Digiqole ad

Tunisia: Libye yatsinze Amavubi 1-0

 Tunisia: Libye yatsinze Amavubi 1-0

Mu gice cya kabiri Libye yageze imbere y’izamu ry’u Rwanda kenshi.

Umukino wahuza ikipe y’igihugu ya Libye, n’Amavubi urangiye Ikipe ya Libye itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe kuri Penalite.

Mu gice cya kabiri Libye yageze imbere y'izamu ry'u Rwanda kenshi.
Mu gice cya kabiri Libye yageze imbere y’izamu ry’u Rwanda kenshi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Luck Ndayishimiye Bakame yabanje mu izamu; inyuma habanzamo Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery.

Hagati mu kibuga habanjemo Mukunzi Yanick, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude na Jacques Tuyisenge; naho imbere yabo habanzamo rutahizamu Quentin Rushenguziminega.

Uyu mukino wagaragaye Live ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Youtube’, nta gusatirana gukomeye kwagaragaye mu gice cya mbere, gusa impande zombi zagiye zibona amahirwe anyuranye.

Ku munota, wa 29, Libye yabonye amahirwe ya ‘Free kick’ iyitera neza, gusa ishoti rikomeye ryayiturutse umuzamu Ndayishimiye Jean Luc Bakame yabashishe kurirenza. Nyuma yaho ho gato, Kapiteni w’u Rwanda Haruna Niyonzima nawe yahaye umupira Rutahizamu Quentin Rusenguziminega, gusa ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Ku munota wa 29, Rusheshangonga yahawe ikarita y’umuhondo, ari nayo yonyine yabonetse mu gice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 47 Libye yasatiriye izamu ry’u Rwanda, mu kugerageza gukiza izamu, Bakame akorera ikosa mu rubuga rw’amahina agusha umukinnyi, Umusifuzi w’Umuny-Senegal yahise atanga Penalite, ndetse n’ikarita y’umuhondo kuri Bakame; Faical Al Badri wa Libye yaje kwinjiza neza iyi Penalite.

Nyuma y’iki gitego, Libye yakomeje gusatira izamu ry’u Rwanda cyane, abandi bakinnyi nka Sibomana Abouba babona ikarita y’umuhondo, n’ubwo no ku ruhande rwa Libye, umwiarabura uyikinira witwa Ali, wari wambaye nomero 16 nawe ku munota wa 53 nawe yabonye ikarita y’umuhondo.

Uyu mukino urangiye Libye ibonye ikarita 4 z’umuhondo, mu gihe u Rwanda rwabonye ikarita nk’izo 3.

Biteganyijwe ko Amavubi agaruka mu Rwanda byihuse kugira ngo ategure umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha kuwa kabiri.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • nzaba ndora amaherezo!!

  • APR Muteteri ya #Degaule yatsinda ite hanze kdi no mu Rda byarayinaniye??

  • Haruna ntajkaturenganye,ubu se wagirira ikipe ikizere gute??Ub se twashimishwa nuko batsindwa!! Tubyine batsinzwe!

  • Amasazi Oyee!!!

  • ok,ntakibazo. twari hanze. arko iwacyu nukuzashyiraho imbaraga tukareba ko twahikura

  • Bihangane kabisa, njye ndabona niba ntacyo Ferwafa yikosoyeho ikwiye gukurwa ku ibere Minispoc ikazamura izindi discipline tukareba ko abanyarwanda twakwishima. Dufite cyclisme na za volley-ball twabonye ko bahawe imbaraga bagera kure. Ferwafa bayireze nabi none yigize bajehi. Sorry to say that aliko ama miliyoni bayitakazaho bikwiye gusubirwamo.

  • Nta gitunguranye kirimo, ahubwo byari gutungurana iyo Amavubi aza gutsinda, uwo niwo musaruro wa FERWAFA iyobowe na Degaule n’abandi bose bamuri inyuma mu guha akazi un Selectonnaire udashoboye, byongeye kandi n’abakinnyi bagafashije ntibahamagarwa kubera ya matiku aba muri Ferwafa, nka KAGERE arazira iki mu gihe we agaragaza ubushake n’ubushobozi? Cyakora nitumara gusimbura DJIBOUT ku rutonde, nibwo hazamenyekana icyo gukora; ariko ntacyo umutoza azahita ahambirizwa amaze gukuramo aye kandi yaranafashijwe no gukorera izo mpamyabuswa z’iwe( doreko impamyabushobozi zari zifitwe na Constantine wari wadusize ku mwanya mwiza kandi mu gihe gito cyane). Erega, FERWAFA rwose ntimukatubeshye, la plus part des fois, muhitamo umutoza mugendeye ku bwumvikane bwa % muba mugomba kumuvanaho,ari nayo mpamvu mutajya mushyira ahagaragara umushahara w’umutoza; none se bishoboka gute ko umushahara w’abayobozi bakuru b’igihugu umenyekana, ariko uw’umutoza ukagirwa ibanga niba nta manyanga yandi aba arimo? umutoza ni we ukomeye kurusha President wa Repubulika?
    Yee, “On recolte ce qu’on sème”.

  • Ariko noneho birakabije . Bashake imbaraga nshya . naho ubundi FIFA Izadukura no Kurutonde. Amagare niyo tuzifanira…

Comments are closed.

en_USEnglish