Digiqole ad

Mali: Ibyihebe byafashe bugwate abantu 170, 27 bamaze gupfa (Ivuguruye)

 Mali: Ibyihebe byafashe bugwate abantu 170, 27 bamaze gupfa (Ivuguruye)

Hafi ya Radisson Hotel abantu bafatiriwemo bugwate, ingabo zirimo kugerageza uko zabambura ibyihebe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo, mu masaha y’igitondo, abantu 10 bitwaje intwaro binjiye muri Hoteli mpuzamahanga yitwa ‘Radisson Blu’ bafata bugwate Abakiliya 140 n’abakozi bayo 30, ubu amakuru akaba avuga ko 27 muri bo bahasize ubuzima.

Hafi ya Radisson Hotel abantu bafatiriwemo bugwate, ingabo zirimo kugerageza uko zabambura ibyihebe.
Hafi ya Radisson Hotel abantu bafatiriwemo bugwate, ingabo zirimo kugerageza uko zabambura ibyihebe.

Amakuru yagendaga ahindagurika aravuga ko ibyihebe bigera ku 10 byakomezaga gusubiramo amagambo ngo “Imana ni nziza” mu cyarabu, byari bifite imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 ndetse n’ibisasu bya Garinade.

Iyi Hoteli iri mu zikomeye mu Mujyi wa Bamako, ngo yakundaga kwakira abanyamahanga biganjemo abanyacyubahiro n’abakozi b’ibigo bikomeye cyane cyane iby’indege.

Nubwo hadatungwa agatoki uwaba yarangaye, abanyamakuru n’abantu banyuranye bari Bamako baremeza ko bitumvikana uburyo abantu batatu baba binjiye muri Hoteli Radisson Blu ubusanzwe ngo iba irinzwe cyane.

Mu myirondoro y’agateganyo y’abafashwe bugwate, ngo harabarizwamo Abashinwa 10, Abahinde 20, abakozi b’Ikompanyi y’indege ya Turukiya ‘Turkish Airlines’ 6. Abakozi 12 ba Air France ngo babashije gukurwa muri iyi Hoteli amahoro.

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Pentagon’ yatangaje ko Abanyamerika 22 babashije kurokorwa ari bazima. Abandi imyirondoro yabo ntiramenyakana.

Muri 27 bishwe harimo umuyobozi w’Umubiligi witwa Geoffrey Dieudonne, n’Umufaransa utaramenyekana imyirondoroye. Amakuru kandi aravuga ko mu byihebe byari byagwatiriye abantu, batatu (3) muri byo byishwe; Ibyihebe bisigaye bijya mu byumba byo hejuru bya Hoteli. Gusa, inzego z’igisirikare zirimo kurokora abantu zikomeje kubotsa igitutu.

Ingabo za Amerika imbere muri Hoteli.
Ingabo za Amerika imbere muri Hoteli.

Umutwe w’iterabwoba ukorana na Al-Qaeda witwa Al-Mourabitoun ukorera mu Majyaruguru ya Mali niwo wigambye iki gitero.

Ibikorwa byo kurokora abafashwe bugwate ku bufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano muri Mali, n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu byarangiye.

Igikorwa cyo kurokora abari bafashwe bugwate cyagizwemo uruhare n’igisirikare kidasanzwe ‘Special forces’ cya Mali, kibifashijwemo n’ibisirikare by’ibindi bihugu. Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko Radsoon Blu ari iy’Umunyamerika, n’ingabo z’Abafaransa nizo zafashije ingabo za Mali kurokora abantu.

Abashinzwe umutekano barokora abantu.
Abashinzwe umutekano barokora abantu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abantu 3 ku bantu 170, abo bantu 170 babagwiriye bakabafata ko aribwo hatarapfa benshi?ubwoba si ikintu kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish