Digiqole ad

Gitifu w’Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi

 Gitifu w’Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas afungiye mu Mujyi wa Kigali akekwaho ibyaha bya ruswa nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda. Abandi bayobozi b’akarere nabo bahaswe ibibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas (Photo:K2D).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas (Photo:K2D).

Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko uwo muyobozi mu karere ka Rutsiro koko ubu akurikiranywe na Polisi y’u Rwanda, kandi iperereza riri gukorwa.

Twahirwa ati “Yahamagawe kugira ngo aze asobanure ibyo bamukurikiranaho, ari hano, ari kuri Sitasiyo ya Polisi hano i Kigali, dutegereje ko iperereza rirangira,…arimo arakurikiranwa.”

Ku byaha akurikiranyweho, CSP Twahirwa yavuze ko batarasoza iperereza bamukoraho ku buryo batanga amakuru arambuye kubyo akekwaho.

Yagize ati “Ntabwo turarangiza gukora iperereza ku buryo umuntu yavuga byinshi cyane kubijyanye n’icyo akurikiranyweho, ariko arakekwaho ibyaha bya ruswa,…ibisobanuro byinshi twabibaha ari uko turangije iperereza.”

Polisi ivuga ko nk’uko bisanzwe ku bantu bakurikiranyweho ibyaha, ngo nimara gukora iperereza kubyo Murenzi akekwaho, izamukorera Idosiye imushyikirize ubushinjacyaha bumujyane mu nkiko; iyi gahunda ubundi ntirenza amasaha 72.

Hari amakuru avuga ko ibyaha bya ruswa Murenzi Thomas akurikiranyweho yaba abihuriyeho n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard, ndetse nawe ngo ashobora kuba yari yitabye Polisi kuri uyu wa gatatu ariko we akaba yasubiye Rutsiro.Gusa, Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru ivuga ko ayo yaduhaye ariyo y’ukuri.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi ufunze akurikiranywe ku byaha bya ruswa bivugwa mu iyubakwa rya Hotel y’aka karere iherereye muri centre ya Rutsiro hafi ya Stade Mukebera. Iyi ikaba yaratangiye kubakwa mu 2012 ariko kugeza ubu ikaba itaruzura.

Hotel yashyiriwe guteza imbere ubukerarugendo mu karere imaze igihe kinini cyane yubakwa mu Rutsiro niyo bivugwa ko yajemo ruswa
Hotel yashyiriwe guteza imbere ubukerarugendo mu karere imaze igihe kinini cyane yubakwa mu Rutsiro niyo bivugwa ko yajemo ruswa

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ntago ar’amasaha 72 n’120 ahwanye n’iminsi itanu(5).

  • Aho niho imbaraga zigihungu zigaragarira mukurwanya Ruswa na akarengane Murutsiro Muhitondere muhakore ubugenzuzi Muzabona byishyi mutarimuzi kuri Mayor Gaspard Byukusenge muzatungurwa.

  • Ariko se abo bantu ko bakomeje kwerekana ko bamunzwe na ruswa ndetse no kunyereza iby’abaturage, mwabavanye bose kuri iyo myanya ko ababishoboye duhari. Bityo ko byaha agahenge ubucamanza ndetse bikanatanga imyanya mu magereza. Buri cyumweru hari ufatwa ashinjwa kwiba, nimubavanireho rimwe.

  • Ariko kweri Abanyarwanda ntago bahora bigishwa ko ruswa iminga igihugu ni ukubera iki batafata iyambere mu kuyirwanya tukayirandura burundu.

  • Nyamuneka ruswa ni imungu muyirinde

  • Imyandikire y’ikinyarwanda imaze kononekara cyane, dore nko kuri izi comments eshanu za mbere zimaze gukorwa kuri iyi nkuru, mbonye abantu babiri RWANKUBA na JUMA banditse ngo “ntago” aho kwandika “ntabwo”.

    Birababaje cyane kubona ikinyarwanda kigenda cyangirika buri munsi tubireba tukicecekera.

  • Ruswa ku muyobozi koko! Nahamwa na yo azahanwe by’intangarugero.

  • YEWE GUFUNGA GITIFU W’AKARERE GUSA NTACYO MWABA MUKOZE MUKWIRIYE GUHIRIKA NYOBOZI YOSE NKUKO BYAGENZE I RUBAVU NAHO UBUNDI MWIRUKANYE GITIFU MAIRE AGASIGARA NTACYO MWABA MUKOZE KUKO BAFATANYIJE KURYA ZIRIYA RUSWA.

  • Abaturage bajye bameya ko ruswa arimbi kdi imunga ubukungu bw’igihu!!uyu gitifu nakurikiramwe niba afite amakosa abihanirwe.

  • @Mutoni: nange ntyo! Aho guhora mu iperereza, mu nkiko, mu magereza ubucucike ni ikibazo… nimuvaneho iyo team/generation yose kuko yaramunzwe kandi yararyohewe bikomeye! Nuko nyine barangije manda naho ubundi…

  • Ntawamenya, twirinde gucira umuntu urubanza. Mbona hagezweho gukoresha polisi n’itangazamakuru mu guharabika abayobozi iyo bashaka kubakuraho. Icyiza ni ukwirinda imyanya y’ubuyobozi.

  • Hari abantu bakunda guharabika. Meya Gasipari utamuzi ni nde koko? Myzarebe igihe abarya ruswa bazanye ibida we yarakokotse yashizemo. Ubu rero mubonye arabgiza manda ngo reka nawe tumusige ibyaha? Bamwe ngo arafunze abandi ngo yahaswe ibibazo kdi ntaho yigeze anya. Ninutturekere Ntama w’imana kdi si ubwambere bamushakisha. Twe abaturage turamukunda tuzi ibyiza adukorera.

  • Byukusenge ararengana. Ese abo twakoreye ibizamini bya SACCOs ntimwibuka uko yaturengeye abayobozi bamukuriye batwaka 300 mille? Ibizamini bigaca mu mucyo. Ninde utazi uko yahoraga yamagana abashaka guhombya akarere? Murasiga abahiga ruswa nk’abayitaye mukayisiga uriya utazi n’iyo byerekera?

  • Sinzi impamvu burigihe mu Rutsiro Manda zirangira nabi?
    Ngabo ba ildephonsi;ngabo ba Ndimubahire na Odetta ngabo ba Dieu donne. None na Murenzi? Reka duregereze ibyo polisi izageraho. Naho gaspari we umukekera muri ruswa yaba atazi aho iba. Nyamara ngo abayihiga bari aho bari.

  • Ubuyobozi butangwa n’uwiteka kdi ubeshyera intungane nawe azabibazwa. Guhera ku bya Murenzi abantu bagatangira kwikoma Nyobozi yose sibyo. Naho wowe uvuga ko ibyiza ari ukureka ubuyobozi nabyo ntibyaba aribyo keretse kubatari intore z’umuryango.

  • Ruswa ni mbi cyane.
    Gutega initego no kubeshyerana na byo ni bibi.
    Ukuri kurakiza. Ntimubeshyere abo inzego zitaragaragaza na gitifu uvugwa aracyakekwa ntarahamywa.

  • Narumiwe. Rutsiro se…Noneho bari bamaze kabiri. Ngikora yo najyaga numva inama z’abayobozi zabaye ziyama ababeshyera abandi ibyaha, n’abategana imitego. None naza ruswa bazigezemo! Gusa hari abayobozi bananiza bagenzi babo nkurikije ibyo nasizeyo.

Comments are closed.

en_USEnglish