Digiqole ad

Perezida Paul Kagame yabuze umubyeyi

 Perezida Paul Kagame yabuze umubyeyi

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umubyeyi we ‘Nyina’ yitabye Imana.

Mu magambo y’icyongereza yagize ati “I know mothers are special pple (people) to many….mine was very very special to me. She has passed on.May God rest her in peace.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Nzi ko ba Mama ari abantu badasanzwe ku bantu benshi…Uwanjye yari umuntu udasanzwe cyane cyane kuri njye. Yagiye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Perezida kandi akaba yashimiye abanyacyubahiro, n’abandi bantu banyuranye bari mu Rwanda no mu mahanga bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha.

Amateka ya Perezida Paul Kagame, agaragaza ko umubyeyi we Asteria Rutagambwa yamwibarutse tariki 23 Ukwakira 1957, bakaba barakunze kubana; dore ko banamaranye imyaka myinshi mu buhungiro muri Uganda.

Umubyeyi wa Perezida Kagame yazize uburwayi burimo n’izabukuru, mu minsi ya shize yari arwariye mu bitaro by’umwami Faycal.

UM– USEKE.RW

51 Comments

  • Yr excellence twifatanyije namwe muri ibyo bihe bitoroshye. Mukomere kdi umubyeyi Imana imwakire mubayo. Urwanda tubuze umubyiye wagize umumaro.

  • imana yakire uyu nyina wintwali asize iwayo ijabiro kwa jambo

  • May her soul rest in eternal peace! Thank you for raising a hero! May God be with her family in this painful time.

  • Mama Asteria, Imana yakire Roho yawe mu bayo.Nihanganishize He n’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye byo kubura Umubyeyi we.

  • Nifurije uyu mukecuru iruhuko ridashyira, Imana ikomeze umuryango we hamwe ma Nyakubahwa Prezida Paul Kagame, mubihe bigoye cyane by’akababaro ko gutandukana n”Umubyeyi bakundaga cyane.

  • Your excellence, hamwe numuryango wangye twifatanyije namwe muri ibyo bihe bitoroshye byokubura umubyeyi wanyu twese twakundaga. Imana imwakire mubayo kandi imuhe iruhuko ridashira.

  • Igihe iyo kigeze turitaba, Imana ishimwe kuko yisaziye neza,
    Abasigaye nibakomere

  • Ubu nawe abaye imfubyi gusa ushoboye kwirera wareze n izindi….we commiserate with you

  • Imana ibakomeze .

  • Imana I mwakire mubayo yarumubyeyi wintanga rugero. Imana yo idukunda kandi yamukunze Kuva cyera akaba atabarutse nkintwari mubabyeyi ntangarugero ruhuka mumahoro mubyeyi mwiza.

  • mwihangane muri bibihe bigoye,tubafashe mumugongo,imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Imana ikwakire mubayo kdi Umuryango wawe turawihanganishije muri bibi bihe bikomeye byumwihariko H.E gusa usize intwari warakoze kurera neza

  • uwo mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashyira kandi aruhukire mumahoro amen!

  • Umuseke ko mbemeraho ubucakura ubu nta photo yuwo mukecuru mwatubonera?may she RIP

  • so devastated to hear that, my condolences .

  • Twavuye ku Mana kandi niho tuzasubira, Ya Allah mwakire mukire umuhe iruhuko ridashira.Twihanganishije Muzee wacu n’umuryango wawe.Amen

  • Hmmmm.

  • Imana imwakire mubayo,yabaye umubyeyi w’umumaro atubyarira intwari,none ikivike aracyushije,niyiruhukire mumahoro.abasigaye mwihangane tubafashe mumugongo.

  • Imana imwakire mu bayo,nkuko apfuye muru pfu rumeze nkumwana wawe,umuhe no kumwishushanya mu izuka rye.Rest In Peace.

  • Mureke ubutumwa bwose buhite.

  • Turabihanganishije muri ibi bihe bikomeye Nyakubahwa Perezida wacu. Niyitahire asize imfura. Niyiruhukire asize intwari ntasize ikigwari.

  • My sencere condolences to the family of our president. May our mukadde RIP. We love you mr. President

  • Yoooo,Imana Imwakire yareze neza kandi ikibigaragaza n’intwali yamukomotseho Imana Ibakomeze

  • Imana yakire mu bayo uyu mubyeyi wa nyakubahwa perezida wa repuburika y’u Rwanda kandi n’abasigaye ibahe gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi.

  • Sad news about the death of H.E Paul Kagame’s beloved mother who passed away,we pass our heartfelt condolences to his family members. It’s really so sad to all of us in Rwanda,kubura umubyeyi birababaza let us join our hands together and pray for the family.May the Almighty God rest her soul in eternal peace,she’s in a place where special people deserves to be,we have a lost a loving grandmother.

  • Kubura umubyeyi n’ikintu gikomeye pe!kandi nizeyeko h.e wacu yabyakiriye,intwari ihora iteka yiteguye ibyo yahura nabyo byose,gusa uwo mubyeyi wacu twese watuvuyemo Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira.

  • Sad news about the death of H.E Paul Kagame’s beloved mother who passed away,we pass our heartfelt condolences to his family members. It’s really so sad to all of us in Rwanda,kubura umubyeyi birababaza let us join our hands together and pray for the family.May the Almighty God rest her soul in eternal peace,she’s in a place where special people deserves to be,we have a lost a loving grandmother.

  • CONDOLENCES. MAY GOD HAVE HER SOUL IN ETERNAL PEACE.

  • IMANA imuhe iruhuko ridashira.urugero rwiza yatoje abe,natwe tuzarukurikize.

  • Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuka ridashira.Niyigendere yarakoze kutubyarira intwari kandi adusigiye intwari izirusha intabwe.

  • Maman wa HE aruhukire mu gituza cya Abrahamu, kandi Imana idukunda Ihumurize urubyaro rwe n’Umuryango asize.
    Twifatanyije namwe bavandimwe!

  • Que son âme repose en paix et que tous les rwandais aient une pensée pieuse pour elle.

  • Imana yakire uyu mubyeyi watubyariye umukuru w’igihugu

  • Dukomeje kwihanganisha Umuryango wa HE Paul Kagame kubera kubura umubyeyi wabo Asteria Rutagambwa. Imana imwakire

  • Imana ikomeze kwihanganisha uyu muryango w’imfura. Jye iyi famille nabonye ari abantu b’intwali, bakunda Igihugu n’abantu muri rusange. Muri imfura ni ukuri

  • May the soul of our Grandmother RIP. Your Excellency Paul Kagame mukomeze kwihangana.

  • Abanyarwanda turabihanganishije nNyakubahwa President.

  • Pole sana mwisi niko bigenda Imana imwakire mu bayo Njye ku giti cyange Namukundaga yari umubyeyi wa twese nta muntu
    yirengagizaga yari umubyeyi mwiza.

  • Uwarora uwo yatubyariye aho agejeje abanyarwanda uko u Rwanda aruzamuye ntiyazuyaza gusaba umunsi w’icyunamo twese ababyifuza tugaherekeza uyu mubyeyi waturereye intwari.

    Famille RUTAGAMBWA tubafashe mu mugongo.

  • Mu bibi no mu byiza dushime;Imana yishubije uwayo kdi agiye gitwari.twese abanyarwanda dukomeze twihanhane mu kubura umubyeyi mwiza.

  • Gusa ntawutazi ko umubyeyi mwabanye amaezi icyenda yose munda,mukabana nomubuzuma bwo hanze,biragora kubyakira ariko twese tuziko H.E,kwihanaga aribintu bye,so nanjye musabiye kwihanagana ,kandi imana imwakire byiteka.

  • My sincere and heartfelt condolences to all Rwandans that miss their root of peace, security and everything they have .Of course God will receive her since He blessed her from the beginning,giving her an incomparable Tree to be the Light of Rwanda.

    R.I.P

  • umubyeyi wacu Imana imuhe iruhuko ridashira . Tuzahora tukwibuka , kandi hamwe n, umuryango wa nyakubawa umukuru w’ i gihugu cyacu .

    R.I.P

  • Nukuri, Imana yakire umubyeyi w’umubyeyi wacu nkunda cyane Paul kagame. Kandi Nanjye ni fatanyije akababaro n’umuryango we

  • Mukomere kandi Imana imwakire mubayo maze muricyagitondo cy’umuzuko tuzongere kumubona twishime.

  • Mwihangane, Imana imwakire.

  • Imana yakire mu bayo umubyeyi wa Nyakubahwa Perezida wacu H.E Kagame Paul kandi n’abasigaye ibahe gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi.

  • Twifatanyije mukababaro datawomwijuru amuhe iruhuko ridashira.

  • imana yamurebye iramwishubije kandi imukunda kuturusha nimuhe iruhuko ridashira

    abasigaye mwihangane.

  • Umuryango Mugari w’ Urubyiruko rwa Gikristo rwarokotse Genocide yakorewe Abatutsi muw’ 1994 ( RWANDA CHRISTIAN YOUTH SURVIVORS OF GENOCIDE MINISTRY ) Wifatanije mukababaro na Nyakubahwa Presida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame mubyago byo kubura Umubyeyi wacu twese . Imana imuhe Iruhuko ridashira.

  • pole ur excellence,ubuzima ni yo nyishu yabwo.Twifatanyije namwe muri ako kababaro

Comments are closed.

en_USEnglish