Digiqole ad

Rubavu: Kudashyira ibigega bitega amazi ku mazu ngo niyo ntandaro y’imyuzure

 Rubavu: Kudashyira ibigega bitega amazi ku mazu ngo niyo ntandaro y’imyuzure

Uretse kwangiriza abaturage aya mazi ntahwema no gufunga umuhanda Kigali Rubavu amasaha atari make

Muri ibi bihe by’imbura nyinshi, i Gisenyi mu Karere ka Rubavu imyuzure iruzura imihanda, hamwe na hamwe ikangiza amazu, ndetse hari n’abarara mu mihana kubera kubura aho banyura, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga mu baturage bubakangurira gutangira amazi ava ku mazu yabo.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko kubera imihanda yapfuye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bice batuyemo rwangiritse.

Mutuyimana Janvier utuye mu Kagari ka Mbugangari, avuga ko kuva mu rugo iwe ugera ku muhanda wa kaburimbo nta metero 300 zihari, ariko akaba ahagenda hafi iminota 30 kugira ngo azenguruke agere iwe kubera kubura aho anyura. Kuva iwe ajya mu kazi buri munsi ngo yitwaza Bote kuko gutaha biba ikibazo kubera amazi aba yuzuye imihanda.

Ndayambaje Innocent we ati “Ubuyobozi nibudufashe kuko abaturage hafi ya bose nta numwe ugishyira umureko ku nzu ye kandi ibi bizadutera ikibazo cy’ibiza kuko kenshi hari n’igihe imvura igwa amazi akarengera amazu, ubukangurambaga burakenewe ejo tutazabura abantu twarareberaga byakabaye byiza bagashyiraho Komite ibireberera mu rwego rw’umudugudu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakumire ibiza mu Karere, bakora ubukangurambaga ku baturage, banatuza abatuye ku manegeka, ndetse bakangurira abantu kwubaka ibisenge bakabikomeza bashyiraho imireko n’ibigenga cyangwa ibyobo bifata amazi ava ku mazu.

Maisha Ntaganda Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish