Digiqole ad

Guverinoma igiye gucuruza impapuro z’agaciro ka Miliyali 15 z’Amafrw

 Guverinoma igiye gucuruza impapuro z’agaciro ka Miliyali 15 z’Amafrw

BNR

Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yamaze gutangaza gahunda yayo yo kugurisha impapuro z’agaciro mpeshwamwenda za Leta z’imyaka itatu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, ari nayo gahunda ya nyuma muri uyu mwaka mu byerekeranye no kugurisha izi mpapuro.

BNR yatangaje ko izatangira kwakira ubusabe bw’abifuza kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro z’agaciro z’iki gihembwe kuva tariki 23 Ugushyingo 2015, ihagarike tariki 25 z’uko kwezi. Nimara kubona abasabye bose, abemerewe bazohererezwa E-mail zibibamenyesha, ndetse ni nabwo hazamenyekana inyungu abagurije Leta bazajya bahabwa buri mwaka.

Kimwe n’izindi mpapuro z’agaciro z’agaciro mpeshwamwenda BNR iheruka gucuruza, iz’iki gihembwe nazo zigenewe Abanyarwanda, n’abatuye Afurika y’Iburasirazuba babyifuza by’umwihariko, gusa n’abakomoka mu bindi bice by’Isi ntibahejwe. Ibigo by’imari nibyo bikunze kugaragaza ubushake cyane mu kugura izi mpapuro ugereranyije n’abaturage ku giti cyabo.

Mu rwego rwo gusaranganya ububwizigame Leta iba ihaye abaturage, BNR itegeka ko amafaranga yo hejuru ugura impapuro atarenza ari Miliyoni 50, naho ayo hasi akaba ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Impamvu yo gushyira ku isoko izi mpapuro nk’uko BNR yabitangaje, ni uguteza imbere ibikorwa remezo ndetse n’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish