Digiqole ad

Ishuri ILPD ryatangije gahunda y’amasomo y’umugoroba

 Ishuri ILPD ryatangije gahunda y’amasomo y’umugoroba

Abanyeshuri batangiranye na gahunda y’ijoro ya ILPD-Kigali.

Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rihugura abanyamategeko bari mu mwuga n’abashaka kuwinjiramo ‘ILPD’, ishami rya Kigali ryatangije gahunda y’amasomo atangwa ku mugoroba y’ikiciro cya gatatu cyatangiranye n’abanyeshuri 70.

Abanyeshuri batangiranye na gahunda y'ijoro ya ILPD-Kigali.
Abanyeshuri batangiranye na gahunda y’ijoro ya ILPD-Kigali.

Ndizeye Emmanuel, umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi n’imari yavuze ko aya masomo ahabwa abantu bari mu myuga itandukanye mu by’amategeko nk’abavoka, abashinjacyaha, abacamanza, n’abarangije za Kaminuza bakeneye gukurikira aya iyi gahunda kugira ngo bazabone uko binjira mu kazi mu bijyanye n’amategeko.

Gahunda y’amasomo ya ILPD imara amezi 10, umuntu agahabwa inyemezabumenyi yemerera umuntu wize amategeko kujya gukora ako kazi.

Ndizeye agendeye kuri gahunda zabanje, iyi nshyashya ngo izafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bayigamo kugira ubumenyi buzatuma bahangana n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Amasomo dutanga aba ari ku rwego mpuzamahanga. Abarangije iyi Program bashobora gukora hano mu gihugu, cyangwa mu bindi bihugu, kuko n’abanyamahanga barangije hano basubira mu bihugu byabo bagakora, haba mu karere no hanze y’akarere.

Twizera tudashidikanya ko iyi Program yacu ifasha abanyeshuri bacu baba bari mu kazi cyangwa batari mu kazi. Ifite ikintu ibongerera cyane gituma bashobora kongera ubumenyi ndetse no gukora neza mu byerekeranye n’amategeko.”

Abaje gukurikirana aya masomo nabo bavuga ko bizeye neza ko izabafasha kongera ubumenyi bari bafite, bityo bikazabafasha gukora neza akazi kabo k’ibijyanye n’amategeko.

Ndizeye Emmanuel, umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ILPD.
Ndizeye Emmanuel, umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ILPD.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Those laws have to be put into practice otherwise there is no need to do so! I appreciate that program that is for 10 months

  • Big up Manu!wasoma mwana wacu.

Comments are closed.

en_USEnglish