Digiqole ad

Gitwe: Kubura amafaranga agiye kuva muri Kaminuza yarageze mu mwaka wa 3

 Gitwe: Kubura amafaranga agiye kuva muri Kaminuza yarageze mu mwaka wa 3

Uwimana Collette kuri we, icyizere cyo gukomeza Kaminuza kiri kuyoyoka.

Uwimana Collette, umukobwa wigaga mu Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG, mu mwaka wa gatatu agiye kuva mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri, ni mu gihe mu myaka ibiri yose ishize yafashwaga n’abagiraneza.

Uwimana Collette kuri we, icyizere cyo gukomeza Kaminuza kiri kuyoyoka.
Uwimana Collette kuri we, icyizere cyo gukomeza Kaminuza kiri kuyoyoka.

Hari mu mwaka 2013, ubwo uyu mukobwa yahagurukaga i Musanze, Akarere akomokamo maze ajya kwiga mu ishami ry’ubuganga (Medicine) mu ishuri rikuru ry’i Gitwe, hazwi nka ‘ISPG’. Uyu mukobwa w’umuhanga mu ishuri dore ko mu mashuri yisumbuye yagize amanota 49 mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB).

Ubwo yatangiraga kwiga mu mwaka wa mbere yagize amahirwe yo kubona umuterankunga wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yamwishyuriye amafaranga yose y’ishuri mu mwaka yari atangiyemo.

Umwaka ushize wa 2014, umuterankunga wamufashaga yamubwiye ko ubufasha yamuhaga buhagaze kubera impamvu bwite z’umuterankunga Uwimana Collette atasobanuriwe.

Bagenzi be biganaga mu mwaka wa mbere ‘Medicine’ bamaze kubona ko mugenzi wabo warumaze gutsindira ku manota 79% atabashije gukomeza kwiga, bakoze inama maze abanyeshuri 70 biganaga na Uwimana Collette biyemeza kumwishyurira amafaranga y’ishuri, ariko bamusaba guhindura ishami aho yahise yerekeza mu ishami rya ‘Laboratoires’ ryishyurwa amafaranga macye.

Nubwo avuye mu ishuri yari umunyeshuri w'umuhanga muri Kaminuza.
Nubwo avuye mu ishuri yari umunyeshuri w’umuhanga muri Kaminuza.

Uwimana Collette yarabyubahirije kuko yabonaga nta yandi mahitamo afite, agira ati ”maze kubona ko kwiga Medicine bidashobotse nubwo byari inzozi zanjye, nemeye inama ya bagenzi banjye yo guhindura ishami, icyo nashakaga nifuzaga kwiga byonyine.”

Uwimana avuga ko ari imfura mu muryango w’abana umunani (8), batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi aho utuye mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Rungu, mu Karere ka Musanze.

Hategekimana Alexandre wari ukuriye abanyeshuri mu biganaga na Uwimana Collette mu mwaka wa mbere, yatangarije UM– USEKE ko mu mwaka wa kabiri bafashije mugenzi wabo gutanga amafaranga asaga 300.000 bamwishyurira mu mwaka wa kabiri.

Yagize ati “Dutangira iki gikorwa cyo kumufasha, twifuzaga kumwishyurira amafaranga yose kugeza arangije muri Kaminuza, none kugeza uyu munsi amikoro yacu yabuze dore ko tukiri ku ntebe y’ishuri, byatuyobeye.”

Uwimana Collette aganira n’UM– USEKE yavuze ko kugeza ubu yabuze amerekezo, ndetse ko nta yandi mahitamo uretse kuva mu ishuri.

Yagize ati ”Kuba indoto zanjye ntabashije kuzigeraho buriya hari impamvu, niko byagenze. Ndumva mbabajwe cyane no kuba mbuze amikoro maze ngo ikivi nari nariyemeje kusa nkirangize, amashuri yanjye ndabona arangiriye hano.”

Nubwo nta cyizere afite cyo gukomeza kwiga, Uwimana avuga ko yashimishwa cyane no kubona ubundi bufasha bwatuma asubira mu ishuri kuko ngo yumva yaba abonye umurongo w’ubuzima.

Ati “Namwitura kwiga cyane simukoze isoni maze, nanjye kandi nkazamwitura kuzafasha umuntu ubabaye nkanjye.”

Mu ishami rya Laboratoires uyu mukobwa Uwimana Collette yigamo mu mwaka yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 600.000; Bivuze ko kugira ngo uyu mwana w’umukobwa arangize Kaminuza bimusaba 1.200.000.

Ku muntu wese wabasha kubona ubufasha ubwo aribwo bwose, n’undi ubasha kuba yaha inama uyu mwana w’umukobwa yamuhamagara kuri Telefoni igendanwa ya 0725003427.

Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango

22 Comments

  • Ese leta ntacyo yakora koko?

    • Wapi leta abakene yabateyishoti kuva kera.Urifite cyangwa ntabwo wifite muri vision 2020.

  • Ko ari umuhanga kuki atahabwa inguzanyo yo kwiga? cg buruse?

  • Ni bangahe bafite ibibazo birenze iby’uyu ? Ubushize ntimwanditse inkur y’abana 500 muri UR birukanywe, badashobora no kubona frw yo kwiyandikisha ?

    Ariko se kandi, ni gute umuntu ashobora guhaguruka agatangira kwiga universite nta plan y’uko azishyura amashule atangiye, bigatuma anashyira kuri bagenzi be kuri stress itari ngombwa? Ibi ahandi byafatwa nk’ubutekamutwe !

    Abana 8 ni benshi, nta na kimwe wabakorera retse no kubigisha…Gusa iyi ngeso y’abaturage b’amajyaruguru yo kubyara nko mu gihe cya za 1800 bagombye kuyicikaho, bakabyara abana bake bashoboye kurera kandi bakareka ibyo kurongora abagore benshi; dore ubutaka bahingagaho bwamaze kurangira.

    Abafite frw, n’ubumuntu, wenda mwafasha uyu mwana kimwe n’abandi bababye nkawe, ariko ubwiyongere bw’abaturage ni ikibazo kiremereye societe-nyarwanda, cyagombye kuba gihangayikishije Leta na buri wese n’ubwo ubu atraiko bimeze.

    • Aliko wowe uvuga ibi ufite ubu muntu kweli! Sinzi ibibazo wagize mu buzima aliko kuba ikibazo kibaye nticyabura kuvugwa ngo kuko hari ibindi byinshi wenda binakirenze. Niba nta mutima ufite rero icecekere wikwiteranya n’isi, nduzi ko Imana yo yakubonye kare ibikubayemo.
      Njye ndumva ikigo cyamufasha akiga akazishyura abonye akazi, cyane ko wumva ari n’umuhanga, yewe na leta yakamufashije kuko umuganga azagirira igihugu akamaro. Iyo mba nyafite nari kumushoraho imali kabisa. Gusa Uwiteka amwiteho.

    • @Devota, vuba uziga kuko ntawe uhitamo aho avukira. Ugeze aho u mwita umutekamutwe kokk?ubwo se wowe ubumuntu bwawe burihe?iyaba abatekamutwe bose bayitekaga kugira ngo bige, nta bibazo tuba dufite. Ikindi uravura nkumutesi ngo umuntu atangira kwiga nta plan yuko azishyura?niba waravukiye mubisubizo izo plan zihari ukeka ko ari ba ngaheba baba bafite ubushobozi bwo kwiga ntamikoro?reka gushinyagura di, isi ni gatebe gatoki. Niba wasomye neza, batubwiye ko umwana yatangiye afite umuterankunga…naho ibindi ndumva wibereye mu isi yawe

    • wowe devote wabona kandi uri ingumba ukaba uvuga ayo! ubwo se bagusabye kugira inama umubyeyi we cyangwa ni ubufasha bw;umwana bwagombaga kuvugwaho? injiji gusa

    • Wowe ibyo uvuga nta bumuntu wifitemo kbsa gusa Imana ikubabarire kd ikwigishe!
      Nawe ejo ashobora kuba ari wowe!
      wakagombye kumenya uwo ariwe neza ntupfe gusukagura ibigambo nkibyo!
      Know that uriya mwana ni imfubyi, mu bana 8 yavuze abakiriho urabazi? ko yatangiye ishuri afite umusponsor then agahagarara uziko nta plan yari afite yo kwiga? kdi iryo ni irondakarere kuvuga ngo abantu bo muri North babyara cyane!
      Abantu bigana nawe ni injiji ku buryo yabatetseho imitwe bakamufasha?

      Humura uri ku isi nshuti!

      I am sorry for that!

  • Ishuri ryagombye kwita kukibazo cyuwo mwana, kuko bugaragara ko abanyeshuri bo bakoze icyo bari bashoboye. uruhare rw’ishuri mu kibazo ke ntaho rugararagara. ubuyobozi bw’ishuri bugire icyo bukora

  • None se ni gute muvuga ko yagize amanota menshi kandi ntahabwe inguzanyo na SFAR ?

  • Ishuli yari rikwiriye kumuguriza akazarikorera akaryishyura arangije….

  • None se iryo shuri ni privé, ibaye ari privée yishoyemo nta bushobozi yaba yaripashije muremure, ariko niba ari bourse ya Leta yigiraho, nihakurikizwe ibyiciro by’ubudehe niba bigikurikizwa hanyuma yishyurirwe na Leta

  • ibi ni igisebo ku gihugu kivuga ko gikataje mu iterambere mu gihe abana bacyo babura uko biga nyamara amazu meza n’imodoka zihenze ubisanga hose. Ni ukuvuga ko nta majyambere ahari mu gihe abana bava mu ishuli.

  • ndasubiza bwuma na abba, Niko leta niki? Leta ni abantu ntabwo aribiti. ngaho rero nimumufashe koko namwe muri leta.

    Abba uvuzengo uyumwana arazira ko arumuhutu. Kombana abahutu bize aribenshi, ndetse ko bize no mumahanga bigishijwe niyo leta. ibyo uvuga uradusubiza inyuma. Ndi umunyarwanda niyo ubu idufitiye akamaro. ibyawe turabyamaganye twese.

    Unva rata wowe wabuze amafaranga y’ishuli, Imana irahari kandi niyo ijya ibasha gukoresha abantu bayo bagatabara umuntu wayo wihebye. Tuza inzozi zawe uzazigeraho Mwizina rya Yesu.

  • Inzira iracyari nde nde kabisa. Ikibazo ugihinduye amoko, …ibibazo by ubukene ntibigia amoko muvandimwe, Hindura imyumvire

  • Nahindure option yige KURAGURA ni ubuntu kandi ubyiga winjiza cash!!!

  • Ariko hari icyo nshaka kwibariza Damyxon wanditse iyi nkuru. Ngushimiye kubwo inkuru wanditse. Nzi neza ko ukora muri ISPG nkamwe nka kaminuza iki kibazo mwagikozeho iki? Kuki mwe mutamuha bourse dore ko munafite ibitaro yazarangiza kwiga mukamuha akazi agakora yishyura??? Kuki mubanze mutwereke uruhare rwanyu kuko namwe ntacyo mwaba mukoze muretse umuhanga akava muri kaminuza yanyu akajya ahandi.

  • Rata uziga,natwe niko twayize .ubaho nabi arko ukabaho.

  • OHHH BAMUFASHE KBSA CG YOROHEREZWE MU GUKOMEZA AMASOMO KD BURIYA NIBYIZA KO ISPG YABIKORAHO

  • Byagenze bite ngo ubure bourse ya SFAR n’ayo manota? Abayobora Imbuto Fundation muri he ra? Iri ryo si ihohoterwa rikorerwa umukobwa?!!!

  • @Devota. Isi ntisakaye buriwese yanyagirwa.

    Ahubwo ufite 1000F, 500F etc. Dutangire dukore contribution. Nimero ye mwayibonye.
    BOHORO BUHORO INYONI YUZUZA ICYARI CYAYO.

  • ese kugeza ubu bigezehe ngo natwe twitange,njye ndamuzi twiganye E.SC.MUSANZE.

Comments are closed.

en_USEnglish