Digiqole ad

Mu mwaka w’amashuri wa 2016 abanyeshuri bazamara ibyumweru 36 ku ishuri

 Mu mwaka w’amashuri wa 2016 abanyeshuri bazamara ibyumweru 36 ku ishuri

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Ingengabihe nshya yasohowe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iragaragaza ko umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye utaha uzatangira tariki 02 Gashyantare 2016, ugasozwa n’ibizamini ku basoza ibyiciro binyuranye bizasoreza kuby’amashuri yisumbuye tariki 18 Ugushyingo 2016.

Iyi ngengabihe iragaragaza ko igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 9, amashuri akazafungura tariki 02 Gashyantare, igihembwe kigasoza tariki 01 Mata, abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’ibyumweru bibiri.

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki 18 Mata, gisozwe tariki 22 Nyakanga, hanyuma abanyeshuri bajye mu biruhuko by’ibyumweru bibiri.

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru tangira tariki 08 Kanama, gisozwe tariki 04 Ugushyingo 2016.

Ibizamini by’abasoza amashuri abanza bizakorwa hagati y’itariki 01-03 Ugushyingo 2016; Naho ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bikazaba hagati y’itariki 04-18 Ugushyingo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish