Digiqole ad

Gicumbi: Ku myaka 7 Martha arazwi mu Karere, arota kuzaba umwanditsi n’umuganga,…

 Gicumbi: Ku myaka 7 Martha arazwi mu Karere, arota kuzaba umwanditsi n’umuganga,…

Uwagiwenimana Martha, w’imyaka irindwi (7), yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Murenge rwa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi ari naho avuka.

Uwagiwenimana Martha afite indoto nyinshi yifuza kugeraho.
Uwagiwenimana Martha afite indoto nyinshi yifuza kugeraho.

Uretse ubuhanga mu ishuri, ni icyitegererezo mu Karere ka Gicumbi gusoma vuba, ndetse akaba yaranatinyutse kwandika inkuru ze zishimisha abana.

Muri uyu mwaka w’amashuri ngo yabaye uwa gatandatu ku mwaka, akaba yitegura kujya mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Mu 2014, ku myaka itandatu, Uwagiwenimana Martha yabaye uwa mbere mu marushanwa yo gusoma vuba yahuje abana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza baturutse mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Gicumbi bigaga; aya marushanwa ategurwa n’imiryango UMUHUZA na Save the Children irimo gufatanya mu kwimakaza umuco wo gusoma muri Gicumbi.

Muri uyu mwaka naho, Uwagiwenimana Martha yongeye kuba uwa mbere ubwo yahuraga n’abana bagenzi be biga mu mwaka wa kabiri.

Uyu mwana ngo afite umuco wo gusoma no kwandika kuruta abantu bakuru benshi, dore ko ngo usanga ibitabo hafi ya byose bigenewe aba ku ishuri aho yiga, ndetse no mu isomoro ryashyizweho n’Umuryango UMUHUZA mu mudugudu w’iwabo aba yarabisomye byose.

Uretse gusoma, Martha yatinyutse no kwandika, afite inkuru y’abana yise “Ihene n’umwana wayo”, iyi nkuru Martha yanditse nubwo ijya kugirana isano n’izindi nkuru z’abana, atumirwa mu mihango inyuranye ijyanye n’uburezi kugira ngo ayisomere abantu.

Ihene n’umwana wayo:

Ihene yabwiye umwana wayo iti “ntuzajye kuri uriya musozi ikirurara kitazakurya, nujyayo uzapfa.”

Ka gahene kabona kuri uwo musozi hariho ubwatsi, kati “reka njye kurya buriya bwatsi.”

Kagezeyo ikirura kirakarya.

Izindi hene zari hafi aho zijya kubwira nyina wa ka gahe, zibwira nyina wa ka gahene ziti “Agahene kawe ikirura cyakariye.”

Nyina wa ka gahene iti “nibyo koko?”

Nuko zirayibwira ngo nibyo.

Nyina iti “murabeshya, mwabonyese gafite amatwi?”

Ihene ziti “kari kayafite.”

Iti “murabeshya ntayo kari gafite (iyo kayagira kaba karumviye nyina).”

Sinjye wahera, hahera ihene n’umwana wayo.

Abashinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi, n’abandi bantu bumvise inkuru y’uyu mwana, basaba ko inkuru ye yakwandikwa neza n’abahanga igashyirwa mu bitabo by’abana, kandi agafashwa ku buryo gutinyuka yagaragaje mu kwandika byakwaguka akaba yanandika izindi nkuru nyinshi.

Uwagiwenimana Martha aganira n’UM– USEKE yagize ati “Iyi nkuru ninjye wayiyandikiye,…Mama ntacyo yabwiye,…Nayanditse ari nijoro,…Niyo yonyine nanditse,…Numva nzandika indi,…Ku ishuri mwarimu yarambwiye ngo ni keza,…Ninkura nifuza kuzaba umuganga.”

Nyina w’uyu mwana, Mukakoloni esperence nawe yatubwiye ko nta kintu yigeze yerekera uyu mwana, ahubwo ngo kuko yakundaga kumubwira ngo azandike inkuru ye itari mu bitabo yasomye; umunsi umwe ngo yaratashye asanga yanditse iriya nkuru.

Iriya nkuru akiyandika ngo yayivugaga mu Rukiga, kuko ngo atazi kwandika Rukika yaje kuyandika mu Kinyarwanda.

Nyina, ati “Yarayanditse njye arayitubwira turaseka, tuyoberwa aho yabivanye,…Uyu mwana ni igitangaza, akora étude kurusha n’abantu bakuru, nko muri ibi biruhuko ubu duhora tugura ikaye n’ikaramu, akora étude cyane, ntabwo ajya ava mu ikaye, ahubwo tukamubwira tuti ruhuka utazinaniza mu mutwe.

Arandukura ikaye akayuzuza, indi akayirangiza ahubwo kubera imyaka mito afite ntabwo azi kubirundarunda ngo abibike neza, ariko akunda kwandika no gusoma.”

Mukakoloni akavuga ko afite gahunda yo gukomeza kumufasha amuha ibikoresho akenera, ndetse akamutoza kujya arundarunda ibyo yanditse akabibika neza kugira ngo ubuhanga n’impano bye bitazapfa ubusa.

Uwagiwenimana Martha ari kumwe na nyina Mukakoloni Esperence.
Uwagiwenimana Martha ari kumwe na nyina Mukakoloni Esperence.

Mu mwaka wa 2013, ubushakashatsi bwakozwe na Stanford University, ku bufatanye n’umuryango “Save the Children” bwagaragaje ko abana benshi bo mu Karere ka Burera batazi gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda badategwa, n’ibibazo mu myigire biyuranye.

Mu gihe imiyitozo yo kureba niba bumva ibyo biga (comprehension exercise), abana babashaga gusoma byibura amagambo 3 mu gihe cy’umunota, nabwo kandi ukuri kw’ibyo bavuga kukaba ari 17,5%.

Mukakoloni, nyina wa Martha ngo yiteguye gukomeza gufasha umwana we kujya mbere.
Mukakoloni, nyina wa Martha ngo yiteguye gukomeza gufasha umwana we kujya mbere.
Martha, ni umwana uvuga macye, agasubiza icyo abajijwe mu magambo macye.
Martha, ni umwana uvuga macye, agasubiza icyo abajijwe mu magambo macye.
Mathilde Kayitesi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango UMUHUZA ufasha mu kwimakaza umuco wo gusoma mu bana bato, aganira na Uragiwenimana Martha w’imyaka 7, umaze gutsinda ibizamini byo gusoma imyaka ibiri yikurikiranya.
Mathilde Kayitesi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango UMUHUZA ufasha mu kwimakaza umuco wo gusoma mu bana bato, aganira na Uragiwenimana Martha w’imyaka 7, umaze gutsinda ibizamini byo gusoma imyaka ibiri yikurikiranya.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Byiza cyane! Kura mwana maze ujye ejuru isi yose imenye ko no mu Rwanda hari abahanga!

  • Ni byiza cyane

  • Go on my child.am so proud of you.

  • Inkuru ya Martha niya mbere walah.Martha courage komerezaho ntuzabe nkanjye watangiranye ubwira none na 1+1 ikaba iri kunanira ndi.muri university

  • hahaha! uyu mwana iriya nkuru ye iranshimishije kbs, walahi, komereza aho sha

  • mbega umuhara ashambire mbwenu

  • Yaba yarasomye La chevre de Monsieur Seguin?

Comments are closed.

en_USEnglish