Digiqole ad

Cyclisme: Abakinnyi bakomeye baje kwitabira shampiyona y’u Rwanda

 Cyclisme: Abakinnyi bakomeye baje kwitabira shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi bakomeye muri cyclisme bageze mu Rwanda kwitegura Shampiyona

Abakinnyi  bakomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda barimo Adrien Niyonshuti na Ndayisenga          Valens  baje kwitabira irushanwa rya shampiyona y’igihugu ryo gusiganwa ku magare riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Abakinnyi bakomeye muri cyclisme bageze mu Rwanda kwitegura Shampiyona
Abakinnyi bakomeye muri cyclisme bageze mu Rwanda kwitegura Shampiyona

Adrien Niyonshuti, umukinnyi wabigize umwuga ukinira MTN-QHUBEKA yageze mu Rwanda kwitabira shampiyona kimwe na Valens Ndayisenga uvuye mu Busuwisi aba bombi bakinira ikipe ya Amisi Sportif y’ i Rwamagana.

Ku rundi ruhande, abakinnyi bane nabo b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari bamaze iminsi bari gukora imyitozo mu Buholandi mu kigo cya USA Cycling kiri muri icyo  gihugu ubu nabo baje kwitabira Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare igomba kuba mu mpera z’iki cyumweru.

Abo bakinnyi ni Hadi Janvier, Joseph Biziyaremye, Camera Hakuzimana na Bosco Nsengimana bakaba bari mu Rwanda kwifatanya na bagenzi babo kwitegura iriya mikino.

Iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe aatandatu  ariyo Benediction Club, Les Amis Sportifs, Cine Elmay, Fly Cycling Club, Huye Cycling Club for All na Kiramuruzi Cycling Club.

Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare izakinwa tariki ya 27 Kamena basiganwa umuntu ku giti cye naho kuwa 28 Kamena 2015  basiganwe mu makipe bahaguruke i Kigali basoreze i Huye kuri stade.

27 Kamena Bugesera

 Abakuru: Nyamata -Ramiro – Nyamata, 39km

Abato: Nyamata -Biryogo – Nyamata, 25km

28 Kamena

Kigali -Huye, 120

 

Jean Paul NKURUNZIZA

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Ni booo

Comments are closed.

en_USEnglish