Digiqole ad

Maman Sambo yasimbuye Martin Kobler ku buyobozi bwa MONUSCO

 Maman Sambo yasimbuye Martin Kobler ku buyobozi bwa MONUSCO

Maman Sambo Sidikou uje gusimbura Kobler muri MONUSCO

Maman Sambo Sidikou umunya-Niger niwe ntumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa kane nibwo yashinzwe iyi mirimo ituma aba n’umuyobozi w’ubutumwa bwose bw’ingabo za MONUSCO ziri muri Congo bwari buyobowe n’umuage Martin Kobler.

Maman Sambo Sidikou uje gusimbura Kobler muri MONUSCO
Maman Sambo Sidikou uje gusimbura Kobler muri MONUSCO

Ban Ki-moon yashimiye akazi kakozwe na Martin Kobler mu myaka ibiri yari amaze. Nubwo bwose asize MONUSCO itarangije intego yari yihaye yo kurandura imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo, harimo na FDLR.

Maman Sisikou azanye ubunararibonye muri iyi mirimo, amaze imyaka irenga 25 mu mirimo mpuzamahanga, mu gihugu cye, muri Africa yunze ubumwe no muri Loni.

Ubu yari intumwa yihariye y’umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) akaba n’umuyobozi wa AMISOM, ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Mu 1999 yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Niger, mbere (1997-1999) akaba yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Niger.

Yakoze muri Banki y’isi i Washington, muri UNICEF muri Nigeria, muri Afghanistan, muri Irak, muri Jordania, mu Bwongereza, mu Rwanda ndetse si ubwa mbere agiye gukorera no muri Congo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu burezi yavanye muri Kaminuza ya Florida.

Muri Congo agiye kuyobora umutwe w’ingabo za Loni ufite abasirikare benshi (bagera ku 20 000) kurusha ubundi butumwa bwa Loni. Inshingano zabo ni ukugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no guhashya imitwe yitwara intwaro ihungabanya aka karere, intego kugeza ubu batarageraho.

UM– USEKE.RW  

2 Comments

  • reka turebe niba hari icyo azakora kubyo kobler yananiwe nko kurandurana n’imizi fdlr ikomeje kwica abakongomani inabasahura nyuma yo gusiga ikoze jenoside mu Rwanda,

  • Azafashe ONU ahubwo gufata biliya byihebe 29 bili mu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish