Digiqole ad

Gisenyi: Ihungabana ry’ubukungu bw’Ubushinwa ryabagizeho ingaruka mbi

 Gisenyi: Ihungabana ry’ubukungu bw’Ubushinwa ryabagizeho ingaruka mbi

Ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo, i Gisenyi (photo:internet).

Kuba Abanyekongo bari bafite isoko rinini ricuruza amabuye y’agaciro mu gihugu cy’Ubushinwa basa n’abahombye kubera ikibazo cy’ubukungu kiri mu Bushinwa, byagize ingaruka ku bucuruzi n’ubushabitsi cyane cyane ubw’utubari n’ubururiro (restaurants) mu Mujyi wa Gisenyi, kuko ngo abo Banyekongo batacyambuka cyane umupaka baje kwinezeza cyangwa guhaha ibicuruzwa binyuranye nk’uko byari biri.

Ku mupaka w'u Rwanda na DRCongo, i Gisenyi (photo:internet).
Ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo, i Gisenyi (photo:internet).

Abanyekongo cyane cyane bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu duce twa Masisi muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi; Iyo bagurishije usanga abenshi bambuka umupaka bakajya i Gisenyi, mu Karere ka Rubavu n’ahandi mu Rwanda, kugira ngo barye amafaranga yabo; bityo utubari n’uburiro byinshi ugasanga bifite icyashara.

Aya makuru ku ihungabana ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro hagati y’Ubushinwa na DR Congo yemezwa na Maheshe Muyumbano Cassien, umuturage uturuka mu gace ka Masisi, ahitwa Rubaya. Uyu mugabo avuga ko ubu batagikora kubera ihungabana ry’ubukungu riri mu Bushinwa.

Ati “Twahahiraga mu Rwanda, tuhakura umuti w’amatungo,ibyo kurya nka kawunga, umuceri, ibikoresho bya Plastiki byo gukoresha mu birombe by’amabuye n’ibindi byinshi dushaka,…kenshi twafatiraga n’icupa mu Mujyi wa Gisenyi dusangira n’abavandimwe, ariko kuri ubu ntibyashoboka kuko ubu tutari kubona amafaranga habe namba,… nta n’ikizere dufite cy’uko bizakemuka vuba.”

Uretse abinezeza, Abanyekongo bavuye mu Mujyi wa Goma, Masisi n’ahandi baranguriraga ibicuruzwa byinshi i Gisenyi.

Abacuruzi b’i Gisenyi banyuranye baganiriye n’UM– USEKE bawutangarije ko muri iyi minsi batakibona amafaranga nk’uko bayabonaga mbere, ngo kubera ihungabana ry’ubukungu ryibasiriye igihugu cy’Ubushinwa byatumye Ubushinwa butakiza kugura amabuye muri DRCongo cyane.

Nshimiyimana Eric, ukora mu kabari avuga ko bamaze amezi agera kuri atanu ngo barabuze Abakiliya.

Yagize ati “Buri munsi byibuze ntitwajyaga munsi y’Abanyekongo 100 bazaga muri aka kabari dukorera bakadusigira amafaranga,…muri weekend ho wasangaga bazanye n’imiryango yabo…ubu ni ikibazo, bamwe batangiye no gufunga kubera ko nta Bakiliya bafite,…twibaza amaherezo yabyo byaratuyobeye.”

Bizimana Philipe, we ucururiza ku mupaka muto avuga ko isoko bari bafite ryari mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, ariko ngo muri iyi minsi byarazambye.

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Goma aravuga ko naho bataka ubukene kubera iri hungabana ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Maisha Patrick Ntaganda
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish