Digiqole ad

ActionAid irimo gufasha abagore basaga ibihumbi 19 kwiteza imbere

 ActionAid irimo gufasha abagore basaga ibihumbi 19 kwiteza imbere

Landrada Twibanire wo muri Koperative Hugukirwa Muko yerekana uko batubura insina, nyuma yo kubyigishwa na ActionAid.

Umuryango mpuzamahanga w’Abaongereza “ActionAid International” ishami ry’u Rwanda rurishimira ko nyuma y’imyaka 10 batangiye gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha abagore kwiteza imbere, ndetse no guharanira uburenganzira bwabo ngo ubu bamaze gufasha abagore bagera ku 19,666.

Landrada Twibanire wo muri Koperative Hugukirwa Muko yerekana uko batubura insina, nyuma yo kubyigishwa na ActionAid.
Landrada Twibanire wo muri Koperative Hugukirwa Muko yerekana uko batubura insina, nyuma yo kubyigishwa na ActionAid.

Kugeza ubu ActionAid mu Rwanda, ikorera mu turere 5 gusa, aritwo Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze, ikibanda cyane ku buhinzi n’ubworozi burambye, ireme ry’uburezi, ndetse no guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abagore.

ActionAid ifasha abafatanyabikorwa bayo mu mahugurwa, ndetse ikanaha igishoro amatsinda na za Koperative bakorana.

Ubuyobozi bwa ActionAid bwagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2015, bumaze gufasha abantu bagera ku bihumbi 30 255, barimo abagore 19,666.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ngo bakorana na za Koperative n’amatsinda 295, abo bakaba barafashijwe kubona igishoro, bahabwa Toni 734 z’ifumbire, Toni 149 z’imbuto z’indobanure, inka 237, ihene 343, n’ibindi, hagati y’umwaka wa 2005 – 2010 gusa.

Mu burezi, ubu ngo abana bagera ku 72 090 bungukira ku bikorwa binyuranye birimo ibyumba by’abakobwa, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, amashuri y’inshuke, ibyumba by’amashuri byubatswe na ActionAid, n’ibindi bikorwa binyuranye.

Josephine Uwamariya uyobora ActionAid mu Rwanda avuga ko ibigenda bigerwaho ari umusaruro w’imikoranire myiza n’abo bakorana, kuko ngo bashyira imbaraga cyane mu bice by’icyaro bikeneye ko bakorana cyane kandi bagakorabakurikije ubushobozi umushinga ufite.

Ati “Ibikorwa byacu byibanda cyane ku guteza imbere umugore kuko umugore n’undi muturage iyo yaheze mu bukene nta gaciro aba afite.”

Uwamariya avuga ko impamvu bakorera mu turere dutanu gusa kandi gahunda zabo zikenewe n’abanyarwanda benshi, ari uko ngo birinda kujya mu bice byinshi by’igihugu kandi bafite ubushobozi bucye butabibemerera.

Josephine Uwamariya, umuyobozi wa ActionAid International mu Rwanda.
Josephine Uwamariya, umuyobozi wa ActionAid International mu Rwanda.

Abafashijwe na ActionAid bageze kuki?

Bamwe mu bafashijwe n’umushinga ActionAid biganjemo abagore, ubu ngo bamaze kwiteza imbere bigeragara

Esperance Nyirahabiyambere, umuyobozi wa Koperative y’abagore b’abapfakazi yitwa “Tuzamure agaseke” yo mu Karere ka Karonyi avuga ko ActionAid mu yabasanze ari abagore badafite icyizere cy’iterambere kuko bahuraga ku mugoroba gusa bakaboha uduseke, ariko kuva mu mwaka wa 2012, ActionAid yabahaye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bagura imashini zikora ifu ya Kawunga, ku buryo ngo ubu ku mwero w’ibigori bashobora gukora nka Toni 2,5 ku munsi, ndetse bakaba bateganya gutangira korora ingurube.

Ubu ngo bafite isoko ryo kugemurira bimwe mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baturanye muri Karongi.

Abandi ni abo muri “Hugukirwa Muko”, Koperative y’abagore 30 yo mu Karere ka Musanze ngo nyuma yo gutangira gukorana na ActionAid ubu bafite ubworozi bw’ingurube, ubw’ihene, ubw’inkoko, igatubura insina, ndetse bagakora n’indi mirimo, iyi mishinga ngo bakaba bayitezeho amafaranga menshi arenze ibihumbi hagati ya 80-150 binjiza mu bikorwa by’ubukorikori.

Abagore biteje imbere ku bufasha bwa ActionAid.
Abagore biteje imbere ku bufasha bwa ActionAid.
Ifoto y'urwibutso y'abakozi ba ActionAid, amwe mu matsinda bakorana, ndetse n'abafatanyabikorwa bayo banyuranye.
Ifoto y’urwibutso y’abakozi ba ActionAid, amwe mu matsinda bakorana, ndetse n’abafatanyabikorwa bayo banyuranye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish