Digiqole ad

Nzafata umwanzuro kuri 2017 bitewe n’ibizava mu matora ya referendum-Kagame

 Nzafata umwanzuro kuri 2017 bitewe n’ibizava mu matora ya referendum-Kagame

Perezida Kagame mu nama rusange ya FPR-Inkotanyi kuri iki cyumweru

-Kuri iki cyumweru, i Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi;

-Abanyamuryago banyuranye bari bafite ikizere ko bava muri iyi nama Perezida abemereye niba aziyamamaza muri 2017;

-Kagame ageze igihe cyo kubivugaho yababwiye ko acyumva ibitekerezo by’abantu, baba ababishaka n’abatabishaka;

-Perezida yavuze ko yemera ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro

-Niba bashaka kandi ko afata umwanzuro mwiza bashaka ngo bagomba gutora Itegeko Nshinga rishya ari benshi, kuko bibaye 55% atabigenderaho afata umwanzuro.

Perezida Paul Kagame yemereye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko referendum yaba 18 Ukuboza 2015, nubwo azabyemereza mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru nk’uko abisabwa n’amategeko.

Perezida Kagame mu nama rusange ya FPR-Inkotanyi kuri iki cyumweru
Perezida Kagame mu nama rusange ya FPR-Inkotanyi kuri iki cyumweru

Mu magambo y’abamyamuryango ba RPF-Inkotanyi barimo n’abakuru mu ishyaka, nka Hon Tito Rutaremara, Prof.Karangwa Chrisologue, Prof Shyaka Anastase, Hon.Bizimana Jean Damascene, John Mirenge, Minisitiriri Uwacu Julienne, Minisitiri Busingye Johnston, Prof Nshuti manasseh, Bazivamo Christophe, Ngarambe Francois, umusaza Bizima Ananias uri mubatangiranye na RPF-Inkotanyi, Ndayisaba Fidel, abahagarariye urubyiruko, abahagarariye inzego z’abagore, abahagarariye abacuri, abamugaye n’abandi bagaragaje ikizere bafite muri Perezida wa Repubulika Paul Kagame bashingiye kucyo bita ‘Ubudasa bwe” bose bakemeza ko bakimushaka, ndetse batamwitesha.

Bose bavugaga ko agomba kubaha igisubizo cyiza. Ni ukuvuga kwemera kuziyamamaza muri 2017, hanyuma ariko bakanahiga kuvugurura imikorere, n’ibindi byerekana ko bashaka kumushyigikira naramuka yemeye kwiyamamaza kandi bakarushaho kumufasha mu miyoborere.

Perezida Paul Kagame yababwiye ko adashobora kubabwira umwanzuro yafashe uyu munsi.

Mu ijambo ryamaze 01h20; Perezida yavuze ko yemera ko azirikana impamvu ikomeye yatumye Abanyarwanda bafata umwanzuro bagashaka ko Itegeko nshinga rivugururwa, ndetse n’ibyo ryateganyaga muri 2017 bihinduka.

Yagize ati “Ivugurura ry’itegeko nshinga ritari ukuvugurura gusa, ni ukuvugurura ku mpamvu, iyo mpamvu iba ikwiriye kuba ifite uburemere buhagije, kugira ngo abantu batekereze kuvugurura ikintu kiremereye nk’Itegeko nshinga, ndibwira ko byizwe neza bakabona impamvu iremereye.

Ikindi ni igihe tugezemo, igihe kiganisha 2017, hari ibyagombaga kuba, aho kugira ngo bibe uko biteganyijwe abantu batangira kuvuga ngo hari ukundi byagenda, kugira ngo habe ukundi byagenda ntabwo byapfa kuba gusa bidafite impamvu iremereye ibitera…

Kugira ngo tumenye ko ari impamvu iremereye ibiteye, ni izi ntambwe nynshi tugiye tunyuramo, n’ubu tukinyuramo, turacyakomeza uko kumva neza no kugaragaza uburemere bw’icyo gikorwa abantu bumva dukwiriye kuba dukora, kinyuranyije n’ibyo bari biteze, bari bazi ko aribyo byanditswe cyangwa twumvikanyeho.”

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mpamvu z’izi mpinduka, kubwe ngo yakabaye atanga ibitekerezo byinshi ku mpaka kuri izi mpinduka, ariko ngo kuko ariwe kireba bituma avuga nka 75%, indi akayizigama.

Kagame yavuze ko abona ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru impaka izi mpinduka zateje, ariko agasaba abanyarwanda ko niba bahisemo bajya bakomera ku guhitamo kwabo kubafitiye akamaro kuruta ibindi, batagendeye ku kureba ngo ‘ese abandi baravuga iki?‘.

Ati "Ntabwo abanyarwanda bakwiye kwifatira umwanzuro bahereye ku mpingenge bafite bavuga ngo abandi baravuga iki?"
Ati “Ntabwo abanyarwanda bakwiye kwifatira umwanzuro bahereye ku mpingenge bafite bavuga ngo abandi baravuga iki?”

Aha yanavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata mu ntoki ejo hazaza habo, ntibemerere uwo ariwe wese kubahitiramo, kubasuzugura cyangwa kubategeka uko bagomba kubaho.

Perezida yavuze ko yemera ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, gusa avuga ko icyo gikorwa kigira ibindi cyishingikirizaho, cyane cyane iterambere (socio-economic development) n’ituze (stability), kubwe rero ngo ibyo Abanyarwanda nibamara kubigeraho bashobora guhererekanya ubutegetsi mu mahoro nta kibazo.

Nubwo yabwiye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko nyuma ya referendum aribwo azafata umwanzuro, yababwiye ko kugira ngo bamwereke ko bamushaka koko bazabigaragaza mu matora kuko ngo abatoye neza baramutse babaye nka 55% ntabwo yazagendera kuri iyo 55%.

Ati kandi na none “Ibyo mushaka biracyashingiye kukizava muri iriya referendum mushaka, ni ukuga rero ngo igisubizo cyanjye ntabwo cyaba mbere ya referendum,… Mbabwiye ubu naba ngendeye ku busa…..nta kirakorwa.”

Perezida yizeje abanyamuryango ba RPF n’abanyarwanda muri rusange ko Imana ikimutije ubuzima, ngo arahari ngo akomeze arwane intambara za nyazo, kandi ngo izi kuzirwana ntibisaba ko uba uri mu biro gusa.

Perezida Kagame aganira na C.Bazivamo, J.Musoni na F.Ngarambe mu karuhuko k'iyi nama
Perezida Kagame aganira na C.Bazivamo, J.Musoni na F.Ngarambe mu karuhuko k’iyi nama
Abanyamuryango bakuru basabye Perezida kubaha igisubizo ku kifuzo bamugejejeho
Abanyamuryango bakuru basabye Perezida kubaha igisubizo ku kifuzo bamugejejeho
Bose bamugaragarije ko bifuza ko abasubiza kandi bamukeneye
Bose bamugaragarije ko bifuza ko abasubiza kandi bamukeneye
Abanyamuryango batandukanye bagira icyo bavuga
Abanyamuryango batandukanye bagira icyo bavuga

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • 34 itaha turi kumwe nabyumvishe your excellency!

  • nyakubahwa perezida nibabareke mufate umwanya mubitekerezeho. si ibyo guhubukirwa kuko ushobora gusanga biteye ibibazo. kandi mwibuke ko amahanga atabishaka ndetse n’ababitangije ni ababeshyera abanyarwanda ngo barabashaka ku yindi manda. mutekereze n’icyo demokarasi ari cyo.

    • Amahanga ntayobora u Rwanda ntanatuye mu Rwanda Icyo twarituyatezeho ntacyo yadufashije, rero wowe uvuga amahanga ntabwo yafatira abana Rwanda icyemezo bazabanze bagaragaze urukundo bagirira abatuye isi usibye kubaryanisha reba ibyu Burundi maze utekereze ibyuvuze!

  • Nyakubahwa turagushyigikiye mu buryo bwose bushoboka, dukomezanye nawe twiyubakire igihugu

  • Imana yagize neza yo yaremeye umuntu ingofero kabisa. Kuko iyo zitabaho hari bamwe ndimwo ndabona ibitekerezo byabo munsi y’ingofero ngasanga bihabanye n’ibiri mu mitwe yabo pe!! Namwe nimwitegereze murebe aba banyamulyango abenshi bambaye ingofero.

  • Aho bigeze Nyakubahwa Perezida Kagame akwiye gushishoza, agakora analysis yimbitse ya situation u Rwanda rurimo, agapima amagambo amwe avugwa n’abanyarwanda hamwe n’avugwa n’ibihugu by’amahanga hanyuma akifatira umwanzuro akurikije umutimanama we.

    Imitima y’abanyarwanda bamwe isobetse uburyarya bwinshi, ndetse ntanuwatinya kuvuga ko no muri bamwe bari bicaye muri iriya nama, usanga ibyo bavuga ku munwa n’ibiri ku mutima wabo bihabanye.

    Ariko Imana irahari niyo izi icyo yateguriye abanyarwanda mu bihe biri imbere. Niyo izamurikira HE Paul Kagame kugira ngo afate umwanzuro uboneye.

    • @Biteke, ongeraho ko agomba gushishoza akareba ahazaza humuryango we ntagwe mumutego abandi baguyemo.

  • NTAGO TUMUSHAKA NATANGE UBUTEGETSI

    • Umva muvandimwe Doudou wakabaye uvuze ko utamushaka ukareka kuvugango ntitumushaka , kandi abo wita ko mutamushaka berekane, ikindi kandi niba wowe nabo ufatanyije ko mutamushaka ni mushyire ahagaragara uwifuza kuyobora u Rwanda mwe mushaka, sibyo?

  • Tugatekerereze abandi itekerezeho wenyine niba urimubamubeshya ntimurenze umwe cg batanu, ikindi umugabo ufite vision uzi icyushaka, naho ushaka kugera cyangwa impamvu ukagira will power ubushake ntuvugana ubwobwa nkubwo mbona mubitekerezo byawe, abanya Rwanda bazi aho bavuye bakanamenya naho bajya ntawutashigikira HE cyeretse abinda nini bireba kugiti cyabo naho General interest uyu mugabo President aracyakenewe kandi akenewe nabenshi rero amahanga ntazadutekerereza oya kuko iyo duhuye nikibazo bahungana imbwa zabo bagasiga abandi bashira kandi ntakibananiye gukora,rero urebera kumagambo yabanyaburayi bafatanyije nabanya Rwanda bamwe ba mpemuke ndamuke rwose muduhe amahoro ikizaba niba arimfashanyo bazazijyane ariko tugire amahoro, naho HE ntampamvu yokubitindaho giravuba maze abo ba Samatha Power niba u Rwanda ari Prefecture yiwabo azavuge.

  • Ndasaba ababishinzwe bose gushyiraho itariki ya Kamarampaka byihuse maze tukagaragariza H.E ko tukimukeneye, Nyakubahwa nkwijeje ko tuzemeza Kamarampaka 100% nkurikije uburyo abanyarwanda benshi tugukeneye.

  • America iyobora u Burundi gusa

  • Mu Kinyarwanda baravuga ngo inyamaswa idakenga yishwe n umututizi.najye nsaba Imana ngo izampe kureba u Rwanda mu minsi iri imbere.qui vivra verra

  • Nyakubahwa kubera byinshi watugejejeho nibashaka bazaguhe mandat itarangira kko aho wakuye abanyarwanda naho utugejeje now nitwe tuhazi.CONGZ our H.E POUL KAGAME ndakwemera cyane

  • Umunyamakuru witwa KABONERO yaravuze ati uwazanyereka Uko kagame azarangiza ubutegetsi?(nange rero Imana izanyereke uwo munsi!!!)

  • Muzehe wacu baragushuka warukwiye kwitekerereza wenyine kuko bariya bose ni inda yabo bavugira wadukuye ahabi utugejeje aheza birahagije n’abana bawe baragukeneye ubundi ukajya utugira inama ariko uriho. Jye ndakwikundira

    • Makenga ibyuvuga nukuri muzarebe abahindutse Habyarimana muri 1992 bose nabantu bari barabaye munzego zubutegetsi uyu wibeshyako ko akunzwe yibeshye gato yakumirwa abatangira kumwigaranzura nibariya birirwa bamubwirako arigitangaza ko arintwari izirusha amarere ko arimpanga ya yezu. Naragenze ndabona kabisa.

  • uko umuntu ashobora kuzamura ijwi murusaku rw’abantu benshi ntibishatse kuvuga ko ibyo yavugiye muri ako kovuyo aribyo bimuri kumutima erega kereka bu riya iyo imana iba yaraduhaye ubushobozi bwokumenya niba ibyo runaka cg nyirakanaka yasohoye mukanwake niba aribyo bimuri kumutima abanyarwanda bajya bavugango ururimi ntacyo rupfana n’umuntu. turagukunda burya ishobora nokubyara hagarara uze utubone. ndabashimiye mwese gusa burya indyarya zihimwa nindyamirizi.

Comments are closed.

en_USEnglish