Digiqole ad

Mu iserukiramuco ‘Inyanza Twataramye 2’ hazaba inkera, hakinwe igisoro, amagare,…

 Mu iserukiramuco ‘Inyanza Twataramye 2’ hazaba inkera, hakinwe igisoro, amagare,…

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa gatatu umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iserukira muco ryiswe “Inyanza Twataramye” rizaba ku nshuro ya kabiri ku matariki ya 4 – 5 Ukuboza, ngo rizaba ari inzira yo kwereka abikorera amahirwe ari mu gushora imari mu Karere ka Nyanza, mu bukerarugendo no mu bindi bidafite aho bihuriye nabwo, habe inkera, ndetse hakinwe imikino inyuranye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iserukiramuco “Inyanza twataramye” rizaba ku nshuro ya kabiri rizaba mu bice bitatu, hari igice cyo kwerekana amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Nyanza, hakaba imikino n’imyidagaduro, ndetse n’inkera y’abahizi izarangwa n’ubuhanzi bushingiye ku muco gaco w’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko iri serukiramuco rizaba ari uburyo bwiza bwo kwerekana ibyiza bigize umuco nyarwanda binyuze mu nkera. Kandi ngo azaba ari n’amahirwe akomeye yo kwerekaka abashoramari ibikorwa bitandukanye bashobora gushoramo imari mu Karere ka Nyanza.

Yavuze kandi ko mu mu Karere ka Nyanza ubu hari ibikorwa byinshi bitandukanye byo gushoramo imari atari ishoramari rishingiye kubushakashatsi gusa. Aha yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye byishoramari bikenye abafatanyabikorwa nko mu buhinzi bw’igihingwa cya Macadamiya; Mu bworozi nko gushinga inganda zitunganya amata; Mu mikino nko kubaka ibibuga; Ndetse no mu burezi ahakubakwa amashuri ya za Kaminuza.

Imikino izagaragara muri iri serukiramuco ni umupira w’amaguru aho hazaba umukino uzahuza Amagaju FC na A S Muhanga; Umukino wa Tenis; Umukino wa Basketball; Ndetse n’umukino wo gusiganwa ku magare. Hazagaragara kandi n’umukino wo muco w’Abanyarwanda w’igisoro.

Mu nkera y’abahizi ngo hazagaragara ubuhanzi bushingiye ku muco nyarwanda, nk’amazina y’inka, ibyivugo, imbyino gakondo, imivugo n’ubundi buhanzi butandukanye.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere tubamo ubukerarugendo bushingiye ku muco. Kubera inzu ingoro y’umwami mu rukari ndetse n’inzu ndangamurage.

Iserukiramuco ‘Inyanza Twataramye’ ryabaye ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2014, ngo ryatumye ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza bwiyongeraho 35%. Ndetse n’umusaruro wabwo ukaba wa warazamutseho hagati ya Miliyoni 3-4 z’Amadorari yari asanzwe yinjira mu bukerarugendo bukorerwa mu Karere ka Nyanza.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish