Digiqole ad

Inteko Ishinga Amategeko mu biganiro n’abaturage ku mpinduka zakozwe ku Itegeko Nshinga

 Inteko Ishinga Amategeko mu biganiro n’abaturage ku mpinduka zakozwe ku Itegeko Nshinga

Inteko y’u Rwanda imaze igihe yiga umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 11 kugera 16 Ukuboza 2015, Abadepite n’Abasenateri bagiye kumanuka mu mirenge y’igihugu yose uko ari 416 bakagirana ibiganiro n’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubasobanurira iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Inteko y'u Rwanda imaze igihe yiga umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry'u Rwanda
Inteko y’u Rwanda imaze igihe yiga umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko ibi biganiro hagati y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Abanyarwanda bizibanda cyane ku kugararagaza uko Inteko Ishinga Amategeko yashyize mu bikorwa ibyifuzo yagejejweho n’Abanyarwanda, no kubashishikariza gutora muri Referandumu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2004 ryavuguruwe mu 2015.

Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko mu kuvugurura Itegeko Nshinga hashimangiwe ubwigenge n’umuco wo kwishakamo ibisubizo by’Abanyarwanda.

Muri iri vugurura kandi ry’itegeko nshinga ingingo zinyuranye zaranogejwe kandi zanogejwe zandikwa mu buryo bwumvikana neza; Imyandikire y’indimi iranozwa n’ibisobanuro birambuye hagenwa ko bizashyirwa mu mategeko asanzwe; Ibi bikaba byaratumye umubare w’ingingo ugabanuka ziva kuri 203 zigera kuri 177.

Manda z’abayobozi banyuranye zaragabanyijwe

Zimwe mu ngingo z’ingenzi zavuguruwe mu Itegeko Nshinga, harimo ingingo ijyanye na Manda ya Perezida wa Repubulika, aho nyuma yo gusesengura ibyifuzo by’Abanyarwanda, Inteko Ishinga Amategeko yahaye agaciro ibyo byifuzo, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 101 n’iya 172.

Ingingo ya 101 yashyizeho manda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka itanu (5), mu mwanya manda y’imyaka irindwi (7), ishobora kongerwa inshuro imwe (1), iya 172 ishyiraho ihame ry’uko ibivugwa mu ngingo ya 101, bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi ibarwa guhera 2017, kugira ngo gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye zibanze zigire umusingi ukomeye mbere yo gutangira manda y’imyaka itanu mu 2024.

Muri iri Tegeko Nshinga kandi, Manda y’Abasenateri yari imyaka umunani (8) idashobora kwongerwa, yahinduwe imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe, ariko Abasenateri bari muri Sena muri iki gihe bazakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho.

Manda ya Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga nayo yavuye ku myaka umunani (8) idashobora kwongerwa ijya kuri itanu (5) ishobora kongerwa rimwe. Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bariho bakomeza manda bashyiriweho.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • F 2.000.000.000 MILLIARD rwose zizaba zipfuyubusa nukwangiza f kd itekinika turarimenyereye. ayo f nibayashyire mubuvuzi no mumashuri no mubuhinzi nubworozi.

  • byose ni TEKINIKA gusa

  • Referandum=Intambara. Nimuyitsindwa muzabibazwa, nimutanayitsindwa kandi ntamahoro azabaho kuko ubu noneho impamvu irahari.

  • nibyo

  • Manovringi.com

  • Izi ntumwa za rubanda ko zikomeje gukora ibintu macuri ra? ngo bagiye kumanuka mumirenge gushishikariza abaturage kuzatora yego? hahahah.. Aba rwose basetsa nuvuye guta nyina. Genda Rwanda uri nziza.

  • ibyo bifaranga bigiye gupfa ubusa ngomurakennye mwareba icyo muyakoresha

  • Ese ko batatubwira ukuntu iyi ngingo yi 113 iha ububasha umukuru w’ Igihugu kwica itegeko nshnga nkana icyo igamije .
    “Ingingo ya113 : Ukudakurikiranwaho icyaha ku wahoze ari Perezida wa Republika.
    Uwahoze ari Perizida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa cyo kwica bikomeye kandi nkana

  • Ese ko batatubwira ukuntu iyi ngingo yi 113 iha ububasha umukuru w’ Igihugu kwica itegeko nshnga nkana icyo igamije .
    “Ingingo ya113 : Ukudakurikiranwaho icyaha ku wahoze ari Perezida wa Republika.
    Uwahoze ari Perizida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa cyo kwica bikomeye kandi nkana itegeko nshinga igihe aba atabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye” .Njye ndumva rwose Igihugu cyacu iri tegeko nshinga rishya ryagasuzumwe neza kuko rirashyira abanyrwanda mubibazo bizarangizwa ni intambra kandi twarazibayemwo bihagije turazirambiwe.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niwe wenyine ufite Ububasha bwo gutanga urugero mu mateka y`u Rwanda akegura kandi agashyiriraho abanyarwanda itegeko rishinze rikomeye rizafasha u Rwanda igihe kinini aho kureba igihe turimwo uko we nabe bahagaze.

Comments are closed.

en_USEnglish