Digiqole ad

11 b’Amavubi baribukine na Libye

 11 b’Amavubi baribukine na Libye

Haruna yasabye abanyarwanda guha ikizere iyi kipe nayo igakora ibishoboka ngo bishime

Nyuma y’inama ya Tekinike, amakuru aturuka muri Tuniziya aravuga ko itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 11 baribukine na Libye kuri uyu mugoroba.

Haruna yasabye abanyarwanda guha ikizere iyi kipe nayo igakora ibishoboka ngo bishime
Haruna yasabye abanyarwanda guha ikizere iyi kipe nayo igakora ibishoboka ngo bishime

Mu izamu, harabanzamo umuzamu Jean Luck Ndayishimiye Bakame; inyuma hakine Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery. Hagati harakinwa na Mukunzi Yanick, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude na Jacques Tuyisenge; imbere yabo harakina rutahizamu umwe ariwe Quentin Rushenguziminega.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima avuga ko “Bimubabaza cyane kubona Umunyarwanda udaha ikizere ikipe y’igihugu cye”, ndetse akemeza ko uyu mukino bawiteguye neza.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Si byiza kuvuga amagambo nk’ayo kuri Equipe y’Igihugu yarangije imyiteguro yayo kuko ibyo bigaragara nk’urucantege. Gusa courrage Amavubi insinzi ni iy’u Rwanda. muri Aba SUPER ndabemera.

  • Kandi uburyo Equipe ipanze nibyo kandi abatoza nabo nazi inshingano zabo

  • Courage kbsa ndabona liste ipanze neza kndi turabizi ko mu mupira habamo ibintu 3 gutsinda ,kunganya ,no gutsindwa

Comments are closed.

en_USEnglish