Digiqole ad

Sena yatangiye gusuzuma umushinga w’Itegeko Nshinga ingingo ku yindi

 Sena yatangiye gusuzuma umushinga w’Itegeko Nshinga ingingo ku yindi

Perezida wa Sena Benard Makuza (uri imbere) akurikirana ibikorwa by’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena uyobowe na Komisiyo yawo ya Politike n’imiyoborere myiza watangiye gusuzuma ingingo ku yindi y’umushinga w’Itegeko Nshinga rishya.

Perezida wa Sena Benard Makuza (uri imbere) akurikirana ibikorwa by'ivugurura ry'Itegeko Nshinga.
Perezida wa Sena Benard Makuza (uri imbere) akurikirana ibikorwa by’ivugurura ry’Itegeko Nshinga.

Mu gutangira iyi mirimo, Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza ya Sena Sindikubwabo Jean Nepomuscene yasabye bagenzi be kugerageza bakihuta mu kujora uyu mushinga kuko ngo byagaragaye ko “Abanyarwanda bifuza ko Itegeko Nshinga ryabo rivuguruye baryifuza vuba.”

Mu gihe cy’amasaha ane, kuva saa tatu kugera saa saba, Abasenateri baganiriye kandi basuzuma ingingo 9, n’ishingirory’iri tegeko Nshinga.

Ahanini abasenateri bagiye bagaruka cyane ku myandikire, imiterere n’inyunguramagambo by’uyu mushinga w’Itegeko Nshinga.

Mu ngingo 9 batoye, zimwe na zimwe bazinyuzeho bihuse gusa basa n’abatinda ku ngingo ya 7 ivuga umurwa mukuru, ko ari Kigali ariko ukaba ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda bigenwe n’itegeko;

Ingingo ya 8 ivuga Ururimi rw’Igihugu n’indimi (3) zemewe mu butegetsi, igira iti “Indimi zemewe mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi. Inyandiko z’ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi.”

Iyi ngingo yateje impaka ndendebamwe bagaruka ku kuba ritanga ubwisanzure ku gutegura inyandiko z’ubutegetsi mu rurimi rumwe, ebyiri cyangwa zose, aho bamwe bavugaga ko byagirwa nk’itegeko ko inyandiko zose zigomba kuba ziteguye mu ndimi eshatu.

Hon.Rugema Mike yasabye ko iyi ngingo yiganwa ubwitonzi kuko n’ubundi ngo byagaragaye itubahirizwa n’inzego nyinshi zirimo n’iz’imitegekere nk’urwego rw’ubutabera, agasaba ko byatekekwa ko abategura inyandiko bajya bazitegura mu ndimi zose uko ari eshatu zitegetswe.

Ku rundi ruhande ariko abashyigikiye ko habamo ubwo bwisanzure, bakavuga ko byaba ari ukugora nk’abantu baza mu Rwanda badashobora gutegura inyandiko iri muri rumwe muri eshatu zemewe, aha hatanzwe urugero rw’abashoramari b’abanyamahanga.Aha ariko hakaba hagaragajwe impngenge z’uko hari abashobora kuzabyitwaza bakajya bategura inyandiko mu rurimi rumwe, bikaba byaba bibi mu gihe ngo ziteguwe mu ndimi z’amahanga gusa.

Hon.Karangwa Chrysologue ati “Ururimi rw’Abanyarwanda ni ikinyarwanda izindi ni izo bifashisha,…bafite uburenganzira bwo kubona inyandiko ziri mu Kinyarwanda.”

Izindi mpaka zaje ku kuba “Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi”, aho bamwe bagaragaje impungenge ku kuba Ikinyarwanda kiri mu ndimi zishobora kuzakurwa mu mitegekere y’u Rwanda.

Aha Hon.Tito Rutaremara yavuze ko yumva nta Banyarwanda bazakura ururimi rwabo mu zikoreshwa n’ubutegetsi, gusa agaragaza impamvu yo kuba indimi zagabanywa cyangwa zikongerwa ari uko uko ibihe bigenda bihinduka, hari igihe u Rwanda rwazakenera nk’Igishinwa kuruta igifaransa cyangwa icyongereza.

Senateri Narcisse Musabyeyezu yasabye ko habaho kwitonda kubera ko hari ibihugu usanga bifite ururimi  gakondo rukoreshwa n’abaturage ariko ugasanga rudakoreshwa mu ndimi zemewe mu butegetsi.

Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu batanga ibitekerezo cyane muri uku kuvugurura itegeko nshinga, dore yari no mubateguye iryo mu mwaka wa 2003 ubu u Rwanda rugenderaho.
Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu batanga ibitekerezo cyane muri uku kuvugurura itegeko nshinga, dore yari no mubateguye iryo mu mwaka wa 2003 ubu u Rwanda rugenderaho.

Indi ngingo yateje impaka ikaba yo yanasubitswe, igatangwaho umukoro kugira ngo isuzumwe neza, ni ivuga ko “Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibi bikurikira: 1° ibendera ry’Igihugu; 2° intego y’Igihugu; 3° ikirango cya Repubulika; 4° indirimbo y’Igihugu. Amategeko yihariye asobanura ku buryo burambuye ibyerekeye ibiranga Igihugu.”

Aha naho, Abasenateri bamwe basabaga ko ibyo birango bivugwa muri macye imiterere yabyo kuko uko byanditse ko bidatandukanya iby’u Rwanda n’iby’ahandi, ariko abateguye uyu mushinga bo bakavuga ko byatakaza ihame ryo guhina imyandikire y’Itegeko Nshinga kugira ngo ritaba rinini cyane. Iyi ngingo bazayigarukaho kuri uyu wa kabiri kuko bananiwe kwemeranywa kuri iyi ngingo yamaze gutambuka mu mutwe w’Abadepite.

Aba basenateri baraye bacumbikiye ku ngingo 43, bakaza gusubukura kuri uyu wa kabiri no kuwa gatatu.

Perezida wa Komisiyo ya Politike n'imiyoborere myiza ya Sena Sindikubwabo Jean Damascene niwe uyoboye iyi gahunda yo gusuzuma umushinga w'Itegeko Nshinga rishya.
Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza ya Sena Sindikubwabo Jean Nepomuscene niwe uyoboye iyi gahunda yo gusuzuma umushinga w’Itegeko Nshinga rishya.
Senateri Mucyo Jean de Dieu umaze igihe gito yinjiye muri Sena yakunze kugaruka cyane ku ngingo zireba Jenoside, dore ko yanayoboye Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside.
Senateri Mucyo Jean de Dieu umaze igihe gito yinjiye muri Sena yakunze kugaruka cyane ku ngingo zireba Jenoside, dore ko yanayoboye Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside.
Abasenateri banyuranye bitabiriye iyi gahunda.
Abasenateri banyuranye bitabiriye iyi gahunda.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Biragaragara ko aba bagabo bumiwe.

  • Dear Venuste,

    Wakoze cyane kudusangiza ibyaganiriweho muri Sena. Ni byiza cyane ko abanyaranda bakurikirana ibiriko birakorwa muri Sena, kandi nk’uko ubu nta kindi gitangazamakuru cyirimo kubikurikirana.

    Nahishishikariza rwose gukomeza kubidukurikiranira kuko bifitiye akamaro abanyarwanda bose, cyane cyane abari kure badashobora kuza kwikurikiranira iyo mirimo y’ingirakamaro irimo kubera mu Nteko ishinga mategeko.

    Ndagushmimiye cyane mdikuye ku mutima!

  • Aba basenateri bigaragara ko bahangayitse.

    • Impamvu bahangayitse bazi ko amazina yabo azajya mu mateka nabazabakomokaho bazikorera uwo musaraba wo kuba barajyanye igihugu mu manga ihanamye.

  • nibaje mumihanda bigaragambye

    • Twahita tubarasa kumanywa yihangu.

  • badusuzumire neza izo ngingo maze zizatangazwe zimeze neza

Comments are closed.

en_USEnglish