Digiqole ad

U Rwanda rwakiriwe byuzuye mu Ishyirahamwe rya Rugby ku Isi

 U Rwanda rwakiriwe byuzuye mu Ishyirahamwe rya Rugby ku Isi

Itangazo ryasohowe n’akanama k’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi katangaje ko kera kabaye bemeye kwakira u Rwanda nk’umunyamuryango wuzuye w’iryo Shyirahamwe.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda (RRF) ryari rimaze igihe kinini ryarasabye kwakirwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi, kuba ubu busabe bwakiriwe, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iryo shyirahamwe wa 103, n’abafatanyabikorwa (associates) 17.

U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa Rugby ku Isi muri Mata 2004, rukaba ari umunyamuryango wuzuye wa Rugby nyafurika; Ndetse ubu rugaragara mu bikorwa binyuranye n’amarushanwa ya Rugby muri Afurika.

Itangazo ry’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi rikibutsa ko RRF ifite amakipe manyamuryango 15, yose atanga amakipe 10 ahatana ku rwego rw’igihugu. Muri ayo makipe hakabarizwamo abakinnyi basaga 300 bakuze, muri bo 60 ari abagore bakuze, n’abakiri bato bagera hafi ku 7 000.

Ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjira mu ruhando rwa Rugby ku Isi ngo bwashyigikiwe cyane na Komite Nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, Rugby Nyafurika, n’umuyobozi wa Serivise za Rugby y’Isi muri Afurika.

Bernard Lapasset, Umuyobozi wa Rugby ku Isi yagize ati “Twishimiye kwakira u Rwanda nk’umunyamuryango wuzuye wa Rugby y’Isi. Ni ibihe bishimishije kuri Siporo yacu, kuba igenda izamuka kandi yagura amashami ku Isi hose. Guhera uyu munsi, turifuza ko uyu mukino ukomera kandi ukayoborwa neza mu Rwanda kandi uwo muryango ugiye kwifatanya n’umuryango wa Rugby ku Isi nk’umunyamuryango wuzuye.”

Ku ruhande rwa Afurika, Abdelaziz Bougja, umuyobozi wa Rugby ya Afurika nawe yatangaje ko banejejwe no kuba u Rwanda rwakiriwe nk’umunyamuryango wa Rugby y’Isi wuzuye.

Ati “Ibi ni ibihe bishimishije kuri Rugby muri Afurika,…bifite umusaruro ku karere, aho ibikorwa by’ikubye kabiri mu myaka 8 ishize, kandi aho ikomeje kwikururira abakunzi bashya.”

Kugira ngo Ishyirahamwe ryakirwe muri Rugby y’Isi habanza gukorwa igenzura rimara amezi 24, rikagaragaza ko ishyirahamwe ryateye imbere.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntabwo nali nzi ko no mu Rwanda bakwegukira za Rugby. Ese buliya mu Rwanda nta mikino ya KLera ya gihanga abanyarwanda bagiraga kuburyo yahabwa uburyo bushya bwo kuyikina no kuyiteza imbere, mbere tyo kwitabira gushakisha iby’ahandi bysoe? aha natekereje nk’umukino w’UDUKONI, n’indi mikino nk’iyo abanyarwanda bakinaga. Abanyarwanda nabo bagomba gushaka mu mateka yabo, imikino yakinwaga igatezwa imbere, aho guhora bashakisha iby’abazuyngu gusa, nk’aho abanayawanda batagirabamateka yabo cyanga ubwenge bwabo gakondo. Ese abanyarwanda ntabwo bagira kwishakira (Initiatives) cg Kwihimbira (innovations)? N’ibyo bashobora kwikorera ubwabo bibananire?!

    • Aba bazungu bari muri business yabo natwe turi mu kigare.

Comments are closed.

en_USEnglish