Imyiteguro y’Amatora tuyigeze kure- Komisiyo y’Amatora
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. KALISA MBANDA yatangaje ko imyiteguro y’amatora azamara imyaka ine u Rwanda rugiye kwinjiramo bayigeze kure, ndetse ko yizeye ko azagenda neza nk’uko bisanzwe ku matora yo mu Rwanda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri, mu muhango wo gusinya amasezerano hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’izindi nzego zinyuranye zirimo Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’urubyiruko, n’Ihuriri ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda (Civil Society Platform).
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko impamvu yagiranye amasezerano n’izo nzego ari uruhare n’imbagara zifite mu gihugu, by’umwihariko urubyiruko rusaga 60% by’Abanyarwanda n’Abagore bagera kuri 54% by’Abanyarwanda bose.
Intego nyamukuru n’icyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) isaba ibigo bagiranye amasezerano, ni ugufasha Komisiyo mu bukangurambaga no kuganira n’abao bashinzwe kugira ngo amatora azarusheho kwitabirwa cyane mu gutora no kwiyamamaza, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza yabivuze.
Yagize ati “Nidushyira mu bikorwa aya masezerano igihugu cyacu kizatera imbere mu bijyanye n’imiyoborere na Demokarasi…Dukwiye gufatanya mu burere mboneragihugu tubakangurira kwitabira amatorabatora kandi baniyamamaza ari benshi kugira ngo n’ubuyobozi buzavamo buzabe ari ubwabo.”
Prof. KALISA MBANDA, Perezida wa NEC we yavuze ko aya masezerano bagiranye na ziri nzego uko ari eshanu ngo agamije gushimangira ibyo bari basanzwe bakora ariko ntaho byanditse.
Yagize ati “Gukorana no gufatanya n’izindi nzego nibwo buryo bwonyine bwo kugera ku nshingano za buri rwego,…Twamaze kubona ko amatora tuyayobora turi bacye akagenda neza kubera ubufatanye n’izindi.
Twabikoraga bidafite inyandiko na Sinya, ubu rero bihindutse igihango, ni ukuvuga ko tugomba kubyubahiriza, ibyari amagambo bikajya mu bikorwa.”
Ku mpamvu z’uburemere n’ubwinshi bw’amatora menshi azatangira umwaka utaha, Prof.MBANDA avuga ko Komisiyo ayoboye yifuza ko abafanyabikorwa basanganwe begerana, ndetse bagafatanya kurusha uko byari bimeze.
Ati “Kugira ngo tuzarangize neza iki gikorwa kiremereye Abanyarwanda bose na Komisiyo y’igihugu y’amatora.”
Kubyerekeranye n’aho imyiteguro y’amatora igeze, Prof.MBANDA yagize ati “Twebwe duhora imbere,…tubigeze kure, hari ibikorwa biremereye bigisigaye, ubu tugiye kurangiza gushyira ku gihe Lisite y’itora, turiho turigisha abazayobora amatora, turashyira imbaraga mu burere mboneragihugu,…”
Amatora mu Rwanda azatangira mu mwaka utaha tariki 08 Gashyantare 2016, hatorwa Komite Nyobozi z’umudugudu n’abahagarariye imidugudu mu nama njyanama z’utugari. Kugeza ubu ngo Abanyarwanda basaga Miliyoni Esheshatu nibo bamaze kubarurwa ku Lisiti y’itora. Kugeza tariki 16 Ugushyingo Lisiti zigomba kuba zamaze gukosorwa ku rwego rw’imidugudu nk’uko NEC ibitangaza.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW