Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw asaga Miliyoni 3

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw asaga Miliyoni 3

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, ku isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane igera ku 17 300 y’ibigo binyuranye, yose hamwe ifite agaciro ka Miliyoni zisaga Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Raporo y’Isoko ry’Imari n’Imigabane yo kuri uyu munsi yagaragaje ko hacurujwe imigabane 2,100 ya Banki ya Kigali (BK), 15,200 ya Bralirwa na 200 ya CTL, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3,252,500.

Nk’uko bigaragara no mu mbonerahamwe iri hasi, umugabane wa BK ntiwahindutse ugereranyije n’ahashize ukaba uri ku mafaranga 280. Imigabane ya Bralirwa ari nayo yacurujwecyane uyu munsi nawo ntiyahindutse, ikaba iri ku mafaranga 174; Mu gihe umugabane wa CTL nawo wagumye ku mafaranga 100 wari uriho kuwa kane.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbega economy…..

Comments are closed.

en_USEnglish