuga ko adakwiye gukomeza kubazwa atari kumwe n’umwunganizi mu by’amategeko maze iyi gahunda igasubikwa ikazakomeza kuri uyu wa kabiri yabonye umwunganira.
Aha ku rukiko imiryango yombi yagerageje kwegerana iraganira ngo ishake uko ikemura iki kibazo mu bwumvikane. Nubwo bwose ubu uregwa ari mu maboko y’ubutabera.
Umuryango w’umukobwa wasabye ko umuryango w’umuhungu utanga inkwano mu mafaranga maze uyu mukobwa yazakura agashyingirwa Robert Ndatimana, ariko umuryango w’umukobwa ukibaza uko aya mafaranga yakwitwa kandi ikibazo cyageze mu butabera.
Uyu munsi imiryango yombi ntacyo yagezeho gusa yagaragaje ubushake bwo kumvikana nta rwego urw’arirwo rwose rubigiyemo.
Robert Ndatimana n’uyu mwana w’umukobwa, uwita umugabo we, ngo bamenyanye mu 2012 uyu mwana afite imyaka 13 gusa.
Umwe mu bari ku rukiko wo muri Rayon Sports yatangaje ko uyu mukobwa yari muto cyane agakunda kuza i Nyanza gusura Ndatimana ngo bose bakaba bari bazi ko ari mushiki we.
Ndatimana wafashwe kuwa gatanu nyuma yo kubazwa azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
17 Comments
ewana kuki mwamushyizeho yambaye Jezi za Rayon ko yatwanze mushyireho yambaye iza Police. utarafungura nibyo ubona
nta foto mugira iriho NDATIMANA Robert yambaye imyenda ya Police FC; ko mwashyizeho iyo muri Rayon Sport kdi yarayivuyemo, ubundi nta we uhemukira Rayon ngo agire amahoro.
Ubu se iyi miryango irashyingira abana babiri amategeko azabyemera ?
Isi igeze kure pe ! Nyumvira nawe ra, umwana atangirana n’i**** kuva myaka 13, akazagera mu myaka 30 yo gushinga urugo atarabaye igisezegeri !
Aha biragaragara ko uyu muryango wumukobwa yishakira kashi.
Birababaje uretse ko nta ni ikidasanzwe.
Buriya mugiye kubajyamo uyu muntu afungurwe hitwaje ko imiryango yumvikanye. Nzaba ndeba ko amategeko azakandagirwa kko icyo yakoze niba aribyo koko (ni bimuhama) kirasobanutse mu mategeko ahana y’u Rwanda. Ngaho rero nibyo mwirirwa mutwigisha iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko. Simvuze ibi kuko mwabikoze ahubwo ngize impungege zo kuba abanyamakuru aricyo batangiye kwandika nkibaza niba ntaho biza guhurira nibiteganyijwe, kuko nubundi ibi nibyo twirirwa dushinja imiryango ko badashyira ahagaragara ibi byaha.
BARASHAKA INOTI BAZIBAHE IDOSIYE BAYIZINGE,,UBUKENE BURAGATSINDWA
Ariko imyumvire iratandukanye pe! Murabura kubabazwa n’icyaha cyakozwe ; kwangirika k’umwana n’agahinda ababyeyi bafite mukababazwa na maillot?
Nubwo imiryango yakumvikana ntibibuza ibyo uwo musore yakoze kuba icyaha gihanwa n’amategeko kuko yarepinzeumwana!
Robert s niwe wambere waba uteye inda umwana w’imyaka 16, harubwo se yamufashe ku nmgufu, ubundi s sinumva umwana yateye inda avuga ngo nibamurekurire umugabo, icyaha ni gatozi ni habeho ubwimvikane kuko bajya kuryamana nta gahato kabayeho kandi twese twambaye umubiri.
Ariko abantu ndi kumva mushyigikira ngo yamuteye inda atamufashe ku ngufu muri bazima????????
Umwana wa 16!!! Tena yaramuhereye kuri 13ans!!! Bitekereze ari umukobwa wawe cg ari mushiki wawe biciye ubuzima angana atyo kubera aka kabwa k’agasore ngo ni agakinnyi.
Bamwe muri mwe umenya mudatekereza pe!!
Uyu muhungu akwiye guhanwa byihanukiriye akabera abandi urugero
Njye ndumva dosiye yoroshye, nubwo abihakana ariko dushingiye kuri uwo wavuze ngo umukobwa yajyaga aza kumusura inyanza ari akana akabeshya ko ari mushiki we, itsinda ry’abagenzacyaha ryegere abakinnyi ba Rayon bakinanaga nuyu muhungu muri icyo gihe.
Byanze bikunze uyu muhungu yamutangiye kera, hubahirizwe amategeko kuko abakinnyi ntibatinya utwana tw’udukobwa.
Nyamara abakinnyi, abahanzi/ abaririmbyi bakora amahano, bakangiza abana. Jye numva abantu bose bahamwe nibi byaha bakwiye kuzajya bahanwa nkuko amategeko abiteganya hatitawe kubyo bari byo
Kuba imiryango yabo irimo kumvikana ntacyo byakagombye kugabanya kubihano uyu mukinnyi Robert yakagombye guhambwa igihe icyaha aregwa cyamuhama kuko icyaha ntabwo yaba yaragikoreye umuryango w’uyu mukobwa gusa kuko n’ababyeyi ntaburenganzira bafite muguha imbabazi uyu Robert niba koko n’abakinnyi bakinana ga nawe muri Rayon inyanza bemeza ko uyu mwana w’umukobwa yajyaga aza kumureba
NB Aha niho tuzarebera koko niba mu Rwanda dufite ubutabera.
Ariko ngewe muransetsa,nonese icyo gihe aza kumureba Inyanza, Robert we yari afite ingahe? Bose nibato kuko numukobwa arivugira ko afite 18 sinumva rero abandi bemeza 16, kuko ntiyigeza amufata kungufu,ntamwana ushuka undi ahubwo bose niko babyumvaga
amategeko nashyire mugaciro ngembona ntahohotera ryakozwe niba baratangiranye bakiri bato ubwo bakinanye iby’abana bose babikuriramo, nonese uwo mukobwa namubura nibwo ikibazo kizaba gikemutse jyendumva yarekurwa ahubwo imiryango ikubakira abana bayo yewe bakanishimira umwuzukuru robert namadamu bagafatanya guhahira ikibondo cyabo.
Aha rero niho amategeko abera akaga iyo banyir’ukuyakoresha badashishoje bashobora kuba bafata imyanzuro ihabanye n’imiterere ya case niba koko ibyemezo bigaragaza ko umuhungu Atari afite imyaka y’ubukuru ibyo hari ukundi amategeko abiteganya,icyakoze biramutse bigaragaye ko umuhungu yari afite imyaka y’ubukure kandi bikagaragara ko koko bakoze imibonanampuzabitsina umukobwa ari umwana kabone n’iyo baba barabyumvikanyeho aha Robert rwose itegeko ryamuhana gusa ndasaba ubutabera gutanga ubutabera koko.
Comments are closed.