Digiqole ad

Geneva: U Rwanda rwisobanuye aho rugeze mu by’uburenganzira bwa muntu

 Geneva: U Rwanda rwisobanuye aho rugeze mu by’uburenganzira bwa muntu

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora RGB, i Geneva.

Kuri uyu wa gatatu itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) bari i Geneva mu Busuwisi mu kugaragaza intambwe u Rwanda rugezeho mu kubaka uburenganzira bwa muntu bushingiye ku mahame mpuzamahanga ngenderwaho ku Isi.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora RGB, i Geneva.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora RGB, i Geneva.

Iri genzura “Universal Periodic Review” ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu ku Isi rikorwa ku bihugu byose biri mu Muryango w’abibubye.

Itsinda ry’u Rwanda ryagaragaje ko mu byifuzo n’imyanzuro 67 rwari rwagejejweho mu mwaka wa 2011, 63 muri yo yashyizwe mu bikorwa yose. Ibi bikaba ngo bikaba bigaragaza ubushake n’intambwe u Rwanda rurimo gutera mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva 2011.

Nk’uko bisanzwe, u Rwanda rwagaragaje intambwe rwateye mu burezi n’uburyo bwegerejwe bose, intambwe mu buvuzi, mu guteza imbere abagore, mu mategeko agenga ubutaka, itangazamakuru no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo no gutangiza imiryango yigenga na Sosiyete Sivile.

Itsinda ry’u Rwanda ryahaswe ibibazo n’ibihugu bigize umuryango w’Abibubye. Ibibazo ahanini byagiye bibazwa hagendewe kuri Raporo z’uburenganzira bwa muntu zinyuranye.

Ibihugu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu binyuranye byasabye u Rwanda itsinda riyobowe na Minisitiri Busingye ibisobanuro ku mikorere y’ubutabera, uburezi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bw’abagore, icyo bita kuniga urubuga rwa Politike n’uburenganzira mu gutanga ibitekerezo, n’ibindi.

Ibihugu byinshi byashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nk’igihugu cyahuye na Jenoside. Aha igihugu nka Australia cyashimiye u Rwanda kuba cyarakuyeho igihano cy’urupfu.

Abahagarariye Togo bashimiye u Rwanda ko rwashyize mu gitabo cy’amategeko ahana cyarwo ingingo zoroshya gukuramo inda ku mpamvu runaka zumikana.

Abahagarariye Ubusuwisi bashimiye u Rwanda gushyira mu bikorwa amahame yo guhana byimazeyo no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gusa risaba ko u Rwanda rwagira icyo rukora ku bivugwa byo guta abantu muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no koroshya ubwisanzure bwo kwishyira hamwe.

Uruhande rwa Portugal rwashimye u Rwanda gushyira mu bikorwa itegeko ribuza gushyingira abantu bakiri abana.

Naho igihugu cya Korea kibaza ibibazo bijyanye n’uko ngo mu Rwanda hari ikibazo cy’ubucucike bukabije muri za gereza, ibintu Minisitiri w’ubutabera yavuze ko atari ko bimeze agaragaraza imibare y’uko muri gereza muri rusange bihagaze.

U Rwanda ubu ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umubare w’abagore mu myanya ifata ibyemezo, ndetse n’abakobwa benshi bajya mu ishuri.

Kubeyerekeranye n’imikorere y’ubutabera, itsinda ry’u Rwanda kandi ryavuze ko inkiko z’u Rwanda zose uko ari 83 zikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi, ibi ngo byatumye ubugenzacyaha burushaho gutera imbere. Kandi ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi nta muntu n’umwe buha raporo.

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwabaye iturufu yo kugaragaza intambwe mu guha itangazamakuru ubwisanzure, ibihugu byinshi birimo n’Ubudage byasabye ko ruhabwa ubushobozi kandi rugakora mu bwisanzure busesuye kugira ngo rubashe no guharanira uburenganzira bw’itangazamakuru.

Prof Shyaka Anastase yavuze ko uburyo bushya bwo guha Itangazamakuru ububasha bwo kwigenzura bwatumye abanyamakuru babasha kwigenzura, ndetse binagabanya ibibazo by’abanyamakuru byajyaga mu nkiko.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bizacamo nibahumure umusaza arebakure ubuvuziumutekano baduhe nizo drone
    national high cancel niba yariretse abize igiforomo A1congo ndavuga licence ikazikomorera Bose maze ngobarebe ukotwesa imihigo twasubira Geneva baza iwacu ahubwo

Comments are closed.

en_USEnglish